About Intellectual Property IP Training Respect for IP IP Outreach IP for… IP and... IP in... Patent & Technology Information Trademark Information Industrial Design Information Geographical Indication Information Plant Variety Information (UPOV) IP Laws, Treaties & Judgements IP Resources IP Reports Patent Protection Trademark Protection Industrial Design Protection Geographical Indication Protection Plant Variety Protection (UPOV) IP Dispute Resolution IP Office Business Solutions Paying for IP Services Negotiation & Decision-Making Development Cooperation Innovation Support Public-Private Partnerships AI Tools & Services The Organization Working with WIPO Accountability Patents Trademarks Industrial Designs Geographical Indications Copyright Trade Secrets WIPO Academy Workshops & Seminars IP Enforcement WIPO ALERT Raising Awareness World IP Day WIPO Magazine Case Studies & Success Stories IP News WIPO Awards Business Universities Indigenous Peoples Judiciaries Genetic Resources, Traditional Knowledge and Traditional Cultural Expressions Economics Gender Equality Global Health Climate Change Competition Policy Sustainable Development Goals Frontier Technologies Mobile Applications Sports Tourism PATENTSCOPE Patent Analytics International Patent Classification ARDI – Research for Innovation ASPI – Specialized Patent Information Global Brand Database Madrid Monitor Article 6ter Express Database Nice Classification Vienna Classification Global Design Database International Designs Bulletin Hague Express Database Locarno Classification Lisbon Express Database Global Brand Database for GIs PLUTO Plant Variety Database GENIE Database WIPO-Administered Treaties WIPO Lex - IP Laws, Treaties & Judgments WIPO Standards IP Statistics WIPO Pearl (Terminology) WIPO Publications Country IP Profiles WIPO Knowledge Center WIPO Technology Trends Global Innovation Index World Intellectual Property Report PCT – The International Patent System ePCT Budapest – The International Microorganism Deposit System Madrid – The International Trademark System eMadrid Article 6ter (armorial bearings, flags, state emblems) Hague – The International Design System eHague Lisbon – The International System of Appellations of Origin and Geographical Indications eLisbon UPOV PRISMA UPOV e-PVP Administration UPOV e-PVP DUS Exchange Mediation Arbitration Expert Determination Domain Name Disputes Centralized Access to Search and Examination (CASE) Digital Access Service (DAS) WIPO Pay Current Account at WIPO WIPO Assemblies Standing Committees Calendar of Meetings WIPO Webcast WIPO Official Documents Development Agenda Technical Assistance IP Training Institutions COVID-19 Support National IP Strategies Policy & Legislative Advice Cooperation Hub Technology and Innovation Support Centers (TISC) Technology Transfer Inventor Assistance Program WIPO GREEN WIPO's Pat-INFORMED Accessible Books Consortium WIPO for Creators WIPO Translate Speech-to-Text Classification Assistant Member States Observers Director General Activities by Unit External Offices Job Vacancies Procurement Results & Budget Financial Reporting Oversight
Arabic English Spanish French Russian Chinese
Laws Treaties Judgments Browse By Jurisdiction

Rwanda

RW032

Back

Itegeko Nshinga Rya Repubulika Y’u Rwanda

 Itegeko Nshinga Rya Repubulika Y’u Rwanda

ITEGEKO NSHINGA RYA REPUBULIKA Y’U

RWANDA

(Igazeti ya Leta n° Idasanzwe yo ku wa 04 Kamena 2003)

AMAVUGURURWA

- N° 1 ryo ku wa 02/12/2003 (Igazeti ya Leta n° Idasanzwe yo ku wa 08 /12/2005)

- N° 2 ryo ku wa 08/12/2005 (Igazeti ya Leta n° Idasanzwe yo ku wa 08/12/2005)

-N°3 ryo ku 13/8/2008 (Igazeti ya Leta N° Idasanzwe yo ku wa 13/8/2008)

LA CONSTITUTION DE LA REPUBLIQUE DU

RWANDA

(J.O N° Spécial du 04 juin 2003)

REVISIONS

­ N° 1 du 02/12/2003 (J.O n° spécial du 02/12/2003)

­ N° 2 du 08/12/2005 (J.O n° spécial du 08/12/2005) -N° 3 du 13/8/2008 ( JO n° spécial du 13/8/2008)

THE CONSTITUTION OF THE REPUBLIC OF RWANDA

(O.G n° Special of June 04, 2003)

AMENDMENTS

­ N° 1 of 02/12/2003 (O.G n° Special of 02/12/2003)

­ N° 2 of 08/12/2005 (O.G n° Special of 08/12/2005)

-N° 3 of 13/3/2008 ( OG n° Special of 13/8/2008)

ITEGEKO NSHINGA RYA REPUBULIKA Y’U RWANDA

Twebwe, KAGAME Paul, Perezida wa Repubulika,

Dushingiye ku Itegeko Shingiro rya Repubulika y’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, cyane cyane Amasezerano y’Amahoro ya Arusha mu gice cyerekeranye n’igabana ry’ubutegetsi, mu ngingo ya 41 no mu gice cyerekeranye n’ibibazo binyuranye n’ingingo zisoza, mu ngingo yacyo ya 22 ;

Tumaze kubona ko Itegeko Nshinga rishya rya Repubulika y’u Rwanda ryemejwe n’Abanyarwanda muri Referendum yo ku wa 26 Gicurasi 2003 nk’uko byahamijwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu Rubanza n°772/14.06/2003 rwaciwe ku wa 02/06/2003 ;

DUTEGETSE KO IRI TEGEKO NSHINGA RIKURIKIRA KANDI RITANGAZWA MU IGAZETI YA LETA YA REPUBULIKA Y’U RWANDA.

CONSTITUTION DE LA REPUBLIQUE DU RWANDA

Nous, KAGAME Paul, Président de la République,

Vu la Loi Fondamentale de la République Rwandaise telle que révisée à ce jour, spécialement l’Accord de Paix d’Arusha dans sa partie relative au Partage du Pouvoir, en son article 41, ainsi que dans sa partie relative aux Questions diverses et Dispositions finales, en son article 22 ;

Vu que la Nouvelle Constitution de la République du Rwanda a été approuvée par les Rwandais lors du Référendum du 26 mai 2003 tel que confirmé par la Cour Suprême dans son Arrêt n°772/14.06/2003 DU 02/06/2003 ;

PROMULGUONS LA PRESENTE CONSTITUTION ET ORDONNONS QU’ELLE SOIT PUBLIEE AU JOURNAL OFFICIEL DE LA REPUBLIQUE RWANDAISE.

THE CONSTITUTION OF THE REPUBLIC OF RWANDA.

We, KAGAME Paul, President of the Republic,

Given the Fundamental Law of the Republic of Rwanda, as amended to date, especially the Arusha Peace Agreement on Power­Sharing, in Article 41 and in its part on Miscellaneous Issues and Final Provisions, in Article 22 ;

Considering that the new Constitution of the Republic of Rwanda was approved by Rwandan Citizens in the Referendum of 26 May 2003 as confirmed by Supreme Court in its ruling n°772/14.06/2003 ;

DO HEREBY PROMULGATE THIS CONSTITUTION AND ORDER IT BE PUBLISHED IN THE OFFICIAL GAZETTE OF THE REPUBLIC OF RWANDA.

2

IRANGASHINGIRO (Ivugururwa n°3 ryo ku wa

13/8/2008,ingingo ya mbere)

Twebwe, Abanyarwanda,

1° ° Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi yateguwe ikanashyirishwa mu bikorwa n’abayobozi babi n'abandi bose bayigizemo uruhare, igahitana abana b’u Rwanda barenga miliyoni ;

2° Twiyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyo igaragariramo byose, ndetse no kurandura burundu amacakubiri ashingiye ku moko, ku turere n'andi macakubiri ayo ari yo yose;

3° Twiyemeje kurwanya ubutegetsi bw’igitugu dushyiraho inzego za demokarasi n’abayobozi twihitiyemo nta gahato ;

4° Dushimangiye ko ari ngombwa kubumbatira no guharanira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda bwashegeshwe na jenoside yakorewe abatutsi n’ingaruka zayo ;

5° Tuzirikanye ko amahoro n’ubumwe bw’Abanyarwanda ari byo nkingi ikomeye y’amajyambere y’Igihugu n’iterambere ry’Abanyarwanda ;

PREAMBULE (Amendment n°3 of 13/8/2008,Article One)

Nous, Peuple Rwandais,

1° Au lendemain du génocide perpétré contre les Tutsi, planifié et supervisé par des dirigeants indignes et autres auteurs, et qui a décimé plus d’un million de filles et fils du Rwanda ;

2° Résolus à combattre l’idéologie du génocide et toutes ses manifestations ainsi qu’ à éradiquer les divisions ethniques et régionales et toute autre forme de divisions;

3° Décidés à combattre la dictature en mettant en place des institutions démocratiques et des autorités librement choisies par le peuple ;

4° Soulignant la nécessité de consolider et promouvoir l’unité et la réconciliation nationales durement ébranlées par le génocide perpetré contre les Tutsi et ses conséquences ;

5° Conscients que la paix et l’unité des Rwandais constituent le fondement essentiel du développement économique et du progrès social du pays;

PREAMBLE (Révision n°2 du 13/8/2008,article premier)

We, the People of Rwanda,

1° In the wake of the genocide against the Tutsi that was organised and supervised by unworthy leaders and other perpetrators and that decimated more than a million sons and daughters of Rwanda;

2° Resolved to fight the ideology of genocide and all its manifestations and to eradicate ethnic, regional and any other form of divisions;

3° Determined to fight dictatorship by putting in place democratic institutions and leaders freely elected by ourselves;

4° Emphasizing on the necessity to strengthen and promote national unity and reconciliation which were seriously shaken by the genocide against the Tutsi and its consequences;

5° Conscious that peace and unity of Rwandans constitute the essential basis for national economic development and social progress;

3

6° Twiyemeje kubaka Leta igendera ku mategeko, ishingiye ku iyubahiriza ry’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya politiki binyuranye, gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize, ubworoherane no gukemura ibibazo binyuze mu mushyikirano ;

7° Dushingiye ku mahirwe dufite yo kugira Igihugu kimwe, ururimi rumwe, umuco umwe n’amateka maremare dusangiye bigomba gutuma tugira imyumvire imwe y’aho tugana ;

8° Tumaze kubona ko ari ngombwa gushaka mu mateka yacu amaze imyaka amagana imigenzereze myiza yarangaga abakurambere bacu igomba gushingirwaho kugira ngo Igihugu kibashe kubaho no kugira ubwisanzure ;

9° Twongeyeye guhamya ko twiyemeje gukurikiza amahame y’uburenganzira bwa Muntu nk’uko ateganywa n’Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye yo ku wa 26 Kamena 1945, Amasezerano Mpuzamahanaga Mpuzamahanga yerekeye guca Burundi ivanguramoko iryo ari ryo ryose yo ku wa 21 Ukuboza 1965,Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye Uburenganzira mu by’imbonezamubano na Politiki yo ku wa 19 Ukuboza 1966,Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye guca burundu ivangura iryo ari

6° Résolus à bâtir un Etat de droit fondé sur le respect des libertés et droits fondamentaux de la personne, la démocratie pluraliste, le partage équitable du pouvoir, la tolérance et la résolution des problèmes par le dialogue;

7° Considérant que nous avons le privilège d'avoir un même pays, une même langue, une même culture et une longue histoire commune qui doivent nous conduire à une vision commune de notre destin;

8° Considérant qu’il importe de puiser dans notre histoire multiséculaire les valeurs traditionnelles positives indispensables à l’existence et à l’épanouissement de notre Nation ;

9° Réaffirmant notre attachement aux principes des droits de la personne humaine tels qu’ils ont été définis par la Charte des Nations Unies du 26 juin 1945, la Convention des Nations Unies du 9 décembre 1948 relative à la prévention et à la répression du crime de génocide, la Déclaration universelle des droits de l’homme du 10 décembre 1948, la Convention contre toutes formes de discrimination raciale du 21 décembre 1965, le Pacte international

6° Resolved to build a State governed by the rule of law, based on respect for fundamental human rights, pluralistic democracy, equitable power sharing, tolerance and resolution of issues through dialogue;

7° Considering that we enjoy the privilege of having one country, a common language, a common culture and a long shared history which ought to lead to a common vision of our destiny;

8° Considering that it is necessary to draw from our centuries­old history the positive values which characterized our ancestors that must be the basis for the existence and flourishing of our Nation;

9° Reaffirming our adherence to the principles of human rights enshrined in the United Nations Charter of 26 June 1945, the Convention on the Prevention and Punishment of the crime of Genocide of 9 December 1948, the Universal Declaration of Human Rights of 10 December 1948, the International Convention on the Elimination of All Forms of Racial Discrimination of 21 December 1965, the International Convention

4

ryo ryose rikorwa abagore yo ku wa 1 Gicurasi 1980,Amasezerano Nyafurika yerekeye Uburenganzira bwa Muntu n’ubw’Abaturage yo ku wa 27 Kamena 1981 n’Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye uburenganzira bw’umwana yo ku wa 20 Ugushyingo 1989;

10°Twiyemeje guharanira ko haba uburenganzira bungana mu Banyarwanda no hagati y’Abagore n’Abagabo bitabangamiye amahame y'uburinganire n'ubwuzuzanye bwabo mu iterambere ry'Igihugu ;

11°Twiyemeje guharanira kongera ubumenyi n’ubushobozi bw’abakozi, kurwanya ubujiji, guteza imbere ikoranabuhanga no guharanira amajyambere n’imibereho myiza y’Abanyarwanda ;

12° Tumaze kubona ko nyuma y’igihe cy’inzibacyuho, u Rwanda rugomba kugengwa n’Itegeko Nshinga rigizwe n’ibitekerezo byatanzwe n’Abanyarwanda ubwabo ;

relatif aux droits économiques, sociaux et culturels du 19 décembre 1966, le Pacte international relatif aux droits civils et politiques du 19 décembre 1966, la Convention sur l’Elimination de toutes les formes de Discrimination à l’égard des Femmes du 1er mai 1980, la Charte africaine de droits de l’homme et des peuples du 27 juin 1981 et la Convention relative aux droits de l’enfant du 20 novembre 1989 ;

10° Engagés à assurer l’égalité des droits entre les Rwandais et entre les hommes et les femmes, sans porter préjudice du principe de l’approche « gender » ;

11°Décidés à assurer le développement des ressources humaines, à lutter contre l’ignorance, à promouvoir la technologie, le progrès et le bien­être social de la population rwandaise;

12° Considérant qu’au terme de la période de transition, le Rwanda doit se doter d’une Constitution issue des choix exprimés par les Rwandais eux­mêmes;

on Civil and Political Rights of 19 December 1966, the International Covenant on Economic, Social and Cultural Rights of 19 December 1966, the Convention on the Elimination of all Forms of Discrimination against Women of 1 May 1980, the African Charter of Human and Peoples’ Rights of 27 June 1981 and the Convention on the Rights of the Child of 20 November 1989 ;

10° Committed to ensuring equal rights between Rwandans and between women and men without prejudice to the principles of gender equality and complementality in national development;

11° Determined to develop human resources, to fight ignorance, to promote technological advancement and the social welfare of the people of Rwanda;

12° Considering that after the Transition period, Rwanda shall be governed by a Constitution comprising ideas expressed by Rwandans themselves;

5

Twemeje muri referendumu iri Tegeko Nshinga kandi ni ryo tegeko risumba ayandi muri Repubulika y'u Rwanda.

INTERURO YA MBERE :

IBYEREKEYE LETA N’INKOMOKO Y’UBUTEGETSI BW’IGIHUGU

UMUTWE WA MBERE : IBYEREKEYE INGINGO RUSANGE

Ingingo ya mbere

Leta y’u Rwanda ni Repubulika yigenga kandi ubutegetsi bwose ni yo buturukaho, ishingiye kuri demokarasi, igamije guteza imbere abaturage, kandi ntishingiye ku idini.

Ishingiro rya Repubulika ni « ubutegetsi bwa rubanda, butangwa na rubanda kandi bukorera rubanda ».

Ingingo ya 2

Ubutegetsi bwose bukomoka ku mbaga y’Abanyarwanda.

Nta gice cy’Abanyarwanda cyangwa se umuntu ku giti cye ushobora kwiha ubutegetsi.

Ubutegetsi bw’Igihugu ni ubw'imbaga y'Abanyarwanda, bakoresha ubwabo binyuze muri referendumu cyangwa binyuze ku babahagarariye.

Adoptons par référendum la présente Constitution qui est la loi suprême de la République du Rwanda.

TITRE PREMIER

DE L’ETAT ET DE LA SOUVERAINETE NATIONALE

CHAPITRE PREMIER : DES DISPOSITIONS GÉNÉRALES

Article premier

L’Etat Rwandais est une République indépendante, souveraine, démocratique, sociale et laïque;

Le principe de la République est "le gouvernement du peuple, par le peuple et pour le peuple".

Article 2

Tout pouvoir émane du peuple.

Aucune partie du peuple ni aucun individu ne peut s’en attribuer l’exercice.

La souveraineté nationale appartient au peuple qui l’exerce directement par la voie du référendum ou par ses représentants.

Now hereby adopt, by referendum, this Constitution as the supreme law of the Republic of Rwanda.

TITLE ONE

THE STATE AND NATIONAL SOVEREIGNTY

CHAPTER ONE : GENERAL PROVISIONS

Article one

The Rwandan State is an independent, sovereign, democratic, social and secular Republic;

The principle governing the Republic is "government of the people, by the people and for the people".

Article 2

All the power derives from the people.

No group of people or individual can vest in themselves the exercise of power.

National sovereignty belongs to the people who shall exercise it directly by way of referendum or through their representatives.

6

Ingingo ya 3 Article 3 Article 3 (Ivugururwa n° 2 ryo ku wa 08/12/2005)

Igihugu cy’u Rwanda kigabanyijemo Inzego z`Imitegekere y’Igihugu zigenwa n’Itegeko Ngenga kandi rikanashyiraho umubare, imbibi n’imiterere yazo.

Itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere y’izo nzego.

Ingingo ya 4

Umurwa Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda ni Umujyi wa Kigali.

Itegeko rigena imiterere, imitunganyirize n'imikorere y'Umujyi wa Kigali.

Umurwa Mukuru ushobora kwimurirwa ahandi mu Rwanda byemejwe n’ itegeko.

Ingingo ya 5

Ururimi rw’ Igihugu ni Ikinyarwanda. Indimi zikoreshwa mu butegetsi ni Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza.

(Revision n° 2 du 08/12/2005)

Le territoire national est divisé en Entités administratives du pays établies par une loi organique qui fixe en outre leur nombre, leurs limites et leurs structures.

La loi fixe l’organisation et le fonctionnement de ces Entités.

Article 4

La Capitale de la République du Rwanda est la Ville de Kigali.

La loi fixe l'organisation et le fonctionnement de la Ville de Kigali.

La Capitale du Rwanda peut être transférée ailleurs sur le territoire national par une loi.

Article 5

La langue nationale est le Kinyarwanda. Les langues officielles sont le Kinyarwanda, le Français et l’Anglais.

(Amendment n° 2 of 08/12/2005)

The Territory of Rwanda is divided into administrative entities determined by an organic law which determines their number, their boundaries and their organisation

The law determines the organisation and the functioning of those entities.

Article 4

The Capital of the Republic of Rwanda is the City of Kigali.

The law determines the organization, functioning and operation of the City of Kigali.

The Capital can by law be transferred elsewhere within Rwanda.

Article 5

The national language is Kinyarwanda. The official languages are Kinyarwanda, French and English.

7

Ingingo ya 6

Ibiranga Igihugu cy’u Rwanda ni ibendera, intego, ikirango cya Repubulika n’indirimbo y’Igihugu.

Ibendera ry’Igihugu rigizwe n’amabara atatu : icyatsi kibisi, umuhondo n’ubururu.

Ibendera rigizwe n’amabara akurikira uvuye hasi uzamuka: habanza ibara ry’icyatsi kibisi, rikurikirwa n’ibara ry’umuhondo, kandi ayo mabara yombi yihariye icya kabiri cy’ibendera ryose. Igice cya kabiri cyo hejuru kigizwe n’ibara ry’ubururu rishushanyijwemo izuba n’imirasire yaryo y’ibara ry’umuhondo wa zahabu riri ku ruhande rw’iburyo. Iryo zuba n’imirasire yaryo bitandukanyijwe n’uruziga rw’ibara ry’ubururu.

Itegeko rigena imiterere, ibisobanuro, imikoreshereze n'iyubahirizwa by'ibendera ry'Igihugu.

Intego ya Repubulika ni : UBUMWE, UMURIMO, GUKUNDA IGIHUGU.

Ikirango cya Repubulika kigizwe n’uruziga rw’icyatsi kibisi n’ipfundo ry’umugozi w’iryo bara upfunditse hasi, ahagana hejuru hakabamo inyandiko « REPUBULIKA Y’U RWANDA ». Munsi y’ipfundo handitse amagambo agize intego ya Repubulika « UBUMWE, UMURIMO, GUKUNDA IGIHUGU ». Izo nyandiko zose zanditse mu nyuguti z’umukara ku ibara ry’umuhondo.

Article 6

Les symboles nationaux sont le drapeau, la devise, le sceau et l’hymne national.

Le drapeau national est formé de trois couleurs: le vert, le jaune et le bleu.

Le drapeau est constitué, de bas en haut, d’une bande de couleur verte, suivie d’une bande de couleur jaune qui couvrent la moitié du drapeau. La moitié supérieure est de couleur bleue portant dans sa partie droite l’image du soleil avec ses rayons de couleur jaune dorée. Le soleil et ses rayons sont séparés par un anneau bleu.

La loi définit les caractéristiques, les significations, l’usage et le cérémonial du drapeau national.

La devise de la République est : UNITE, TRAVAIL, PATRIOTISME.

Le sceau de la République est formé d’une corde verte en cercle de même couleur avec un nœud vers le bas et portant, à sa partie supérieure, les mentions « REPUBULIKA Y’U RWANDA ». En bas du nœud se trouvent les mentions de la devise de la République « UBUMWE, UMURIMO, GUKUNDA IGIHUGU ». Toutes ces mentions sont écrites en noir sur un fond jaune.

Article 6

The national symbols of Rwanda are the flag, the motto, the seal and the national anthem.

The national flag is made up of three colours : green, yellow and blue.

The flag comprises the following colours from the bottom to the top : a green strip, followed by a yellow strip both of which cover half the flag. The upper half is blue and bears on its right hand side the image of the sun with its rays of golden yellow. The sun and its rays are separated by a blue ring.

The law determines the characteristics, significance, usage and ceremonials of the national flag.

The motto of the Republic is : UNITY, WORK, PATRIOTISM.

The Seal of the Republic is made up of a circular green rope with a green knot at the base, bearing on its upper part, the imprints « REPUBULIKA Y'U RWANDA ». At the bottom of the knot is the motto of the Republic : « UBUMWE, UMURIMO, GUKUNDA IGIHUGU ». All these inscriptions are in black against a yellow background.

8

Ikirango cya Repubulika kigizwe kandi n’amashusho akurikira : izuba, imirasire yaryo, ishaka n’ikawa, agaseke, uruziga rw’ubururu rufite amenyo n’ingabo ebyiri, imwe iri iburyo indi iri ibumoso.

Imiterere, ibisobanuro, imikoreshereze n’uburinzi by’ibirango bishyirwaho n’itegeko.

Indirimbo y’Igihugu ni :" RWANDA NZIZA".

Imiterere n'iyubahirizwa by'Indirimbo y'Igihugu biteganywa n'Itegeko.

Le sceau de la République porte également les idéogrammes suivants : le soleil avec ses rayons, une tige de sorgho et une branche de caféier, un panier, une roue dentée de couleur bleue et deux boucliers l’un à droite, l’autre à gauche.

Les caractéristiques, les significations, l'utilisation et la garde des sceaux sont définies par une loi.

L’hymne national est : "RWANDA NZIZA".

Les caractéristiques et le cérémonial de l'hymne national sont déterminés par une loi.

The Seal of the Republic also bears the following ideograms : the sun with its rays, a stem of sorghum and a branch of a coffee tree, a basket, a blue –wheel with teeth and two shields one on the right and one on the left.

The characteristics, significance, usage and protection of the Seal are determined by law.

he national anthem is "RWANDA NZIZA".

The characteristics and ceremonies of the National Anthem are determined by law.

9

Ingingo ya 7

Buri muntu afite uburenganzira ku bwenegihugu.

Ubwenegihugu burenze bumwe buremewe.

Nta wushobora kwamburwa ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko.

Nta wushobora kuvutswa ubwenegihugu bwe cyangwa uburenganzira bwo guhindura ubwenegihugu ku buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abanyarwanda cyangwa ababakomokaho bavukijwe ubwenegihugu bw’u Rwanda hagati y’itariki ya 1 Ugushyingo 1959 n’iya 31 Ukuboza 1994 kubera guhabwa ubwenegihugu bw’amahanga basubirana batagombye kubisaba ubwenegihugu iyo bagarutse gutura mu Rwanda.

Abantu bose bakomoka mu Rwanda n'ababakomokaho bafite uburenganzira bwo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, iyo babisabye.

Ibigomba gushingirwaho mu guhabwa ubwenegihugu bw'u Rwanda, kubugumana, kubukoresha no kubutakaza bigenwa n'itegeko ngenga.

Article 7

Toute personne a droit à la nationalité.

La double nationalité est permise.

La nationalité rwandaise d’origine ne peut être retirée.

Nul ne peut être arbitrairement privé de sa nationalité ni du droit de changer de nationalité.

Les Rwandais ou leurs descendants qui, entre le 1er novembre 1959 et le 31 décembre 1994, ont perdu la nationalité rwandaise suite à l’acquisition d’une nationalité étrangère sont d’office réintégrés dans la nationalité rwandaise s'ils reviennent s'installer au Rwanda.

Les personnes d'origine rwandaise et leurs descendants ont le droit d’acquérir la nationalité rwandaise, s'ils le demandent.

Les conditions d’acquisition, de conservation, de jouissance et de perte de la nationalité rwandaise sont définies par une loi organique.

Article 7

Every person has a right to nationality.

Dual nationality is permitted.

No person may be deprived of Rwandan nationality of origin.

No person shall be arbitrarily deprived of his or her nationality or of the right to change nationality.

Rwandans or their descendants who were deprived of their nationality between 1st November 1959 and 31 December 1994 by reason of acquisition of foreign nationalities automatically reacquire Rwandan nationality if they return to settle in Rwanda.

All persons originating from Rwanda and their descendants shall, upon their request, be entitled to Rwandan nationality.

The conditions of acquisition, retention, enjoyment and deprivation of Rwandan nationality are determined by an organic law.

10

Ingingo ya 8

Itora ni uburenganzira bw’abenegihugu bose ku buryo bungana.

Itora rikorwa mu buryo butaziguye cyangwa buziguye kandi mu ibanga, keretse iyo Itegeko Nshinga cyangwa irindi tegeko biteganya ubundi buryo.

Abanyarwanda bose, b’ibitsina byombi, bujuje ibyangombwa bisabwa n’amategeko bafite uburenganzira bwo gutora no gutorwa.

Itegeko rigena ibigomba kubahirizwa n’uburyo bukoreshwa mu matora.

UMUTWE WA II : IBYEREKEYE AMAHAME REMEZO

Ingingo ya 9

Leta y’ u Rwanda yiyemeje kugendera ku mahame remezo akurikira no gutuma yubahirizwa:

1° kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyo igaragariramo byose;

2° kurandurana n'imizi amacakubiri ashingiye ku bwoko, akarere n’ibindi no gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda;

Article 8 Article 8

Le suffrage est universel et égal pour tous les Suffrage is universal and equal for all citizens. citoyens.

Le suffrage est direct ou indirect et secret sauf Suffrage is direct or indirect and secret, unless dans les cas déterminés par la Constitution ou the Constitution or another law provides par la loi. otherwise.

Tous les citoyens rwandais des deux sexes qui All Rwandan citizens of both sexes who fulfil remplissent les conditions légales, ont le droit the requirements provided for by the law have de voter et d’être élus. the right to vote and to be elected.

La loi détermine les conditions et les modalités The law determines the conditions and des consultations électorales. modalities for the conduct of elections.

CHAPITRE II : DES PRINCIPES CHAPTER II : FUNDAMENTAL PRINCIPLES FONDAMENTAUX

Article 9 Article 9

L’Etat Rwandais s’engage à se conformer aux The State of Rwanda commits itself to conform principes fondamentaux suivants et à les faire to the following fundamental principles and to respecter : promote and enforce the respect thereof:

1° la lutte contre l’idéologie du génocide et 1° fighting the ideology of genocide and all its toutes ses manifestations ; manifestations;

2° l'éradication des divisions ethniques, 2° eradication of ethnic, regional and other régionales et autres et la promotion de divisions and promotion of national unity; l’unité nationale ;

11

3° gusaranganya ubutegetsi nta 3° le partage équitable du pouvoir ; 3° equitable sharing of power; bwikanyize;

4° kubaka Leta igendera ku mategeko 4° l'édification d’un Etat de droit et du régime 4° building a state governed by the rule of law, n’ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye démocratique pluraliste, l’égalité de tous les a pluralistic democratic government, ku bitekerezo bya politiki binyuranye, Rwandais et l'égalité entre les femmes et equality of all Rwandans and between uburinganire bw’Abanyarwanda bose les hommes reflétée par l'attribution d'au women and men reflected by ensuring that n'ubw'abagore n'abagabo, ibyo moins trente pour cent des postes aux women are granted at least thirty per cent bigashimangirwa n’uko abagore bagira femmes dans les instances de prise de of posts in decision making organs; nibura mirongo itatu ku ijana décision ; by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo;

5° kubaka Leta iharanira imibereho myiza 5° l’édification d’un Etat voué au bien­être de 5° building a State committed to promoting y’abaturage no gushyiraho uburyo la population et à la justice sociale ; social welfare and establishing appropriate bukwiye kugira ngo bagire amahirwe mechanisms for ensuring social justice; angana mu mibereho yabo;

6° gushaka buri gihe umuti w’ibibazo mu 6° la recherche permanente du dialogue et du 6° the constant quest for solutions through nzira y’ibiganiro n’ubwumvikane consensus. dialogue and consensus. busesuye.

12

INTERURO YA II IBYEREKEYE BURENGANZIRA

BW’IBANZE BWA MUNTU, UBURENGANZIRA N’INSHINGANO

BY’UMWENEGIHUGU

UMUTWE WA MBERE : IBYEREKEYE UBURENGANZIRA BW’IBANZE

BWA MUNTU

Ingingo ya 10

Umuntu ni umunyagitinyiro kandi ni indahungabanywa.

Leta n’izindi nzego z’ubutegetsi zifite inshingano ndakuka zo kumwubaha, kumurinda no kumurengera.

Ingingo ya 11

Abanyarwanda bose bavukana kandi bagakomeza kugira ubwisanzure, uburenganzira n’inshingano bingana.

Ivangura iryo ari ryo ryose rishingiye nko ku bwoko, ku muryango, ku nzu, ku gisekuru, ku ibara ry’umubiri, ku gitsina, ku karere, ku byiciro by’ubukungu, ku idini cyangwa ukwemera, ku bitekerezo, ku mutungo, ku itandukaniro ry’umuco, ku rurimi, ku bukungu, ku bumuga bw’umubiri cyangwa ubwo mu mutwe no ku rindi vangura iryo ari ryo ryose, rirabujijwe kandi rihanwa n’amategeko.

TITRE II

DES DROITS FONDAMENTAUX DE LA PERSONNE ET DES DROITS ET DEVOIRS DU

CITOYEN

CHAPITRE PREMIER : DES DROITS FONDAMENTAUX DE LA PERSONNE

Article 10

La personne humaine est sacrée et inviolable.

L’Etat et tous les pouvoirs publics ont l’obligation absolue de la respecter, de la protéger et de la défendre.

Article 11

Tous les Rwandais naissent et demeurent libres et égaux en droits et en devoirs.

Toute discrimination fondée notamment sur la race, l’ethnie, le clan, la tribu, la couleur de la peau, le sexe, la région, l’origine sociale, la religion ou croyance, l’opinion, la fortune, la différence de cultures, de langue, la situation sociale, la déficience physique ou mentale ou sur toute autre forme de discrimination est prohibée et punie par la loi.

TITLE II

FUNDAMENTAL HUMAN RIGHTS AND THE RIGHTS AND

DUTIES OF THE CITIZEN

CHAPTER ONE : FUNDAMENTAL HUMAN RIGHTS

Article 10

The human person is sacred and inviolable.

The State and all public administration organs have the absolute obligation to respect, protect and defend him or her.

Article 11

All Rwandans are born and remain free and equal in rights and duties.

Discrimination of whatever kind based on, inter alia, ethnic origin, tribe, clan, colour, sex, region, social origin, religion or faith, opinion, economic status, culture, language, social status, physical or mental disability or any other form of discrimination is prohibited and punishable by law.

13

Ingingo ya 12

Umuntu wese afite uburenganzira bwo kubaho. Nta wushobora kuvutswa ubuzima mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ingingo ya 13

Icyaha cya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n'ibyaha by'intambara ntibisaza.

Guhakana no gupfobya jenoside bihanwa n’itegeko.

Ingingo ya 14 (Ivugururwa n°3 ryo ku wa 13/8/2008 ,ingingo ya 2 )

Leta, mu bushobozi bwayo, iteganya ibikorwa byihariye bigamije imibereho myiza y’abasizwe iheruheru na jenoside yakorewe Abatutsi yo muri 1994 yabaye mu Rwanda kuva ku wa 1 Ukwakira 1990 kugeza ku wa 31 Ukuboza 1994, abantu bafite ubumuga, abatindi nyakujya, abageze mu zabukuru n’abandi batagira kivurira.

Ingingo ya 15

Umuntu wese afite uburenganzira bwo kudahungabanywa ku mubiri no mu mutwe.

Nta wushobora kwicwa urubozo, gukorerwa ibibabaza umubiri, cyangwa ngo akorerwe ibikorwa by’ ubugome, ibikorwa bidakwiye umuntu cyangwa bimutesha agaciro.

Article 12

Toute personne a droit à la vie. Nul ne peut être arbitrairement privé de la vie.

Article 13

Le crime de génocide, les crimes contre l’humanité et les crimes de guerre sont imprescriptibles.

Le révisionnisme, le négationnisme et la banalisation du génocide sont punis par la loi.

Article 14 (Révision n°3 du 13/8/2008,article 2)

L’Etat, dans les limites de ses capacités, prend des mesures spéciales pour le bien­être des rescapés démunis à cause du génocide perpétré contre les Tusti de 1994 commis au Rwanda du 1er octobre 1990 au 31 décembre 1994, des personnes handicapées, des personnes sans ressources, des personnes âgées ainsi que d’autres personnes vulnérables.

Article 15

Toute personne a droit à son intégrité physique et mentale.

Nul ne peut faire l’objet de torture, de sévices, ou de traitements cruels, inhumains ou dégradants.

Article 12

Every person has the right to life. No person shall be arbitrarily deprived of life.

Article 13

The crime of genocide, crimes against humanity and war crimes do not have a period of limitation.

Revisionism, negationism and trivialisation of genocide are punishable by the law.

Article 14 (Amendment n°3 of 13/8/2008,Article 2)

The State shall, within the limits of its capacity, take special measures for the welfare of the survivors of genocide who were rendered destitute by the genocide against the Tutsi committed in Rwanda from October 1st, 1990 to December 31st, 1994, the disabled, the indigent and the elderly as well as other vulnerable groups.

Article 15

Every person has the right to physical and mental integrity.

No person shall be subjected to torture, physical abuse or cruel, inhuman or degrading treatment.

14

Nta wushobora gukorerwaho igerageza atabyiyemereye. Uburyo bwo kubyemera kimwe n’ubw’iryo gerageza bugenwa n’itegeko.

Ingingo ya 16

Abantu bose barangana imbere y’amategeko. Itegeko ribarengera ku buryo bumwe nta vangura iryo ari ryo ryose.

Ingingo ya 17

Uburyozwacyaha ni gatozi ku wakoze icyaha. Kuryozwa indishyi bigengwa n'itegeko.

Nta wushobora gufungirwa kutubahiriza inshingano zishingiye ku mategeko mbonezamubano cyangwa ay’ubucuruzi.

Ingingo ya 18

Ubwisanzure bwa muntu bwubahirizwa na Leta.

Nta wushobora gukurikiranwa, gufatwa, gufungwa cyangwa guhanirwa icyaha keretse mu gihe biteganywa n’amategeko akurikizwa mu gihe icyaha akurikiranyweho cyakorewe.

Kumenyeshwa imiterere n'impamvu z'icyaha ukurikiranyweho, kwiregura no kunganirwa ni uburenganzira budahungabanywa mu bihe byose, ahantu hose, mu nzego zose z'ubutegetsi, iz'ubucamanza n'izindi zose zifata ibyemezo.

Nul ne peut faire l’objet d’expérimentation sans son consentement. Les modalités de ce consentement et de cette expérimentation sont régies par la loi.

Article 16

Tous les êtres humains sont égaux devant la loi. Ils ont droit, sans aucune distinction, à une égale protection par la loi.

Article 17

La responsabilité pénale est personnelle. La responsabilité civile est définie par une loi.

Nul ne peut être détenu pour non exécution d’obligations d’ordre civil ou commercial.

Article 18

La liberté de la personne est garantie par l’Etat.

Nul ne peut être poursuivi, arrêté, détenu ou condamné que dans les cas prévus par la loi en vigueur au moment de la commission de l’acte.

Etre informé de la nature et des motifs de l'accusation, le droit de la défense sont les droits absolus à tous les états et degrés de la procédure devant toutes les instances administratives et judiciaires et devant toutes les autres instances de prise de décision.

No one shall be subjected to experimentation without his or her informed consent. The modalities of such consent and experiments are determined by law.

Article 16

All human beings are equal before the law. They shall enjoy, without any discrimination, equal protection of the law.

Article 17

Criminal liability is personal. Civil liability is determined by law.

No one shall be imprisoned on the ground of inability to fulfil obligations arising from civil or commercial laws.

Article 18

The person's liberty is guaranteed by the State.

No one shall be subjected to prosecution, arrest, detention or punishment on account of any act or omission which did not constitute a crime under the law in force at the time it was committed.

The right to be informed of the nature and cause of charges and the right to defence are absolute at all levels and degrees of proceedings before administrative, judicial and all other decision making organs.

15

Ingingo ya 19

Umuntu wese afatwa nk’umwere ku cyaha aregwa igihe cyose kitaramuhama burundu mu buryo bukurikije amategeko, mu rubanza rwabereye mu ruhame kandi ruboneye, yahawe uburyo bwose bwa ngombwa bwo kwiregura.

Nta wushobora kuvutswa kuburanira imbere y’umucamanza itegeko rimugenera.

Ingingo ya 20

Nta wushobora guhanirwa ibyo yakoze cyangwa atakoze, iyo amategeko y’igihugu cyangwa amategeko mpuzamahanga atabifataga nk’icyaha igihe byakorwaga.

Na none nta wushobora gucibwa igihano kiruta icyari giteganyijwe n'amategeko mu gihe yakoraga icyaha.

Ingingo ya 21

Nta wushobora gukorerwa ubugenzurwe keretse mu bihe no mu buryo buteganyijwe n’itegeko, kubera impamvu zishingiye ku ituze rusange ry’abaturage cyangwa ku mutekano w’Igihugu.

Article 19

Toute personne accusée d’une infraction est présumée innocente jusqu’à ce que sa culpabilité soit légalement et définitivement établie à l'issue d'un procès public et équitable au cours duquel toutes les garanties nécessaires à sa défense lui auront été accordées.

Nul ne peut être distrait, contre son gré, du juge que la loi lui assigne.

Article 20

Nul ne peut être condamné pour des actions ou omissions qui ne constituaient pas une infraction d’après le droit national ou international au moment où elles ont été commises.

De même, nul ne peut être infligé d’une peine plus forte que celle qui était prévue par la loi au moment où l’infraction a été commise.

Article 21

Nul ne peut être soumis à des mesures de sûreté que dans les cas et selon les formes prévus par la loi, pour des raisons d’ordre public ou de sécurité de l’Etat.

Article 19

Every person accused of a crime shall be presumed innocent until his or her guilt has been conclusively proved in accordance with the law in a public and fair hearing in which all the necessary guarantees for defence have been made available.

Nobody shall be denied the right to appear before a judge competent by law to hear his or her case.

Article 20

Nobody shall be punished for acts or omissions that did not constitute an offence under national or international law at the time of commission or omission.

Neither shall any person be punished with a penalty which is heavier than the one that was applicable under the law at the time when the offence was committed.

Article 21

No person shall be subjected to security measures except as provided for by law, for reasons of public order and State security.

16

Ingingo ya 22

Imibereho bwite y’umuntu, iy’umuryango we, urugo rwe, ubutumwa yohererezanya n’abandi ntibishobora kuvogerwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko; icyubahiro n’agaciro ke mu maso y’abandi bigomba kubahirizwa.

Urugo rw’umuntu ntiruvogerwa. Ntihashobora gukorwa isakwa mu rugo cyangwa kurwinjiramo kubera impamvu z'igenzura nyirarwo atabyemeye, keretse mu bihe no mu buryo biteganyijwe n’amategeko.

Ibanga ry’amabaruwa n’iry’itumanaho ntirishobora kuzitirwa keretse mu bihe no mu buryo biteganywa n’amategeko.

Ingingo ya 23

Buri Munyarwanda afite uburenganzira bwo kujya aho ashaka hose no gutura aho ari ho hose mu Rwanda.

Buri Munyarwanda afite uburenganzira bwo kuva mu gihugu n’ubwo kukigarukamo.

Ubwo burenganzira buzitirwa gusa n’itegeko ku mpamvu z’ituze rusange ry’abaturage n’umutekano w’Igihugu, kugira ngo icyahungabanya abaturage gikumirwe cyangwa abari mu kaga barengerwe.

Article 22

Nul ne peut faire l’objet d’immixtion arbitraire dans sa vie privée, sa famille, son domicile ou sa correspondance ni d’atteinte à son honneur et à sa réputation.

Le domicile d’une personne est inviolable. A défaut de son consentement, nulle perquisition ou visite domiciliaire ne peut être ordonnée que dans les cas et selon les formes prévus par la loi.

Le secret de la correspondance et de la communication ne peut faire l’objet de dérogation que dans les cas et les formes prévus par la loi.

Article 23

Tout citoyen rwandais a le droit de se déplacer et de se fixer librement sur le territoire national.

Tout citoyen rwandais a le droit de quitter librement son pays et d’y revenir.

L’exercice de ce droit ne peut être limité que par la loi pour des raisons d’ordre public ou de sécurité de l’Etat, pour parer à un danger public ou pour protéger des personnes en péril.

Article 22

The private life, family, home or correspondence of a person shall not be subjected to arbitrary interference; his or her honour and good reputation shall be respected.

A person’s home is inviolable. No search of or entry into a home may be carried out without the consent of the owner, except in circumstances and in accordance with procedures determined by law.

Confidentiality of correspondence and communication shall not be subject to waiver except in circumstances and in accordance with procedures determined by law.

Article 23

Every Rwandan has the right to move and to circulate freely and to settle anywhere in Rwanda.

Every Rwandan has the right to leave and to return to the country.

These rights shall be restricted only by the law for reasons of public order or State security, in order to deal with a public menace or to protect persons in danger.

17

Ingingo ya 24

Buri Munyarwanda afite uburenganzira ku Gihugu cye.

Nta Munyarwanda ushobora gucibwa mu Gihugu cye.

Ingingo ya 25

Uburenganzira bwo guhabwa ubuhungiro bwemewe mu buryo buteganywa n’amategeko.

Koherereza ikindi gihugu abanyamahanga bakoze ibyaha, byemewe gusa iyo bikurikije amategeko cyangwa amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeye.

Ariko nta Munyarwanda ushobora kohererezwa ikindi gihugu kimukurikiranyeho icyaha.

Ingingo ya 26 (Ivugururwa n°3 ryo ku wa 13/8/2008 ,ingingo ya 3)

Ubushyingiranwe bw’umugabo umwe n’umugore umwe bukorewe mu butegetsi bwa Leta ni bwo bwonyine bwemewe.

Article 24

Tout Rwandais a droit à sa Patrie.

Aucun citoyen rwandais ne peut être contraint à l’exil.

Article 25

Le droit d’asile est reconnu dans les conditions définies par la loi.

L’extradition des étrangers n’est autorisée que dans les limites prévues par la loi ou les conventions internationales auxquelles le Rwanda est partie.

Toutefois, aucun Rwandais ne peut être extradé.

Article 26 (Révision n°3 du 13/8/2008 ,article 3)

Seul le mariage monogamique civil entre un homme et une femme est reconnu.

Article 24

Every Rwandan has the right to his or her country.

No Rwandan shall be banished from the country.

Article 25

The right to asylum is recognized under conditions determined by the law.

The extradition of foreigners shall be permitted only so far as it is consistent with the law or international conventions to which Rwanda is a party.

However, no Rwandan shall be extradited.

Article 26 ( Amendment n°3 of 13/8/2008,Article 3)

Only civil monogamous marriage between a man and a woman is recognized.

18

Icyakora, ugushyingiranwa k’umugabo umwe n’umugore umwe gukorewe mu mahanga mu buryo bwemewe n’Amategeko y’Igihugu basezeraniyemo kuremewe.

Nta wushobora gushyingirwa atabyemeye ku bushake bwe, yaba uw'igitsinagore cyangwa uw'igitsinagabo.

Abashyingiranywe bafite uburenganzira n’inshingano bingana mu gihe cyo gushyingiranywa, igihe babana n’igihe cyo gutandukana.

Itegeko rigena ibigomba gukurikizwa, uburyo n’ingaruka z’ubushyingiranwe.

Ingingo ya 27

Umuryango, ari wo shingiro kamere ry’imbaga y’Abanyarwanda, urengerwa na Leta.

Ababyeyi bombi bafite uburenganzira n’inshingano zo kurera abana babo.

Leta ishyiraho amategeko n’inzego bikwiye bishinzwe kurengera umuryango, by'umwihariko umwana na nyina, kugira ngo umuryango ugire ubwisanzure.

Toutefois, le mariage monogamique entre un homme et une femme contracté à l’étranger conformément à la loi du pays de célébration du mariage est reconnu.

Toute personne de sexe féminin ou masculin, ne peut contracter le mariage que de son libre consentement.

Les époux ont les mêmes droits et les mêmes devoirs pendant le mariage et lors du divorce.

Une loi détermine les conditions, les formes et les effets du mariage.

Article 27

La famille, base naturelle de la société rwandaise, est protégée par l’Etat.

Les deux parents ont le droit et le devoir d'éduquer leurs enfants.

L'Etat met en place une législation et des institutions appropriées pour la protection de la famille, de l'enfant et de la mère en particulier, en vue de son épanouissement.

However, the monogamous marriage between a man and a woman contracted outside Rwanda in accordance with the law of the country of celebration of the marriage shall be recognized.

No person may be married without his or her free consent.

Parties to a marriage have equal rights and duties upon and during the subsistence of a marriage and at the time of divorce.

The law determines conditions, forms and effect of marriage.

Article 27

The family, which is the natural foundation of Rwandan society, is protected by the State.

Both parents have the right and duty to bring up their children.

The State shall put in place appropriate legislation and institutions for the protection of the family and the mother and child in particular in order to ensure that the family flourishes.

19

Ingingo ya 28

Umwana wese afite uburenganzira bwo kurengerwa ku buryo bwihariye n’umuryango we, abandi banyarwanda na Leta, bitewe n'ikigero n'imibereho arimo nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga.

Ingingo ya 29

Buri muntu afite uburenganzira ku mutungo bwite, waba uwe ku giti cye cyangwa uwo afatanyije n’abandi.

Umutungo bwite, uw’umuntu ku giti cye cyangwa uwo asangiye n’abandi ntuvogerwa.

Ntushobora guhungabanywa keretse ku mpamvu z’inyungu rusange mu bihe no mu buryo buteganywa n’amategeko kandi habanje gutangwa indishyi ikwiye.

Article 28

Tout enfant a droit, de la part de sa famille, de la société et de l’Etat, aux mesures spéciales de protection qu’exige sa condition, conformément aux droits national et international.

Article 29

Toute personne a droit à la propriété privée, individuelle ou collective.

La propriété privée, individuelle ou collective, est inviolable.

Il ne peut y être porté atteinte que pour cause d’utilité publique, dans les cas et de la manière établis par la loi, et moyennant une juste et préalable indemnisation.

Article 28

Every child is entitled to special measures of protection by his or her family, society and the State that are necessary, depending on the status of the child, under national and international law.

Article 29

Every person has a right to private property, whether personal or owned in association with others.

Private property, whether individually or collectively owned, is inviolable.

The right to property may not be interfered with except in public interest, in circumstances and procedures determined by law and subject to fair and prior compensation.

20

Ingingo ya 30

Umutungo bwite w'ubutaka n'ubundi burenganzira ku butaka bitangwa na Leta.

Itegeko rigena uburyo bwo kubutanga, kubuhererekanya no kubukoresha.

Ingingo ya 31

Umutungo wa Leta ugizwe n’umutungo rusange n’umutungo bwite wa Leta ndetse n’umutungo rusange n'umutungo bwite w’inzego z’ubutegetsi bw’ibanze za Leta.

Umutungo rusange w’Igihugu ntushobora gutangwa keretse ubanje gushyirwa mu mutungo bwite wa Leta.

Ingingo ya 32

Buri wese agomba kubaha umutungo wa Leta.

Igikorwa cyose kigamije konona, gusenya, kurigisa, gusesagura no kwangiza uwo mutungo, gihanwa n’amategeko.

Article 30

La propriété privée du sol et d'autres droits réels grevant le sol sont concédés par l'Etat.

Une loi en détermine les modalités d'acquisition, de transfert et d'exploitation.

Article 31

La propriété de l'Etat comprend le domaine public et le domaine privé de l’Etat ainsi que le domaine public et le domaine privé des collectivités publiques décentralisées.

Les biens du domaine public sont inaliénables sauf leur désaffectation préalable en faveur du domaine privé de l’Etat.

Article 32

Toute personne est tenue de respecter les biens publics.

Tout acte de sabotage, de vandalisme, de corruption, de détournement, de dilapidation ou toute atteinte au bien public est réprimé par la loi.

Article 30

Private ownership of land and other rights related to land are granted by the State.

The law specifies the modalities of acquisition, transfer and use of land.

Article 31

The property of the State comprises of public and private property of the central Government as well as the public and private property of decentralized local government organs.

The public property of the State is inalienable unless there has been prior transfer thereof to the private property of the State.

Article 32

Every person shall respect public property.

Any act intended to cause sabotage, vandalism, corruption, embezzlement, squandering or any tampering with public property shall be punishable by law.

21

Ingingo ya 33

Ubwisanzure mu bitekerezo, mu kubigaragaza, mu mutimanama, mu guhitamo idini, mu gusenga no kubigaragaza mu ruhame burengerwa na Leta mu buryo buteganywa n’amategeko.

Kwamamaza ivangura rishingiye ku isanomuzi, ku karere, ku bwoko cyangwa ku macakubiri ayo ari yo yose bihanwa n’amategeko.

Ingingo ya 34 (Ivugururwa n°3 ryo ku wa 13/8/2008,ingingo ya 4)

Ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ubwo kumenya amakuru buremewe kandi bwubahirizwa na Leta.

Ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo kumenya amakuru ntibugomba kubangamira ituze rusange rya rubanda n’imyifatire iboneye, uburenganzira bw’umwenegihugu bwo kugira icyubahiro n’agaciro mu maso y’abandi, ubwo kutagira uwivanga mu mibereho ye bwite n’iy’umuryango we; bwemerwa kandi iyo butabangamiye irengerwa ry’urubyiruko n’abana.

Uko ubwo bwisanzure bukoreshwa biteganywa n’amategeko.

Hashyizweho urwego rwigenga rwitwa «Inama Nkuru y’Itangazamakuru».

Itegeko riteganya inshingano, imiterere n’imikorere byarwo”.

Article 33

La liberté de pensée, d’opinion, de conscience, de religion, de culte et de leur manifestation publique est garantie par l'Etat dans les conditions définies par la loi.

Toute propagande à caractère ethnique, régionaliste, raciste ou basée sur toute autre forme de division est punie par la loi.

Article 34 (Révision n°3 du 13/8/2008 ,article 4)

La liberté de la presse et la liberté de l’information sont reconnues et garanties par l’Etat.

La liberté d’expression et la liberté d’information ne doivent pas porter atteinte à l’ordre public et aux bonnes mœurs, à la protection des jeunes et des enfants ansi qu’au droit dont jouit tout citoyen à l’honneur, à la bonne réputation et à la préservation de l’intimité de sa vie personnelle et familiale.

Les conditions d’exercice de ces libertés sont fixées par la loi.

Il est créé un organe indépendant dénommé le « Haut Conseil des Medias ».

Une loi détermine ses attributions, son organisation et son fonctionnement ».

Article 33

Freedom of thought, opinion, conscience, religion, worship and the public manifestation thereof is guaranteed by the State in accordance with conditions determined by law.

Propagation of ethnic, regional, racial or discrimination or any other form of division is punishable by law.

Article 34

(Amendment n°3 of 13/8/2008 ,Article 4)

Freedom of the press and freedom of information are recognized and guaranteed by the State.

Freedom of speech and freedom of information shall not prejudice public order and good morals, the right of every citizen to honour, good reputation and the privacy of personal and family life. It is also guaranteed so long as it does not prejudice the protection of the youth and minors.

The conditions for exercising such freedoms are determined by law.

There is hereby established an independent institution known as the “ Media High Council ».

The law shall determine its functions, organization and operation”.

22

Ingingo ya 35

Uburenganzira bwo kwishyira hamwe buremewe, kandi ntibubanza gusabirwa uruhushya.

Bukoreshwa hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

Ingingo ya 36

Uburenganzira bwo guteranira mu nama z’ituze kandi nta ntwaro buremewe iyo bitanyuranyije n’amategeko.

Ntibubanza gusabirwa uruhushya keretse igihe biteganyijwe n’itegeko kandi biteganywa gusa ku byerekeye amakoraniro yo hanze, ahagenewe kugerwa n’abantu bose, n’ahateranira abantu benshi na bwo kandi bitewe n’impamvu zo kurengera umutekano, ituze rusange rya rubanda cyangwa kurinda ubuzima bw’abantu.

Ingingo ya 37

Umuntu wese afite uburenganzira bwo guhitamo no gukora umurimo umunogeye.

Iyo abantu bakora umurimo umwe kandi bafite ubumenyi n’ubushobozi bumwe bagomba guhembwa kimwe nta vangura iryo ari ryo ryose.

Article 35

La liberté d’association est garantie et ne peut être soumise à l’autorisation préalable.

Elle s’exerce dans les conditions prescrites par la loi.

Article 36

La liberté de se rassembler en des réunions pacifiques et sans armes est garantie dans les limites fixées par la loi.

L’autorisation préalable ne peut être prescrite que par une loi et uniquement pour des rassemblements en plein air, sur la voie publique ou dans des lieux publics, et pour autant que des raisons de sécurité, de l’ordre public ou de salubrité l’exigent.

Article 37

Toute personne a droit au libre choix de son travail.

A compétence et capacité égales, toute personne a droit, sans aucune discrimination, à un salaire égal pour un travail égal.

Article 35

Freedom of association is guaranteed and shall not require prior authorization.

Such freedom shall be exercised under conditions determined by law.

Article 36

Freedom of peaceful assembly without arms is guaranteed if it is not inconsistent with the law.

Prior authorization shall only be necessary if the law so requires and solely in the case of assembly in the open air, in a public place or on a public road, to the extent that such is necessary in the interests of public safety, public health or public order.

Article 37

Every person has the right to free choice of employment.

Persons with the same competence and ability have a right to equal pay for equal work without discrimination.

23

Ingingo ya 38

Uburenganzira bwo gushyiraho ingaga z’abakozi, kurengera no guteza imbere inyungu z’umwuga bafitiye uburenganzira buremewe.

Buri mukozi ashobora kurengera uburenganzira bwe abinyujije mu rugaga rw’abakozi mu buryo buteganywa n'amategeko.

Buri mukoresha afite uburenganzira bwo kwinjira mu muryango w’abakoresha.

Ingaga z’umurimo z’abakozi n’amashyirahamwe y’abakoresha bifite uburenganzira bwo kugirana amasezerano rusange cyangwa yihariye agenga imikoranire yabyo. Uburyo ayo masezerano akorwa bugenwa n’itegeko.

Ingingo ya 39

Uburenganzira bw’abakozi bwo guhagarika imirimo buremewe kandi bukoreshwa hakurikijwe amategeko abugenga; ariko ubwo burenganzira ntibushobora guhungabanya uburenganzira bw’undi ku murimo kuko bwemerewe buri wese.

Ingingo ya 40

Umuntu wese afite uburenganzira ku burezi.

Ubwisanzure mu kwiga no kwigisha buremewe mu buryo buteganywa n’amategeko.

Article 38

Le droit de former des syndicats pour la défense et la promotion des intérêts professionnels légitimes est reconnu.

Tout travailleur peut défendre ses droits par l’action syndicale dans les conditions déterminées par la loi.

Tout employeur a droit d’adhérer à une association des employeurs.

Les syndicats des travailleurs et les associations des employeurs sont libres d’avoir des conventions générales ou spécifiques régissant leurs relations de travail. Les modalités relatives à ces conventions sont définies par une loi.

Article 39

Le droit de grève des travailleurs est reconnu et s’exerce dans les conditions définies par la loi, mais l’exercice de ce droit ne peut porter atteinte à la liberté du travail reconnue à chacun.

Article 40

Toute personne a droit à l’éducation.

La liberté d’apprentissage et de l'enseignement est garantie dans les conditions déterminées par la loi.

Article 38

The right to form trade unions for the defence and the promotion of legitimate professional interests, is recognized.

Any worker may defend his or her rights through trade union action under conditions determined by law.

Every employer has the right to join an employers’ organization.

Trade unions and employers’ associations have the right to enter into general or specific agreements regulating their working relations. The modalities for making these agreements are determined by law.

Article 39

The right of workers' to strike is permitted and shall be exercised within the limits provided for by the law, but the exercising of this right should not interfere with the freedom to work which is guaranteed for every individual.

Article 40

Every person has the right to education.

Freedom of learning and teaching shall be guaranteed in accordance with conditions determined by law.

24

Kwiga amashuri abanza ni itegeko kandi ni ubuntu mu mashuri ya Leta.

Ku mashuri afashwa na Leta, uburyo bwo kwigira ubuntu mu mashuri abanza buteganywa n’itegeko ngenga.

Leta ifite inshingano yo gushyiraho uburyo bwihariye bworohereza abantu bafite ubumuga kwiga.

Itegeko ngenga rigena imiterere y’ Uburezi.

Ingingo ya 41

Abenegihugu bose bafite uburenganzira n'inshingano ku buzima bwiza. Leta ifite inshingano zo kubakangurira ibikorwa bigamije ubuzima bwiza no kubafasha kubigeraho.

Ingingo ya 42

Umunyamahanga wese uri muri Repubulika y'u Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko afite uburenganzira bwose uretse umwihariko w’abenegihugu nk'uko biteganyijwe n’iri Tegeko Nshinga n’andi mategeko.

L'enseignement primaire est obligatoire. Il est gratuit dans les établissements publics.

Pour les établissements conventionnés, les conditions de gratuité de l’enseignement primaire sont déterminées par une loi organique.

L’Etat a l’obligation de prendre des mesures spéciales pour faciliter l’enseignement des personnes handicapées.

Une loi organique définit l’organisation de l’Enseignement.

Article 41

Tous les citoyens ont des droits et des devoirs en matière de santé. L'Etat a le devoir de mobiliser la population pour les activités de protection et de promotion de la santé et de contribuer à leur mise en œuvre.

Article 42

Tout étranger qui se trouve régulièrement sur le territoire de la République du Rwanda jouit de tous les droits à l'exception de ceux réservés aux nationaux tel que prévu par la présente Constitution et d'autres lois.

Primary education is compulsory. It is free in public schools.

The conditions for free primary education in schools subsidised by the Government are determined by an organic law.

The State has the duty to take special measures to facilitate the education of disabled people.

An organic law determines the organization of Education.

Article 41

All citizens have the right and duties relating to health. The State has the duty of mobilizing the population for activities aimed at promoting good health and to assist in the implementation of these activities.

Article 42

Every foreigner legally residing in the Republic of Rwanda shall enjoy all rights save those reserved for nationals as determined under this Constitution and other laws.

25

Ingingo ya 43 Article 43 Article 43

Mu gukoresha uburenganzira n’ubwisanzure, buri wese azitirwa gusa n’itegeko rigamije kwemera no kubahiriza uburenganzira n’ubwisanzure bw’abandi ndetse n’imyitwarire iboneye, umutuzo rusange n’imibereho myiza muri rusange biranga igihugu kigendera kuri demokarasi.

Ingingo ya 44

Ubutegetsi bw’Ubucamanza, bwo murinzi w’uburenganzira n’ubwisanzure bwa rubanda, bwubahiriza iyo nshingano mu buryo buteganywa n’amategeko.

UMUTWE WA II : IBYEREKEYE UBURENGANZIRA N’INSHINGANO

BY’UMWENEGIHUGU

Ingingo ya 45

Abenegihugu bose bafite uburenganzira bwo kujya mu buyobozi bwose bw’Igihugu, baba babukoresheje ubwabo, cyangwa se babinyujije ku babahagarariye bihitiyemo nta gahato, hakurikijwe amategeko.

Abenegihugu bose bafite uburenganzira bungana bwo kujya mu mirimo ya Leta hashingiwe ku bumenyi n’ubushobozi bwabo.

Dans l’exercice de ses droits et dans la jouissance de ses libertés, chacun n’est soumis qu’aux limitations établies par la loi en vue d’assurer la reconnaissance et le respect des droits et libertés d’autrui et afin de satisfaire aux justes exigences de la morale, de l’ordre public et du bien­être général, dans une société démocratique.

Article 44

Le Pouvoir Judiciaire en tant que gardien des droits et des libertés publiques, en assure le respect dans les conditions définies par la loi.

CHAPITRE II : DES DROITS ET DES DEVOIRS DU CITOYEN

Article 45

Tous les citoyens ont le droit, conformément aux règles édictées par la loi, de participer librement à la direction des affaires publiques de leur pays, soit directement, soit par l’intermédiaire de représentants librement choisis.

Tous les citoyens ont un droit égal d’accéder aux fonctions publiques de leur pays, compte tenu de leurs compétences et capacités.

In the exercise of rights and enjoyment of freedoms, every person shall only be subjected to the limitations set by the law in order to ensure the recognition and respect of others’ rights and freedoms, good morals, public order and social welfare which characterize a democratic society.

Article 44

The judiciary as the guardian of rights and freedoms of the public ensures respect thereof in accordance with procedures determined by law.

CHAPTER II : THE RIGHTS AND DUTIES OF THE CITIZEN

Article 45

All citizens have the right to participate in the government of the country, whether directly or through freely chosen representatives in accordance with the law.

All citizens have the right of equal access to public service in accordance with their competence and abilities.

26

Ingingo ya 46

Umwenegihugu wese afite inshingano zo kutagira uwo avangura no kugirana na bagenzi be imibanire igamije kubumbatira, guharanira no gushimangira ubwubahane, ubufatanye n’ubworoherane hagati yabo.

Ingingo ya 47

Abenegihugu bose bafite inshingano zo kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu bitabira umurimo no kubumbatira amahoro, demokarasi, ubutabera n'uburinganire mu mibereho y’abaturage no kugira uruhare mu kurengera Igihugu cyabo.

Itegeko rigenga ibyerekeye gukorera Igihugu mu gisiviri cyangwa mu gisirikare.

Ingingo ya 48

Mu bihe ibyo ari byo byose, umwenegihugu yaba umusiviri cyangwa umusirikare, afite inshingano yo kubaha Itegeko Nshinga, andi mategeko n’ amateka y’Igihugu.

Afite uburenganzira bwo kudakurikiza amabwiriza ahawe n’umutegeka mu gihe ayo mabwiriza abangamiye ku buryo bukomeye kandi bugaragara uburenganzira n’ubwisanzure bwa muntu.

Article 46

Tout citoyen a le devoir de considérer son semblable sans discrimination aucune et d’entretenir avec lui les relations qui permettent de sauvegarder, de promouvoir et de renforcer le respect, la solidarité et la tolérance réciproques.

Article 47

Tous les citoyens ont le devoir de contribuer par leur travail à la prospérité du pays, de sauvegarder la paix, la démocratie, la justice sociale et de participer à la défense de la patrie.

Une loi organise le service national, civil ou militaire.

Article 48

Tout citoyen civil ou militaire a, en toute circonstance, le devoir de respecter la Constitution, les autres lois et règlements du pays.

Il est délié du devoir d’obéissance, lorsque l’ordre reçu de l’autorité supérieure constitue une atteinte sérieuse et manifeste aux droits de la personne et aux libertés publiques.

Article 46

Every citizen has the duty to relate to other persons without discrimination and to maintain relations conducive to safeguarding, promoting and reinforcing mutual respect, solidarity and tolerance.

Article 47

All citizens have the duty to participate, through work, in the development of the country; to safeguard peace, democracy, social justice and equality and to participate in the defence of the motherland.

The law shall organize national service, whether civil or military.

Article 48

In all circumstances, every citizen, whether civilian or military, has the duty to respect the Constitution, other laws and regulations of the country.

Every citizen has the right to defy orders received from his or her superior authority if the orders constitute a serious and manifest violation of human rights and public freedoms.

27

Ingingo ya 49

Umwenegihugu wese afite uburenganzira bwo kuba ahantu hadafite ingaruka mbi ku buzima kandi hatunganye.

Umuntu wese afite inshingano yo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije. Leta yishingira kurengera ibidukikije.

Itegeko rigena uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije.

Ingingo ya 50

Umwenegihugu wese afite uburenganzira ku biteza imbere umuco w’igihugu.

Hashyizweho Inteko nyarwanda y'ururimi n’umuco.

Itegeko rigena inshingano, imiterere n’imikorere byayo.

Article 49

Tout citoyen a droit à un environnement sain et satisfaisant.

Toute personne a le devoir de protéger, sauvegarder et promouvoir l’environnement. L’Etat veille à la protection de l’environnement.

Une loi définit les modalités de protéger, sauvegarder et promouvoir l'environnement.

Article 50

Tout citoyen a droit aux activités de promotion de la culture nationale.

Il est créé une Académie rwandaise de langue et de culture.

Une loi détermine ses attributions, son organisation et son fonctionnement.

Article 49

Every citizen is entitled to a healthy and satisfying environment.

Every person has the duty to protect, safeguard and promote the environment. The State shall protect the environment.

The law determines the modalities for protecting, safeguarding and promoting the environment.

Article 50

Every citizen has the right to activities that promote national culture.

There is hereby established the Rwanda Academy of Language and Culture.

The law shall determine its functions, organization and operation.

28

Ingingo ya 51 (Ivugururwa n°3 ryo ku wa 13/8/2008, ingingo ya 5) Leta ifite inshingano zo kurengera no guteza imbere imigenzo myiza gakondo, ishingiye ku mibereho no ku mitekerereze gakondo ndetse no ku biranga umuco w’Igihugu muri rusange, mu gihe bitabangamiye uburenganzira bwa muntu, ituze rusange n’imyifatire iboneye. Leta ifite kandi inshingano yo kwita ku mutungo ndangamurage w’Igihugu no ku nzibutso za jenoside yakorewe Abatutsi.

INTERURO YA III

IBYEREKEYE IMITWE YA POLITIKI

Ingingo ya 52 (Ivugururwa n° 2 ryo ku wa 08/12/2005)

Imitwe ya politiki myinshi iremewe.

Imitwe ya politiki yujuje ibyangombwa bisabwa n’amategeko, yemerewe gushingwa no gukora mu bwisanzure; igomba kubahiriza Itegeko Nshinga n’andi mategeko ndetse n’amahame ya demokarasi, kandi ntihungabanye ubumwe bw’Abanyarwanda, ubusugire n’umutekano by’Igihugu.

Imitwe ya politiki igira uruhare mu kwigisha abenegihugu gukora politiki igendera kuri demokarasi, gutora no gutorwa, ikanakora ku buryo abagore n’abagabo bagira amahirwe angana mu myanya n’imirimo itorerwa ya Leta.

Article 51 (Révision n°3 du 13/8/2008 ,article 5) L’Etat a le devoir de sauvegarder et de promouvoir les valeurs nationales de civilisation et les traditions culturelles dans la mesure où elles ne sont pas contraires aux droits de la personne, à l’ordre public et aux bonnes mœurs. L’Etat a également le devoir de veiller à la conservation du patrimoine culturel national ainsi que des mémoriaux et sites du génocide Perpétré contre les Tutsi.

TITRE III

DES FORMATIONS POLITIQUES

Article 52 (Révision n° 2 du 08/12/2005)

« Le multipartisme est reconnu.

Les formations politiques remplissant les conditions légales se forment et exercent librement leurs activités, à condition de respecter la Constitution et les lois ainsi que les principes démocratiques et de ne pas porter atteinte à l’unité nationale, à l’intégrité du territoire et à la sécurité de l’Etat.

Les formations politiques concourent à l’éducation politique démocratique des citoyens ainsi qu’à l’expression du suffrage et prennent les mesures nécessaires en vue d’assurer l’égal

accès des femmes et des hommes aux mandats électoraux et aux fonctions électives de l’Etat.

Article 51 (Amendment n°3 of 13/8/2008 , Aricle 5 ) The State has the duty to safeguard and to promote positive values based on cultural traditions and practices so long as they do not conflict with human rights, public order and good morals. The State equally has the duty to preserve the national cultural heritage as well as genocide memorials and sites of genocide against the Tutsi.

TITLE III

POLITICAL ORGANIZATIONS

Article 52 (Amendment n° 2 of 08/12/2005)

A multi­party system of government is recognized.

Political organizations fulfilling the conditions required by law are permitted to be formed and to operate freely; they must abide by the Constitution and other laws as well as democratic principles and they should not destabilise national unity, territorial integrity and security of the nation.

Political organizations participate in the education of citizens on politics based on democracy and elections and operate in such a manner as to ensure that women and men have equal access to elective offices.

29

Inzego z’ubuyobozi bw’imitwe ya politiki zigira icyicaro ku rwego rw’Igihugu. Itegeko ngenga rigenga imitwe ya politiki rigena icyicaro cy’ubuyobozi bwazo ku zindi nzego z’imitegekere y’igihugu

Ingingo ya 53

Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kujya mu mitwe ya politiki bihitiyemo cyangwa ubwo kutayijyamo.

Nta munyarwanda ushobora gukorerwa ivangura ku mpamvu z’uko ari mu mutwe wa politiki uyu n'uyu cyangwa ko nta Mutwe wa politiki arimo.

Ingingo ya 54

Imitwe ya politiki ibujijwe gushingira ku isanomuzi, ku bwoko, ku muryango, ku nzu , ku gisekuru, ku karere, ku gitsina, ku idini, cyangwa ku kindi kintu cyose cyatuma habaho ivangura.

Buri gihe imitwe ya politiki igomba kugaragaramo ubumwe bw’Abanyarwanda, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n'abagabo haba mu gushaka abayoboke, gushyiraho inzego z’ubuyobozi, mu mikorere no mu bikorwa byayo.

Ingingo ya 55

Sena ishobora kurega umutwe wa politiki wateshutse bikomeye ku nshingano zikubiye mu ngingo ya 52, iya 53 n’iya 54 z’iri Tegeko

Les structures dirigeantes des formations politiques ont leurs sièges au niveau national. La loi organique régissant les formations politiques définit les sièges de leurs structures dirigeantes au niveau d’autres entités administratives du pays.

Article 53

Les Rwandais sont libres d’adhérer aux formations politiques de leur choix ou de ne pas y adhérer.

Aucun Rwandais ne peut faire l’objet de discrimination du fait qu’il appartient à telle ou telle formation politique ou du fait qu’il n'a pas d'appartenance politique.

Article 54

Il est interdit aux formations politiques de s’identifier à une race, une ethnie, une tribu, un clan, une région, un sexe, une religion ou à tout autre élément pouvant servir de base de discrimination.

Les formations politiques doivent constamment refléter, dans le recrutement de leurs adhérents, la composition de leurs organes de direction et dans tout leur fonctionnement et leurs activités, l’unité nationale et la promotion du « gender ».

Article 55

Tout manquement grave d’une formation politique aux obligations contenues dans les dispositions des articles 52, 53 et 54 de la

The leadership organs of political organizations shall maintain offices at the national level. The organic law governing political organizations determines their offices at other levels of administrative entities.

Article 53

Rwandans are free to join political organizations of their choice or not to join them.

No Rwandan shall be subjected to discrimination by reason of membership of a given political organization or on account of not belonging to any political organization.

Article 54

Political organizations are prohibited from basing themselves on race, ethnic group, tribe, clan, region, sex, religion or any other division which may give rise to discrimination.

Political organizations must constantly reflect the unity of the people of Rwanda and gender equality and complementality, whether in the recruitment of members, putting in place organs of leadership and in their operations and activities.

Article 55

The Senate may lodge a complaint against a political organization which has grossly violated the obligations contained

30

Nshinga mu Rukiko Rukuru rwa Repubulika; haba ubujurire, bukabera mu Rukiko rw'Ikirenga.

Bitewe n’uburemere bw’ikosa ry’Umutwe wa politiki ryagaragajwe, urukiko rushobora gufata kimwe mu bihano bikurikira, bitabangamiye izindi ngingo zerekeranye no gukurikiranwa mu bucamanza :

1° kuwihaniza ku mugaragaro ; 2° guhagarika ibikorwa byawo mu gihe kitarenze imyaka ibiri ;

3° guhagarika ibikorwa byawo mu gihe cya manda yose y’abadepite;

4° kuwusesa.

Igihe icyemezo ndakuka cyafashwe n’urukiko ari icyo gusesa umutwe wa politiki, abagize Umutwe w’abadepite batowe baturutse mu mutwe wa politiki washeshwe bahita bakurwa ku mwanya w’ubudepite.

Hakoreshwa itora ryo gushyiraho ababasimbura bagomba kurangiza igice cya manda cyari gisigaye iyo kirenze umwaka umwe.

Ingingo ya 56

Bitabangamiye ubwigenge bwa buri mutwe wa politiki mu mibereho no mu mikoranire yayo, imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda yishyira hamwe mu ihuriro nyunguranabitekerezo ry'imitwe ya politiki.

présente Consitution est déféré à la Haute Cour de la République par le Sénat. En cas d'appel, la Cour Suprême est saisie.

Suivant la gravité du manquement, la cour peut prononcer à l’égard de la formation politique fautive l’une des sanctions suivantes sans préjudice des autres poursuites judiciaires éventuelles :

1° l’avertissement solennel ; 2° la suspension d’activités pour une durée n’excédant pas deux ans ;

3° la suspension d’activités pour toute la durée de la législature ;

4° la dissolution.

Lorsque la décision en dernier ressort de la Cour consiste en la dissolution de la formation politique, les membres de la Chambre des Députés élus sous le parrainage de la formation politique dont la dissolution est prononcée sont automatiquement déchus de leurs mandats parlementaires.

Des élections partielles ont lieu afin d’élire leurs remplaçants qui achèvent le terme du mandat restant à courir si celui­ci est supérieur à un an.

Article 56

Sans préjudice de leur indépendance respective et de leur rapport, les formations politiques agréées au Rwanda s’organisent en Forum de concertation.

in the provisions of Articles 52, 53 and 54 of this Constitution with the High Court of the Republic. In case of appeal, the appeal is heard by the Supreme Court.

Depending on the gravity of the violation proved, the High Court of the Republic may, without prejudice to criminal prosecution, impose any of the following sanctions against the political organization found guilty of the violation:

1° formal warning; 2° suspension of activities for a period not exceeding two years;

3° suspension of activities for the whole Parliamentary term;

4° dissolution.

In the event that the final decision of the court of last instance is the sanction of dissolution of a political organization, the Members of the Chamber of Deputies elected on the ticket of the dissolved political organization shall automatically lose their parliamentary seats.

By­elections are held to replace Deputies of the dissolved political organization if the remaining period of their mandate is more than one year.

Article 56

Without prejudice to the independence of each political organization and their collaboration, political organizations officially recognized in Rwanda shall organize themselves in a consultative forum.

31

Iryo huriro rishinzwe cyane cyane :

1° gutuma imitwe ya politiki yungurana ibitekerezo ku bibazo biremereye igihugu;

2° gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda;

3° gutanga inama kuri politiki y’Igihugu;

4° kuba umuhuza mu bibazo bivutse hagati y’imitwe ya politiki;

5° gufasha gukemura ibibazo bivutse mu mutwe wa politiki, iyo ubisabye.

Ibyemezo by'Ihuriro bifatwa buri gihe ku bwumvikane busesuye bw'imitwe irigize.

Ingingo ya 57

Imitwe ya politiki yemewe ibona inkunga ya Leta.

Itegeko ngenga rigena uburyo imitwe ya politiki ishyirwaho, imikorere yayo, imyitwarire y'abayobozi bayo, uko ibona inkunga ya Leta kimwe n’imiterere n’imikorere y’Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki.

Le Forum est notamment chargé de :

1° permettre aux formations politiques d'échanger sur les grands problèmes politiques d'intérêt national ;

2° consolider l’unité nationale ;

3° donner un avis consultatif sur la politique nationale ;

4° servir de cadre de médiation entre les formations politiques en conflit;

5° servir de cadre de médiation en cas de conflit au sein d'une formation politique, à la demande de cette dernière.

Les décisions du Forum de concertation sont toujours prises par consensus.

Article 57

Les formations politiques légalement constituées bénéficient d'une subvention de l'Etat.

Une loi organique définit les modalités de création des formations politiques, leur organisation et fonctionnement, l'éthique de leurs leaders, les modalités d’obtention des subventions de l'Etat et détermine l'organisation et le fonctionnement du Forum de concertation des formations politiques.

The forum is mainly responsible for:

1° facilitating exchange of ideas by political organizations on major issues facing the country;

2° consolidating national unity;

3° advising on national policy;

4° acting as mediators in conflicts arising between political organizations;

5° assisting in resolving internal conflicts within a political organization upon request by that political organization.

The forum's decisions shall always be taken by the consensus of the constituent organizations.

Article 57

Political organizations which are duly registered shall be given grants by the State.

An organic law shall determine the modalities for the establishment of political organizations, their functioning, the conduct of their leaders, the manner in which they shall receive state grants as well as the organization and functioning of the Forum of Political organizations.

32

Ingingo ya 58

Perezida wa Repubulika na Perezida w’Umutwe w’Abadepite baturuka mu mitwe ya politiki itandukanye.

Ingingo ya 59

(Ivurugurwa n°3 ryo ku wa 13/8/2008,ingingo ya 6)

Abacamanza, abashinjacyaha, abasirikare, abapolisi n'abakozi bo mu rwego rw'Igihugu rushinzwe umutekano ntibemerewe kujya mu mitwe ya politiki.

INTERURO YA IV

IBYEREKEYE UBUTEGETSI

UMUTWE WA MBERE : IBYEREKEYE INGINGO RUSANGE

Ingingo ya 60

Inzego z'Ubutegetsi bwa Leta ni izi zikurikira :

1° Ubutegetsi Nshingamategeko; 2° Ubutegetsi Nyubahirizategeko; 3° Ubutegetsi bw’Ubucamanza.

Article 58

Le Président de la République et le Président de la Chambre des Députés proviennent des formations politiques différentes.

Article 59

(Révision n°3 du 13/8/2008,article 6)

Les juges, les officiers du ministère public,les membres des forces armées et de police ainsi que les membres du Service National de Sécurité ne peuvent pas adhérer à des formations politiques.

TITRE IV

DES POUVOIRS

CHAPITRE PREMIER : DES DISPOSITIONS GENERALES

Article 60

Les Pouvoirs de l’Etat sont les suivants :

1° le Pouvoir Législatif ; 2° le Pouvoir Exécutif ; 3° le Pouvoir Judiciaire.

Article 58

The President of the Republic and the Speaker of the Chamber of Deputies shall belong to different political organizations.

Article 59

(Amendment n°3 of 13/8/2008 ,Article 6)

Judges, prosecutors as well as members of the armed forces, police and National Security Service shall not be permitted to be members of political organizations.

TITLE IV

BRANCHES OF GOVERNMENT

CHAPTER ONE : GENERAL PROVISIONS

Article 60

The branches of government are the following :

1° the legislature; 2° the executive; 3° the judiciary.

33

Ubu butegetsi uko ari butatu buratandukanye kandi buri butegetsi burigenga, ariko bwose bukuzuzanya. Inshingano, imiterere n’imikorere yabwo biteganywa n’iri Tegeko Nshinga.

Leta igomba gukora ku buryo imirimo yo mu Butegetsi Nshingamategeko, Nyubahirizategeko n’iy’ubw’Ubucamanza ikorwa n’abayifitiye ubushobozi n’ubwangamugayo bihagije kugira ngo buri wese ku bimureba abashe kuzuza inshingano zahawe ubwo butegetsi uko ari butatu.

Ingingo ya 61

(Ivugururwa n°3 ryo ku wa 13/8/2008,ingingo ya 7)

Mbere yo gutangira imirimo, ba Perezida b’Imitwe igize Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Intebe, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, ba Minisitiri, Abanyamabanga ba Leta n'abandi bagize Guverinoma, Abasenateri, Abadepite, ba Ofisiye Jenerali, ba Ofisiye Bakuru b’Ingabo z’Igihugu, Abakomiseri na ba Ofisiye Bakuru ba Polisi y’Igihugu, ba Visi­ Perezida n’Abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga,ba Perezida na ba Visi Perezida b’Urukiko Rukuru n’ab’Urukiko rw’Ubucuruzi Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika Wungirije, kimwe n’abandi itegeko riteganya ko barahira mbere yo gutangira imirimo yabo, barahira muri aya magambo :

Ces trois pouvoirs sont séparés et indépendants l'un de l'autre mais ils sont complémentaires. Leurs attributions, organisation et fonctionnement sont définis dans la présente Constitution.

L’Etat doit veiller à ce que les mandats et fonctions au sein des pouvoirs Législatif, Exécutif et Judiciaire soient exercés par des personnes ayant les capacités et l’intégrité nécessaires pour s’acquitter, dans leurs domaines respectifs, des missions conférées à ces trois Pouvoirs.

Article 61

(Révision n°3 du 13/8/2008 ,article 7)

Avant d’entrer en fonction, les Présidents des Chambres du Parlement, le Premier Ministre, le Président de la Cour Suprême, les Ministres, les Secrétaires d’Etat et les autres membres du Gouvernement, les Sénateurs, les Députés, les Officiers Généraux et les Officiers Supérieurs des Forces Rwandaises de Défense, les Commissaires et Officiers Supérieurs de la Police Nationale, le Vice­Président et les juges de la Cour Suprême, les Présidents et Vice Présedents de la Haute Cour et de la Haute Cour de Commerce, le Procureur Général de la République, le Procureur Général de la République Adjoint et d'autres que la loi pourrait déterminer, prêtent serment en ces termes:

The three branches are separate and independent from one another but are all complementary. Their responsibilities, organization and functioning are defined by this Constitution.

The State shall ensure that the exercise of legislative, executive and judicial power is vested in people who possess the competence and integrity required to fulfil the respective responsibilities accorded to the three branches.

Article 61

(Amendment n°3 of 13/8/2008 Article 7)

Before taking office, the President of the Senate and the Speaker of the Chamber of Deputies, the Prime Minister, the President of Supreme Court, ministers, ministers of state and other members of Government, senators, deputies, officers of the rank of General and senior officers of Rwanda Defence Forces, commissioners and senior officers of the National Police, the Vice­President and judges of the Supreme Court, the Presidents and Vice Presidents of the High Court and the Commercial High Court, the Prosecutor General of the Republic, the Deputy Prosecutor General and such other persons as may be determined by law shall take oath in these words:

34

«Moi ,………………………., je jure solennellement I, ……………………. solemnly swear to the Nation à la Nation : that I shall:

10 de garder fidélité à la République du 1° remain loyal to the Republic of Rwanda; Rwanda ;

20 d`observer la Constitution et d’autres lois ; 2° uphold the Constitution and other laws;

3°de veiller aux droits fondamentaux de la 3° safeguard the basic individual human rights personne et aux intérêts du peuple and the interests of the Rwandan people ; rwandais ;

40 d’œuvrer à la consolidation de l’Unité 4° work for the consolidation of national unity; Nationale ;

50 de remplir loyalement les fonctions qui me 5° diligently fulfil the responsibilities entrusted sont confiées ; to me;

60 de ne jamais utiliser les pouvoirs qui me 6° never use the powers conferred on me for sont dévolus à des fins personnelles. personal ends.

En cas de parjure, que je subisse les rigueurs Should I fail to honour this oath, may I face the de la loi. rigours of the law.

Que Dieu m’assiste ». So help me God”.

«Jyewe,……………………, ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro :

1° ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda ;

2° ko nzubahiriza Itegeko Nshinga n’andi mategeko ;

3° ko nzaharanira uburenganzira bw’ibanze bwa muntu n’ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro;

4° ko nzaharanira ubumwe bw’Abanyarwanda;

5° ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe ;

6° Ko ntazakoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite;

Nintatira iyi ndahiro, nzabihanirwe n’amategeko.

Imana ibimfashemo».

35

UMUTWE WA II: IBYEREKEYE UBUTEGETSI NSHINGAMATEGEKO

Icyiciro cya mbere : Ibyerekeye Inteko Ishinga Amategeko

Akiciro ka mbere : Ibyerekeye ingingo rusange

Ingingo ya 62

Ubutegetsi Nshingamategeko bushinzwe Inteko Ishinga Amategeko igizwe n’Imitwe ibiri :

1° Umutwe w’Abadepite, abawugize bitwa « Abadepite »;

2° Umutwe wa Sena, abawugize bitwa « Abasenateri ».

Inteko Ishinga Amategeko ijya impaka ku mategeko ikanayatora. Ishyiraho amategeko ikanagenzura imikorere ya Guverinoma mu buryo buteganywa n’iri Tegeko Nshinga.

CHAPITRE II : DU POUVOIR LEGISLATIF

Section première : Du Parlement

Sous-section première : Des dispositions communes

Article 62

Le Pouvoir Législatif est exercé par un Parlement composé de deux Chambres :

1° la Chambre des Députés, dont les membres portent le titre de « Députés » ;

2° le Sénat, dont les membres portent le titre de « Sénateurs ».

Le Parlement élabore et vote la loi. Il légifère et contrôle l’action du Gouvernement dans les conditions définies par la présente Constitution.

CHAPTER II : THE LEGISLATURE

Section one : Parliament

Sub-section one : General Provisions

Article 62

Legislative power is vested in a Parliament consisting of two chambers:

1° the Chamber of Deputies, whose members shall have the title of « Deputies »;

2° the Senate, whose members shall have the title of « Senators ».

Parliament deliberates on and passes laws. It legislates and oversees executive action in accordance with the procedure determined by this Constitution.

36

Ingingo ya 63 Article 63 Article 63

Iyo bidashoboka rwose ko Inteko Ishinga Amategeko iterana, Perezida wa Repubulika ashyiraho muri icyo gihe amategeko-teka yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri, kandi ayo mategeko-teka agira agaciro k’amategeko asanzwe.

Ayo mategeko­teka ahita ata agaciro iyo atemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko mu gihe ishoboye kongera guterana mu gihembwe gikurikira.

Ingingo ya 64

Umuntu wese mu bagize Inteko Ishinga Amategeko aba ahagarariye Igihugu cyose; ntabwo aba ahagarariye gusa abamutoye cyangwa abamushyizeho, cyangwa se umutwe wa politiki wamutanzeho umukandida mu matora.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko ntibagendera ku mabwiriza y’uwo ari we wese, igihe batora.

Uburenganzira bwo gutora ni ubw'umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ku giti cye.

Lorsque le Parlement est dans l’impossibilité absolue de siéger, le Président de la République prend des décrets­lois adoptés en Conseil des Ministres et ayant valeur de lois ordinaires.

A défaut de confirmation par le Parlement à sa plus prochaine session, les décrets­lois perdent toute force obligatoire.

Article 64

Chaque membre du Parlement représente la Nation et non uniquement ceux qui l’ont élu ou désigné, ni la formation politique qui l’a parrainé à l’élection.

Tout mandat impératif est nul.

Le droit de vote d’un membre du Parlement est personnel.

In the event of the absolute impossibility of Parliament holding session, the President of the Republic during such period promulgates decree­laws adopted by the Cabinet and those decree­laws have the same effect as ordinary laws.

These decree­laws become null and void if they are not adopted by Parliament at its next session.

Article 64

Every Member of Parliament represents the whole nation and not just those who elected or nominated him or her or the political organization on whose ticket he or she stood for election.

Any imperative mandate is null and void.

The right of vote of a member of Parliament is ad personam.

37

Ingingo ya 65

Mbere yo gutangira imirimo, abagize Inteko Ishinga Amategeko barahirira imbere ya Perezida wa Repubulika, ataboneka bakarahirira imbere ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Mu ntangiriro ya buri manda y’abagize Umutwe w’Abadepite, inama ya mbere iharirwa itora ry’abagize Biro. Itumizwa kandi ikayoborwa na Perezida wa Repubulika mu gihe cy'iminsi cumi n'itanu (15) nyuma y'itangazwa ry'amajwi.

Inama igamije gutora Perezida wa buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko itumizwa kandi ikayoborwa na Perezida wa Repubulika ari na we uyobora iryo tora”.

Biro ya buri Mutwe w'Inteko Ishinga Amategeko igizwe na Perezida na ba Visi­ Perezida babiri. Inshingano zabo ziteganywa mu itegeko ngengamikorere ya buri Mutwe.

Article 65

Avant d’entrer en fonction, les Parlementaires prêtent serment devant le Président de la République, et en son absence devant le Président de la Cour Suprême

A l’ouverture de la législature de la Chambre des Députés, la première séance est consacrée à l’élection du Bureau. Elle est convoquée et présidée par le Président de la République endéans quinze (15) jours de la publication des résultats du scrutin.

La séance consacrée à l’élection du Président de chaque Chambre du Parlement est convoquée et présidée par le Président de la République qui supervise cette élection

Le Bureau de chaque Chambre du Parlement est composé d'un Président et de deux Vice­ Présidents. Leurs attributions sont déterminées par le règlement d'ordre intérieur de chaque Chambre.

Article 65

Before taking office, Members of Parliament shall take oath before the President of the Republic and, in case of his or her absence, before the President of the Supreme Court.

On commencement of each term of the Chamber of Deputies’ legislature, the first sitting shall be devoted to the election of the Bureau. It shall be convened and presided over by the President of the Republic within fifteen (15) days of the publication of the election results.

The session on election of the President of each Chamber of the Parliament shall be convened and presided over by the President of the Republic who supervises this election

The Bureau of each Chamber of Parliament is made up of the President and two Vice­ Presidents and the Speaker and two Deputy Speakers respectively. Their duties are specified in a law establishing the internal regulations of each Chamber.

38

Ingingo ya 66

Kugira ngo buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko uterane ku buryo bwemewe hagomba kuba hari nibura bitatu bya gatanu by’abawugize.

Inama za buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko zibera mu ruhame.

Ariko, buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko ushobora kwemeza, ku bwiganze burunduye bw’amajwi y'abawugize bitabiriye inama, ko inama ibera mu muhezo, iyo bisabwe na Perezida wa Repubulika, Perezida wa buri Mutwe cyangwa kimwe cya kane cy’abawugize, cyangwa se na Minisitiri w’Intebe.

Ingingo ya 67

Imitwe y’Inteko Ishinga Amategeko iteranira mu Murwa Mukuru w’Igihugu, mu Ngoro zabugenewe, keretse bibujijwe n’inzitizi ntarengwa zemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga rubisabwe na Perezida w’Umutwe w’Inteko bireba. Igihe Urukiko rw'Ikirenga na rwo rudashobora guterana, Perezida wa Repubulika yemeza aho inama iteranira akoresheje itegeko­teka.

Icyemezo cyafatiwe mu nama iteranye itatumijwe, nta murongo w’ibyigwa watanzwe, cyangwa yabaye mu gihe kitari icy’ibihembwe, cyangwa se yabereye ahantu hatari mu Ngoro zabugenewe, nta gaciro na kamwe kigira, usibye ibivugwa mu gika kibanziriza iki.

Article 66

Pour siéger valablement chaque Chambre du Parlement doit compter au moins trois cinquièmes de ses membres.

Les séances de chaque Chambre du Parlement sont publiques .

Toutefois, chaque Chambre peut, à la majorité absolue de ses membres présents, décider de siéger à huis clos à la demande soit du Président de la République, soit du Président de la Chambre ou d’un quart de ses membres, soit du Premier Ministre.

Article 67

Les Chambres du Parlement siègent dans la Capitale, dans leurs palais respectifs sauf en cas de force majeure constatée par la Cour Suprême saisie par le Président de la Chambre concernée. Si la Cour Suprême ne peut se réunir à son tour, le Président de la République décide du lieu par décret­loi.

Est nulle de plein droit, toute délibération prise sans convocation ni ordre du jour ou tenue hors du temps des sessions ou hors des sièges des Chambres du Parlement, sauf, dans ce dernier cas ce qui est dit à l’alinéa précédent

Article 66

The quorum required for each Chamber of Parliament is at least three fifths of its members.

The sittings of each Chamber of Parliament are public.

However, each Chamber may decide, by absolute majority of the members present, to sit in camera at the request of either the President of the Republic, the President of Senate or the Speaker of the Chamber of Deputies or a quarter of the members of either Chamber or the Prime Minister.

Article 67

The Chambers of Parliament shall hold their sessions in the Capital City, each at its respective Chambers designated for the purpose except in cases of force majeure confirmed by the Supreme Court upon request by the President of the Chamber concerned. In the event that the Supreme Court itself is unable to hold session, the President of the Republic shall determine by decree­law the place where the Parliament shall hold session.

Decisions taken in sessions in respect of which there has either been no convocation or no agenda has been distributed or which take place during periods outside the approved time of sessions or outside the designated Chambers are null and void, save as is provided in the preceding paragraph.

39

Ingingo ya 68

Nta muntu wemerewe kuba icyarimwe mu bagize Umutwe w’Abadepite no mu bagize Sena.

Umurimo w’ubudepite cyangwa w’ubusenateri ntushobora kubangikanywa no kuba mu bagize Guverinoma.

Itegeko ngenga rigena indi mirimo bitabangikanywa.

Ingingo ya 69 (Ivugururwa n°3 ryo ku wa 13/08/2008, ingingo ya 9)

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bafite ubudahungabanywa mu buryo bukurikira:

1° nta n’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ushobora gukurikiranwa, gushakishwa, gufatwa, gufungwa cyangwa gucirwa urubanza azira ibitekerezo yagaragaje cyangwa uko yatoye mu gihe akora imirimo ashinzwe;

2° mu gihembwe nta n’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, ukekwaho icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye, ushobora gukurikiranwa cyangwa gufatwa keretse bitangiwe uburenganzira n’Umutwe w’Inteko arimo binyujijwe mu nzira y’;amatora ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu (2/3) by’abitabiriye inama;

.Article 68

Nul ne peut appartenir à la fois à la Chambre des Députés et au Sénat.

La fonction de Parlementaire est incompatible avec celle de membre du Gouvernement.

Une loi organique détermine les autres incompatibilités.

Article 69 (Révision n° 3 du 13/08/2008, article 9)

Les membres du Parlement bénéficient de l’immunité parlementaire de la manière suivante :

1°. aucun membre du Parlement ne peut être poursuivi, recherché, arrêté, détenu ou jugé à l’occasion des opinions ou votes émis par lui dans l’exercice de ses fonctions ;

2°. pendant la durée des sessions, aucun membre du Parlement ne peut être poursuivi ou arrêté, pour crime ou délit, qu’avec l’autorisation de la Chambre à laquelle il appartient procédant par élection des deux tiers (2/3) des membres présents ;

Article 68

No one shall at the same time be a member of the Chamber of Deputies and the Senate.

The office of a Parliamentarian shall not be compatible with being a member of the Cabinet.

An organic law determines offices which are incompatible with the office of a parliamentarian.

Article 69 (Amendment n°3 of 13/08/2008,

Article 9)

Members of Parliament shall enjoy parliamentary immunity in the following manner:

1°. No Member of Parliament may be prosecuted, pursued, arrested, detained or judged for any opinions expressed or votes made by him or her in the exercise of his or her duties.

2°. During the session period, no Member of Parliament suspected of a serious felony may be arrested or prosecuted without the authorisation of the Chamber to which he or she belongs by voting with a majority of two thirds (2/3) of members present;

40

3°. Iyo atari mu gihembwe, nta n’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ushobora gufatwa Biro y'Umutwe w'Inteko arimo itabitangiye uburenganzira, keretse yafatiwe mu cyuho akora icyaha cy'ubugome; Biro y'Umutwe w’Inteko arimo waratanze uburenganzira bwo kumukurikirana, cyangwa yaraciriwe igihano ku buryo budasubirwaho.

Umuntu wese mu bagize Inteko Ishinga Amategeko wakatiwe igihano ku buryo budasubirwaho n’urukiko kubera icyaha cy’ubugome ahita asezererwa mu Mutwe w’Inteko arimo, byemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga.

Na none buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko ushobora guteganya, mu mategeko ngengamikorere yawo, amakosa akomeye atuma umwe mu bawugize akurwa ku mirimo byemejwe n’abagize uwo Mutwe. Icyo gihe icyemezo cyo kumukuraho gifatwa ku bwiganze bwa bitatu bya gatanu (3/5) by’abagize Umutwe w’Inteko bireba.

Ingingo ya 70 (Ivugururwa n°3 ryo ku wa 13/08/2008, ingingo ya 10)

Ibihembwe bisanzwe by’Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko bibera ku matariki amwe.

3°. Hors session, sauf en cas de flagrant délit, de poursuite déjà autorisée par le Bureau de la Chambre ou de condamnation définitive, aucun membre du Parlement ne peut être arrêté pour crime qu’avec l’autorisation du Bureau de la Chambre à laquelle il appartient.

Tout membre du Parlement condamné à une peine criminelle par une juridiction statuant en dernier ressort est d’office déchu de son mandat parlementaire par la Chambre à laquelle il appartient, sur constatation de la Cour Suprême.

De même, chaque Chambre du Parlement peut prévoir, dans son règlement intérieur, les fautes graves qui entraînent la déchéance du mandat parlementaire par la Chambre dont le Parlementaire fait partie. Dans ce cas, la décision de déchéance est prise à la majorité des trois cinquièmes (3/5) des membres de la Chambre concernée.

Article 70 (Révision n° 3 du 13/08/2008, article 10)

Les sessions ordinaires des Chambres du Parlement ont lieu aux mêmes dates.

3°. When Parliament is not in session, no Member of Parliament may be arrested without the authorisation of the Bureau of the Chamber to which he or she belongs, unless he or she is caught flagrante delicto committing a felony or the Bureau of the Chamber to which he or she belongs has previously authorised his or her prosecution or a court of law has passed a final verdict and sentence against him or her.

Any Member of Parliament convicted of a felony by a court of law of last instance is automatically stripped of his or her parliamentary seat by the Chamber to which he or she belongs, after confirmation by the Supreme Court.

Similarly, each Chamber of Parliament may, in its internal regulations, make provisions for serious misconduct as a consequence of which a member of that Chamber may be removed from office. In such a case, the decision to remove the member from office shall be taken by a majority of three­fifths (3/5) of the members of the Chamber concerned.

Article 70 (Amendment n°3 of 13/08/2008,

Article 10)

Ordinary sessions of both Chambers of Parliament shall take place on the same dates.

41

Nyamara inama za buri Mutwe n’ibihembwe bidasanzwe biterana hakurikijwe amategeko agenga imikorere ya buri Mutwe w’Inteko.

Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ntishobora guteranira hamwe, keretse iyo hari ibibazo Itegeko Nshinga riyitegeka gusuzumira hamwe, cyangwa iyo hari imigenzo iteganywa n’amategeko ihuriraho cyangwa se imihango y’Igihugu igomba kwitabira.

Iyo Inteko Ishinga Amategeko isuzumira hamwe ikibazo Imitwe yombi ihari, Perezida w’Umutwe w’Abadepite ni we uyobora inama, yaba adahari ikayoborwa na Perezida wa Sena.

Perezida wa Repubulika, amaze kugisha inama Biro ya buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko n’Urukiko rw’Ikirenga ashobora kugena ibindi bibazo bisuzumirwa hamwe n’Imitwe yombi.”

Ingingo ya 71

Imitwe y’Inteko Ishinga Amategeko iterana mu bihembwe bitatu bisanzwe; buri gihembwe kimara amezi abiri.

1° igihembwe cya mbere gitangira ku itariki ya 5 Gashyantare ;

2° igihembwe cya kabiri gitangira ku itariki ya 5 Kamena ;

3° igihembwe cya gatatu gitangira ku itariki ya 5 Ukwakira .

Toutefois, les séances de chacune des deux Chambres et les sessions extraordinaires sont tenues suivant le règlement intérieur de chaque Chambre. Les deux Chambres du Parlement ne se réunissent en séance commune que dans les cas prévus par la Constitution ou pour prendre part ensemble à des formalités prévues par la loi ou à des cérémonies publiques.

Lorsque le Parlement délibère les deux Chambres réunies, la présidence est assurée par le Président de la Chambre des Députés et à son défaut par le Président du Sénat.

Le Président de la République, après avis du Bureau de chaque Chambre du Parlement et de la Cour Suprême, peut déterminer d’autres matières devant être examinées conjointement par les deux Chambres. »

Article 71

Les Chambres du Parlement se réunissent de plein droit en trois sessions ordinaires de deux mois chacune.

1° la première session s’ouvre le 5 février;

2° la deuxième session s’ouvre le 5 juin;

3° la troisième session s’ouvre le 5 octobre.

However, the sittings of each of the Chambers as well as the extraordinary sessions shall be held according to each Chamber’s internal regulations. The two Chambers of Parliament cannot meet in joint session save in cases of debate on issues in respect of which the Constitution mandates a joint session or formal ceremonies instituted by law or other official functions.

When Parliament meets in joint session, the meeting shall be chaired by the Speaker of the Chamber of Deputies and in case of his/her absence, by the President of the Senate.

The President of the Republic, after consultation with both Bureaux of the Chambers of Parliament and the Supreme Court, may establish other matters that may be considered jointly by both Chambers.”

Article 71

The Chambers of Parliament shall hold three ordinary sessions of two months each.

1° the first session shall commence on February 5th ;

2° the second session shall commence on June 5th ;

3° the third session shall commence on October 5th.

42

Iyo umunsi w’itangizwa ry’igihembwe atari uw’akazi, ryimurirwa ku munsi ukurikira, bitashoboka rikimurirwa ku munsi wa mbere w’akazi ukurikira.

Ingingo ya 72

Buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko uterana mu gihembwe kidasanzwe utumijwe na Perezida wawo abyumvikanyeho n'abandi bagize Biro ya buri Mutwe cyangwa abisabwe na Perezida wa Repubulika na we abisabwe na Guverinoma, cyangwa bisabwe na kimwe cya kane cy’abagize uwo mutwe.

Inteko Ishinga Amategeko yose ishobora gutumizwa mu gihembwe kidasanzwe byumvikanyweho na ba Perezida b’Imitwe yombi, bisabwe na Perezida wa Repubulika cyangwa na kimwe cya kane cy’abagize buri mutwe.

Mu gihembwe kidasanzwe higwa gusa ibibazo byatumye gitumizwa kandi bibanje kumenyeshwa abagize Umutwe cyangwa Inteko yose mbere y’uko icyo gihembwe gitangira.

Icyo gihembwe gisozwa iyo Inteko cyangwa umutwe byarangije gusuzuma ibyari ku murongo w’ibyigwa cyatumirijwe.

Igihembwe kidasanzwe ntigishobora kurenza iminsi cumi n’itanu (15).

Au cas où le jour de l’ouverture de la session est férié, l’ouverture est reportée au lendemain ou, le cas échéant, au premier jour ouvrable qui suit.

Article 72

Chaque Chambre du Parlement se réunit en session extraordinaire sur convocation de son Président après consultation des autres membres du Bureau ou à la demande soit du Président de la République sur proposition du Gouvernement, soit d’un quart de ses membres.

La session extraordinaire du Parlement peut être convoquée d’un commun accord des Présidents des deux Chambres, à la demande du Président de la République ou du quart des membres de chaque Chambre.

La session extraordinaire traite uniquement des questions qui ont motivé sa convocation et qui ont été portées préalablement à la connaissance des membres de la Chambre ou du Parlement avant la session.

La clôture de cette session intervient dès que le Parlement ou la Chambre a épuisé l’ordre du jour qui a motivé sa convocation.

La session extraordinaire ne peut dépasser une durée de quinze (15) jours.

Where the commencement date of a session falls on a non working day, the opening of the session shall be postponed to the following day; or, if the following day is a holiday, to the next working day.

Article 72

Each Chamber of Parliament meets in an extraordinary session upon convocation by its President or Speaker, as the case may be, after consultation with other members of the Bureau or upon the request of the President of the Republic on the Cabinet's proposal or that of a quarter of members of the Chamber.

An extraordinary joint session of Parliament may be convened by common agreement between the Presidents of both Chambers, or at the request of the President of the Republic or that of one quarter of members of each Chamber.

The extraordinary session handles only the issues for which it has been convened and which have previously been brought to the notice of members of the Chamber or the Parliament before commencement of the session.

The session shall close upon conclusion of consideration of matters on the agenda for which the session was convened.

An extraordinary session shall not exceed fifteen (15) days.

43

Ingingo ya 73

Buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko utora itegeko ngenga rigena imikorere yawo.

Mu byo iryo tegeko ngenga riteganya hari :

1° ububasha bwa Biro ya buri Mutwe w’Inteko;

2° umubare, inshingano, ububasha n’uburyo bwo gushyiraho za komisiyo zihoraho bitabangamiye uburenganzira bwa buri Mutwe bwo gushyiraho za komisiyo zihariye z’igihe gito;

3° imiterere y’inzego z’imirimo ziyoborwa na Perezida wa buri Mutwe w’Inteko abifashijwemo na ba Visi­Perezida babiri n’Umunyamabanga Mukuru;

4° amategeko agenga imyitwarire y’abagize buri Mutwe;

5° uburyo bwose bw’amatora bukoreshwa mu gufata icyemezo, usibye ubuteganywa n’Itegeko Nshinga.

Ingingo ya 74

Buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko ugira ingengo y’imari yawo kandi ukagira ubwigenge

mu micungire y’imari n’abakozi byawo.

Article 73

Chaque Chambre du Parlement vote une loi organique portant son règlement d’ordre intérieur. Cette loi organique détermine notamment :

1° les pouvoirs et les prérogatives du Bureau de chaque Chambre ;

2° le nombre, les attributions, les compétences et le mode de désignation de ses commissions permanentes, sans préjudice du droit, pour la Chambre, de créer des commissions spéciales temporaires ;

3° l’organisation des services de chaque Chambre sont placés sous l’autorité d’un Président, assisté de deux Vice­Présidents et d’un Secrétaire Général ;

4° le régime disciplinaire de ses membres,

5° les différents modes de scrutin pour sa délibération, qui ne sont pas expressément prévus par la Constitution.

Article 74

Chaque Chambre du Parlement dispose de son propre budget et jouit de l’autonomie de gestion administrative et financière.

Article 73

Each Chamber of Parliament shall adopt an organic law establishing its internal regulations.

Such organic law shall determine inter alia :

1° the powers of the Bureau of each Chamber; 2° the number, duties, powers and procedure of appointment of standing committees, without prejudice to the right of each Chamber to establish ad hoc committees;

3° the organisation of departments of each Chamber managed by the Speaker or the President assisted by two Vice­Speakers and two Vice­Presidents as the case may be and the Clerk;

4° the code governing the conduct of members of each Chamber;

5° the different modes of voting, with the exception of those expressly provided for by the Constitution.

Article 74

Each Chamber of Parliament shall have its own budget and shall enjoy financial and administrative autonomy.

44

Ingingo ya 75 Article 75 Article 75

Itegeko ngenga rigena ingingo zidateganyijwe n’iri Tegeko Nshinga zerekeye cyane cyane ibisabwa mu itora ry’abagize buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko n’uko umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko uvuye ku mwanya manda itararangira ashobora gusimburwa; rigena kandi ibibuza umuntu gutorwa, ibitabangikanywa n’umurimo w’ubudepite cyangwa w’ubusenateri, ibihembo n’ibindi agenerwa kubera umurimo akora.

Akiciro ka 2 : Ibyerekeye Umutwe w’Abadepite Ingingo ya 76

(Ivugururwa n° 3 ryo ku wa 13/08/2008, ingingo ya 11)

Umutwe w’Abadepite ugizwe n’abantu mirongo inani (80) bakurikira :

1° mirongo itanu na batatu (53) batowe nk’uko biteganywa n’ingingo ya 77 y’Itegeko Nshinga ryo ku wa 04 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu;

2° makumyabiri na bane (24) b'abagore batorwa n’inzego zihariye, hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu;

3° babiri (2) batorwa n’Inama y’Igihugu y'Urubyiruko;

4° umwe (1) utorwa n'impuzamashyirahamwe y'abantu bafite ubumuga.

Une loi organique détermine, pour chacune des Chambres, les dispositions non prévues par la présente Constitution en ce qui concerne notamment les conditions et les modalités de l’élection des Parlementaires et de leur suppléance éventuelle en cas de vacance de siège, le régime des incompatibilités et inéligibilités ainsi que leurs indemnités et avantages matériels.

Sous-section 2 : De la Chambre des Députés Article 76

(Révision n° 3 du 13/08/2008,article 11)

La Chambre des Députés est composée de quatre­vingt (80) membres, à savoir :

1° Cinquante trois (53) élus conformément à l’article 77 de la Constitution du 04 juin 2003 telle que révisée à ce jour ;

2° Vingt quatre (24) membres de sexe féminin élus par des organes spécifiques en fonction des entités administratives du pays ;

3° deux (2) membres élus par le Conseil National de la Jeunesse ;

4° Un (1) membre élu par la Fédération des Associations des Handicapés.

An organic law shall determine rules not provided for in this Constitution relating in particular to the requirements for the conduct of elections of the members of each Chamber of Parliament and the manner of replacing a member of Parliament who leaves office before the end of his or her term. It shall also determine the factors which render a candidate ineligible for election, activities which are incompatible with the office of Deputy or Senator and the remuneration and allowances of the members.

Sub-section 2 : The Chamber of Deputies Article 76

(Amendment n° 3 of 13/08/200, Article 11)

The Chamber of Deputies shall be composed of eighty (80) members who shall include the following : 1° fifty three (53) are elected in accordance

with the provisions of article 77 of the Constitution of June 4, 2003 as amended to date;

2° twenty four (24) women are elected by specific councils in accordance with the administrative entities;

3° two (2) members elected by the National Youth Council;

4° one (1) member elected by the Federation of the Associations of the Disabled Persons.

45

Abagize Umutwe w’Abadepite batorerwa manda y’imyaka itanu (5).

Icyakora kubera impamvu z’amatora, Perezida wa Repubulika asesa Umutwe w’Abadepite hasigaye nibura iminsi mirongo itatu (30) kandi itarenga iminsi mirongo itandatu (60) ngo manda y’abawugize irangire.

Itegeko Ngenga rigena uko amatora y’abagize Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko akorwa.

Ingingo ya 77

(Ivugururwa n° 3 ryo ku wa 13/08/2008, ingingo ya 12)

Abagize umutwe w’Abadepite bavugwa mu gice cya 1° cy’igika cya mbere cy’ingingo ya 76 batorwa mu matora rusange ataziguye kandi mu ibanga, bagatorerwa kuri lisiti y’amazina ndakuka, mu buryo busaranganya imyanya.

Imyanya isigaye idatanzwe nyuma yo kugabanya amajwi n’umubare fatizo w’itora isaranganywa amalisiti hakurikijwe uko umubare w’amajwi asaguka ugenda urutana.

Les membres de la Chambre des Députés sont élus pour un mandat de cinq (5) ans.

Toutefois, pour des raisons électorales, le Président de la République dissout la Chambre des Députés dans une période située entre trente (30) jours minimum et soixante (60) jours maximum avant la fin du mandat de ses membres

Une loi organique détermine l’organisation des élections des membres de la Chambre des Députés.

Article 77

(Révision n° 3 du 13/08/2008,article 12)

Les membres de la Chambre des Députés spécifiés au point 1° de l’alinéa 1 de l’article 76 sont élus au suffrage universel direct et secret au scrutin de liste bloquée, à la représentation proportionnelle.

Les sièges restant non attribués après division par le quotient électoral sont répartis entre les listes suivant le «système du plus fort reste

The members of the Chamber of Deputies shall be elected for a five­year (5) term.

However, in order to organize elections, the President of the Republic shall dissolve the Chamber of Deputies at least thirty (30) days and not more than sixty (60) days before the expiry of its current members’ terms of office.

An organic law determines the modalities of the election of members of the Chamber of Deputies.

Article 77

(Amendment n° 3 of 13/08/200, Article 12)

Members of the Chamber of Deputies specified in the point 1° of the Paragraph One of article 76 shall be elected by direct universal suffrage through a secret ballot from a final list of names using the system of proportional representation.

The seats which remain after allocation of seats by dividing votes received by the electoral quotient shall be distributed to political organizations according to the system of the highest surplus.

46

Ilisiti ikorwa hubahirizwa ihame ry’ubumwe bw’Abanyarwanda ryavuzwe mu ngingo ya 9 n'iya 54 z’iri Tegeko Nshinga n’ihame ryo guha abagore n’abagabo amahirwe angana ku myanya n’imirimo ya Leta itorerwa nk’uko byavuzwe mu ngingo ya 54 y’iri Tegeko Nshinga.

Abakandida bashobora gutangwa n’umutwe wa politiki cyangwa bakiyamamaza ku giti cyabo.

Umutwe wa politiki cyangwa ilisiti y’abantu ku giti cyabo itashoboye kubona nibura gatanu ku ijana (5 %) by’amajwi y’abatoye mu matora y’Abadepite ntirishobora kugira umwanya mu Mutwe w’Abadepite no guhabwa inkunga ya Leta igenewe imitwe ya politiki.

Ingingo ya 78

Umudepite usezeye mu mutwe wa politiki cyangwa mu Mutwe w'Abadepite manda itararangira, yirukanywe mu mutwe wa politiki mu buryo buteganywa n'itegeko ngenga ryerekeye imitwe ya politiki cyangwa agiye mu wundi mutwe wa politiki, ahita atakaza umwanya we mu Mutwe w’Abadepite.

La liste est composée dans le respect du principe d’unité nationale énoncé aux articles 9 et 54 de la présente Constitution et du principe d’égal accès des femmes et des hommes aux mandats électoraux et fonctions électives dont il est question à l’article 54 de la présente Constitution.

Les candidats peuvent se présenter sous le parrainage d’une formation politique ou à titre indépendant.

Toute formation politique ou liste individuelle qui n’a pas pu rassembler cinq pour cent (5 %) au moins des suffrages exprimés à l’échelle nationale lors des élections législatives ne peut ni avoir de siège à la Chambre des Députés ni bénéficier des subventions de l'Etat destinées aux formations politiques.

Article 78

Tout Député qui, en cours de mandat, soit démissionne de sa formation politique ou de la Chambre des Députés, soit est exclu de sa formation politique conformément à la loi organique régissant les formations politiques ou change de formation politique, perd automatiquement son siège à la Chambre des Députés.

The list shall be compiled in full respect of the principle of national unity as stipulated in Articles 9 and 54 of this Constitution and the principle of gender equality in matters relating to elective offices as stipulated in article 54 of the Constitution.

Candidates may be presented by a political organization or may stand independently.

A political organization or list of independent candidates which fails to attain at least five per cent (5 %) of the votes cast at the national level during legislative elections can not be represented in the Chamber of Deputies or benefit from grants given to political organizations by the State.

Article 78

Any deputy who, during his or her mandate, either resigns from his or her political organization or resigns from the Chamber of Deputies or is expelled from the political organization to which he or she belongs in accordance with provisions of the organic law governing political organizations or joins another political organization, shall automatically lose his or her seat in the Chamber of Deputies.

47

Impaka zishingiye ku cyemezo kivugwa mu gika cya mbere cy'iyi ngingo ziburanishwa ku rwego rwa mbere n'Urukiko Rukuru rwa Repubulika, ubujurire bugashyikirizwa Urukiko rw'Ikirenga ku rwego rwa nyuma.

Mu gihe habayeho ubujurire, icyemezo kiba gihagaritswe igihe cyose Urukiko rw'Ikirenga rutaraca urubanza ku bujurire rwashyikirijwe.

Iyo Umudepite atakaje cyangwa akuwe ku murimo we w’ubudepite, umwanya we uhabwa ukurikiraho ku ilisiti yatoreweho akarangiza igihe cya manda gisigaye iyo kirenze umwaka umwe.

Abandi batowe bitanyuze mu buryo bw'amalisiti iyo batakaje cyangwa bakuwe ku murimo w'ubudepite, amatora asubirwamo.

Les contestations relatives à la décision prise conformément à l’alinéa premier du présent article sont portées au premier degré devant la Haute Cour de la République et au second et dernier degré devant la Cour Suprême.

En cas d’appel, la décision est suspendue jusqu’à ce que la Cour Suprême statue.

En cas de perte ou de déchéance du mandat de Député, le siège vacant est dévolu au suppléant qui achève le terme du mandat restant à courir si celui­ci est supérieur à un an.

Pour les autres Députés n'ayant pas été élus sous le parrainage des formations politiques ou à titre indépendant, on procède aux nouvelles élections.

Disputes relating to decisions taken in accordance with the preceeding paragraph are adjudicated by the High Court of the Republic in the first instance and by the Supreme Court in the second and the last instance.

In the event of an appeal, the execution of the decision of the court of first instance is stayed until the Supreme Court rules on the appeal.

In the event of a Deputy losing or being removed from office when his or her term still has more than one year to go, the seat vacated by the Deputy shall devolve upon the person who was next on the list on which he or she was elected.

Candidates who are elected by means other than through lists of political organizations who lose or are removed from office as parliamentarians are replaced through fresh elections.

48

Ingingo ya 79 (Ivugururwa n° 3 ryo ku wa 13/08/2008, ingingo ya 13)

Buri mwaka w’ingengo y’imari ya Leta, Umutwe w’Abadepite utora itegeko ry’ingengo y’imari ya Leta.

Buri mwaka w’ingengo y’imari ya Leta kandi mbere y’itangira ry’igihembwe kigenewe kwiga ingengo y’imari, Guverinoma ishyikiriza Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, umushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari y’umwaka w`ingengo y`imari ukurikira.

Icyakora, gusuzuma ishingiro ry’umushinga w’ingengo y’imari ya Leta bikorwa n’Umutwe w’Abadepite.

Inteko Ishinga Amategeko ishyikirizwa na Guverinoma raporo y’imikoreshereze y’ingengo y’imari y’amezi atandatu (6) ya mbere y’umwaka w`ingengo y`imari urangira mbere yo gusuzuma ingengo y’imari y’umwaka w`ingengo y`imari ukurikira.

Article 79 (Revision n° 3 du 13/08/2008, article 13)

Pour chaque exercice budgétaire, la Chambre des Députés vote la loi des finances de l’Etat.

Pour chaque exercice budgétaire, et ce avant l’ouverture de la session consacrée à l’examen du budget, le Gouvernement soumet aux deux Chambres du Parlement un projet de loi des Finances de l’exercice suivant.

Toutefois l’opportunité du projet de loi des finances de l’Etat est examinée par la Chambre des Députés.

Le Parlement reçoit le rapport de l’exécution du budget du premier semestre de l’exercice en cours lui soumis par le Gouvernement avant d’examiner le budget de l’exercice suivant.

Article 79 (Amendment n° 3 of 13/08/2008,

Article 13)

Every financial year, the Chamber of Deputies shall adopt the State finance law.

Every State financial year and before the commencement of the session devoted to the examination of the Budget, the Cabinet shall submit to both Chambers of the Parliament the finance bill for the coming financial year.

However, the examination of the relevance of the State finance bill shall be carried out by the Chamber of Deputies.

The Parliament shall receive the Budget implementation report for the first semester of the current financial year presented to it by the Cabinet before examining the budget of the next financial year.

49

Buri mwaka w’ingengo y’imari kandi mbere y’itangira ry’igihembwe kigenewe kwiga ingengo y’imari, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ashyikiriza Inteko Ishinga Amategeko raporo y’igenzura ku ibaruramari rya Leta ry’umwaka ushize.

Mbere y’uko ingengo y’imari ya Leta yemezwa burundu, Sena igomba gushyikiriza Umutwe w’Abadepite icyo ivuga ku mushinga w’ingengo y’imari ya Leta.

Itegeko ry’ingengo y’imari ya Leta rigena umutungo Leta izinjiza n’uzakoreshwa mu buryo buteganywa n’itegeko ngenga. Iryo tegeko ngenga rinagena umunsi ingengo y’imari y’umwaka w`ingengo y`imari izasomwaho imbere y’Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko”.

Pour chaque exercice budgétaire et avant l’ouverture de la session consacrée au budget, l’Auditeur Général des Finances de l’Etat présente au Parlement les états financiers consolidés de l’Etat tels qu’audités par l’Auditeur Général des Finances de l’Etat pour l’exercice précédent.

Avant l’adoption définitive du budget, le Sénat doit donner à la Chambre des Députés son avis sur le projet de loi de finances de l’Etat.

La loi de finances détermine les ressources et les charges de l’Etat dans les conditions prévues par une loi organique. Cette loi organique fixe également la date de présentation du budget annuel aux deux Chambres du Parlement.”

Every financial year and before the commencement of the session devoted to the examination of the Budget, the Auditor General of State Finances shall submit to the Parliament the audited State consolidated financial statements of the previous financial year.

Before the final adoption of the Budget, the Senate must provide the Chamber of Deputies with its opinion on the State finance bill.

The State finance law shall determine the revenue and expenditure of the State in accordance with conditions provided for by an organic law. That organic law also determines the date of the presentation of the annual budget before both Chambers of Parliament.”

50

Ingingo ya 80

Iyo umushinga w’ingengo y’imari y’umwaka utatowe kandi ngo ushyirweho umukono mbere y’intangiriro y’umwaka izakoreshwamo, Minisitiri w’Intebe, akoresheje iteka, yemera ko hakoreshwa by’agateganyo buri kwezi kimwe cya cumi na kabiri cy’ingengo y’imari, ashingiye ku y’umwaka urangiye.

Ingingo ya 81

Nta musoro ushobora gushyirwaho, guhindurwa cyangwa gukurwaho bidakozwe n’itegeko.

Nta sonerwa cyangwa igabanywa ry’umusoro rishobora gukorwa mu gihe bidateganywa n’itegeko.

Ubisabwe na Guverinoma, Umutwe w’Abadepite ushobora, umaze gutora itegeko ryerekeranye n’ibipimo by'imisoro n'amahoro bimwe na bimwe biteganywa n'itegeko ngenga, gutanga uburenganzira ko rihita rikurikizwa.

Article 80

Si le projet de budget n’a pas été voté et promulgué avant le début de cet exercice, le Premier Ministre, autorise par arrêté, l’ouverture des douzièmes provisoires sur base du Budget de l’exercice écoulé.

Article 81

Aucune imposition ne peut être établie, modifiée ou supprimée que par une loi.

Nulle exemption ou modération d’impôt ne peut être accordée que dans les cas prévus par la loi.

La Chambre des Députés, sur demande du Gouvernement peut, après adoption d’une loi relative à certains taux d'imposition des taxes et impôts prévus par une loi organique, autoriser son application immédiate.

Article 80

In the event that the Finance bill is not voted and promulgated before commencement of a financial year, the Prime Minister authorises by an order a monthly expenditure on a provisional basis of an amount equal to one­ twelfth of the budget of the preceding year.

Article 81

No taxation can be imposed, modified or removed except by law.

No exemption from or reduction of tax may be granted unless authorised by law.

The Chamber of Deputies may upon request by the Cabinet and after adoption of a law relating to certain rates of taxes and duties by an organic law, authorise its immediate application.

51

Akiciro ka 3 : Ibyerekeye Sena

Ingingo ya 82 (Ivugururwa n° 2 ryo ku wa 08/12/2005)

Sena igizwe n’abantu makumyabiri na batandatu (26) bafite manda y’imyaka umunani (8) muri bo nibura mirongo itatu ku ijana (30%) bakaba ari abagore. Abo Basenateri biyongeraho abahoze ari Abakuru b’Igihugu babisabye Urukiko rw’Ikirenga, ariko bagomba kuba bararangije neza manda yabo cyangwa barasezeye ku bushake.

Abo Basenateri makumyabiri na batandatu (26) batorwa cyangwa bashyirwaho ku buryo bukurikira:

1° Cumi na babiri (12) batorwa n’inzego zihariye, hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu;

2° Umunani (8) bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, akita ku ihagararirwa ry’igice cy’Abanyarwanda amateka agaragaza ko basigaye inyuma ;

3° Bane (4) bashyirwaho n’Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki ;

4° Umwarimu umwe (1) cyangwa Umushakashatsi umwe (1) wo muri Kaminuza no mu Mashuri Makuru bya Leta nibura uri ku rwego rw’Umwarimu wungirije utorwa n’Abarimu n’Abashakashatsi bo muri ibyo bigo;

Sous-section 3 : Du Sénat

Article 82 (Révision n° 2 du 08/12/2005)

Le Sénat est composé de vingt six (26) membres dont le mandat est de huit (8) ans et dont trente pour cent (30 %) au moins sont du sexe féminin ainsi que des anciens Chefs d’Etat qui en font la demande à la Cour Suprême, mais ils doivent avoir normalement terminé ou volontairement résigné leur mandat.

Ces vingt six (26) Sénateurs sont élus ou désignés comme suit :

1° douze (12) membres élus par des organes spécifiques, en fonction des entités administratives du pays ;

2° huit (8) membres nommés par le Président de la République, qui veille en outre à ce que la communauté nationale historiquement la plus défavorisée soit représentée;

3° quatre (4) membres nommés par le Forum des formations politiques ;

4° un (1) membre issu des Universités et Instituts d’enseignement supérieur publics ayant au moins le grade académique de Professeur associé et élu par le corps académique de ces institutions;

Sub-section 3 : The Senate

Article 82 (Amendment n° 2 of 08/12/2005)

The Senate shall be composed of twenty six (26) members serving for a term of eight (8) years and at least thirty per cent (30 %) of whom are women. In addition, former Heads of State become members of the Senate upon their request to the Supreme Court but they must have honourably completed their terms or voluntarily resigned from office.

Those twenty six (26) members are elected or appointed as follows:

1° twelve (12) members elected by the specific councils in accordance with the administrative entities;

2° eight (8) members appointed by the President of the Republic, who shall ensure the representation of historically marginalized communities;

3° four (4) members designated by the Forum of Political organizations;

4° one (1)university lecturer of at least the rank of Associate Professor or a researcher, elected by the academic and research staff of public universities and institutions of higher learning;

52

5° Umwarimu umwe (1) cyangwa Umushakashatsi umwe (1) wo muri Kaminuza no mu Mashuri Makuru byigenga nibura uri ku rwego rw’Umwarimu wungirije utorwa n’Abarimu n’Abashakashatsi bo muri ibyo bigo.

Uko Abasenateri batorwa bigenwa n’ Itegeko Ngenga.

Inzego zishinzwe kugena abagomba kujya muri Sena zigomba kwita ku bumwe bw’Abanyarwanda n’ihagararirwa ry’ibitsina byombi.

Impaka zivutse zerekeye ishyirwa mu bikorwa ry’iyi ngingo n’iry’iya 83 zikemurwa n’Urukiko rw’Ikirenga.

Ingingo ya 83

Abagize Sena ni abenegihugu b’indakemwa kandi b’inararibonye batorwa cyangwa bagenwa ku giti cyabo bidashingiye ku marangamutima kandi hatitawe ku mitwe ya politiki bakomokamo, bafite n’ubuhanga buhanitse mu by’ubumenyi, amategeko, ubukungu, politiki, imibanire y’abantu n’umuco cyangwa se baba barakoze imirimo yo mu rwego rwo hejuru muri Leta cyangwa mu bikorera ku giti cyabo.

5° un (1) membre issu des Universités et Instituts d’enseignement supérieurs privés ayant au moins le grade académique de Professeur associé élu par le corps académique de ces institutions.

Une loi organique détermine l’organisation des élections des membres du Sénat.

Les organes chargés de désigner les Sénateurs sont tenus de prendre en considération l’unité nationale et la représentation des deux sexes.

Les contestations relatives à l’application du présent article et de l’article 83 sont tranchées par la Cour Suprême.

Article 83

Les membres du Sénat doivent être des citoyens intègres et d’une grande expérience « inararibonye » élus ou désignés objectivement à titre individuel et sans considération de leur appartenance politique, parmi les nationaux possédant des qualifications de haut niveau dans les domaines scientifique, juridique, économique, politique, social et culturel ou qui sont des personnalités ayant occupé de hautes fonctions publiques ou privées.

5° one (1) university lecturer of at least the rank of Associate Professor or researcher, elected by the academic and research staff of private universities and institutions of higher learning.

An Organic law determines the election of members of the Senate.

The organs responsible for the nomination of Senators shall take into account national unity and equal representation of both sexes.

Dispute relating to the application of this article and article 83 shall be adjudicated by the Supreme court.

Article 83

Members of the Senate shall be citizens of impeccable character possessing the qualities of "inararibonye" who are elected or appointed objectively on the basis of individual merit without regard to political affiliation. They shall be highly skilled in the fields of science, law, economics, politics, sociology, culture or be persons who have held senior positions in the public or private sectors.

53

Kugira ngo umuntu yemererwe kuba umukandida muri Sena agomba :

1° kuba yujuje ibyangombwa byavuzwe mu ngingo ya 82 y’iri Tegeko Nshinga;

2° kuba ari inararibonye ;

3° kuba arangwa n’ubudakemwa mu myifatire no mu mibanire ye n’abandi;

4° kuba atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki;

5° kuba afite nibura imyaka mirongo ine y’amavuko;

6° kuba ataraciriwe ku buryo budasubirwaho igihano cy’iremezo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu y’igifungo kitahanaguwe n’imbabazi z’itegeko cyangwa n’ihanagurabusembwa.

Ingingo ya 84

Uretse abahoze ari Abakuru b’Igihugu baba abasenateri hakurikijwe ingingo ya 82 y’iri Tegeko Nshinga, abagize Sena bagira manda y’imyaka umunani idashobora kongerwa.

Ingingo ya 85 (Ivugururwa n° 2 ryo ku wa 08/12/2005)

Bitabangamiye ibiteganywa mu ngingo ya 197 y’Itegeko Nshinga, amazina y’abakandida muri Sena batorwa agomba kuba yageze ku Rukiko rw’Ikirenga bitarenze iminsi mirongo itatu (30) mbere y’amatora. .

Les candidatures des Sénateurs sont soumises aux conditions suivantes :

1° répondre aux critères définis à l’article 82 de la présente Constitution;

2° être une personne de grande expérience « inararibonye » ;

3° être de bonne moralité et d’une grande probité ;

4° jouir de tous ses droits civiques et politiques ;

5° être âgé de quarante ans au moins;

6° n'avoir pas été condamné irrévocablement à une peine principale égale ou supérieure à six mois d’emprisonnement, non effacée par l’amnistie ou la réhabilitation.

Article 84

Excepté les anciens Chefs d’Etat qui deviennent Sénateurs en vertu de l’article 82 de la présente Constitution, les membres du Sénat ont un mandat de huit ans non renouvelable.

Article 85 (Révision n° 2 du 08/12/2005)

Sans préjudice de l’article 197 de la Constitution, les candidatures des Sénateurs à élire doivent parvenir à la Cour Suprême au moins trente (30) jours avant les élections.

A candidate for the Senate must fulfil the following requirements:

1° satisfaction of the criteria specified in Article 82 of this Constitution;

2° being an inararibonye;

3° having irreproachable morals and probity;

4° not having been deprived of civil and political rights;

5° being at least forty years old;

6° not having been sentenced by a court of last instance to a term of imprisonment of six months or more in respect of which there has been no amnesty or rehabilitation.

Article 84

With the exception of former Heads of State who become members of the Senate in accordance with Article 82 of this Constitution, members of the Senate serve a term of eight years which is not renewable.

Article 85 (Amendment n° 2 of 08/12/2005)

Without prejudice to Article 197 of the Constitution, nominations of candidates for the Senate to be elected are filed with the Supreme Court at least thirty (30) days before the elections.

54

Urukiko rw’Ikirenga rugenzura niba abakandida bujuje ibyangombwa bisabwa, rukemeza kandi rugatangaza urutonde rwabo bitarenze iminsi umunani (8) uhereye igihe inyandiko zarugereyeho. Amatora akorwa mu buryo bugenwa n’Itegeko rigenga amatora.

Ku byerekeye Abasenateri bashyirwaho, inzego zibashyiraho na zo zigomba kuba zagejeje amazina ku Rukiko rw’Ikirenga mu gihe cyavuzwe haruguru rukagenzura niba bujuje ibyangombwa bisabwa, rukemeza kandi rugatangaza urutonde rwabo bitarenze iminsi umunani (8).

Icyakora, ku Basenateri bagenwa na Perezida wa Repubulika, abashyiraho izindi nzego zimaze gushyiraho abazo kugira ngo yite ku bumwe bw’Abanyarwanda.

Mu gihe hari abatemewe n’Urukiko rw’Ikirenga, inzego zibashyiraho zishobora kuzuza umubare mu gihe kitarenze iminsi irindwi (7) y’itangazwa ry’urutonde rw’amazina y’abemewe

La Cour Suprême vérifie si les candidats remplissent les conditions requises, arrête et publie la liste des candidats dans les huit (8) jours de sa saisine. Les élections ont lieu dans les conditions fixées par la loi électorale.

Pour les Sénateurs à désigner, les organes chargés de leur désignation notifient dans le même délai les noms des personnes choisies à la Cour Suprême qui vérifie si elles remplissent les conditions exigées, arrête et publie la liste des Sénateurs désignés dans les huit (8) jours de sa saisine.

Toutefois, dans le souci de garantir l’unité entre les Rwandais, les Sénateurs devant être désignés par le Président de la République, le sont après la désignation des autres Sénateurs par les organes habilités.

Si certains noms n’ont pas été retenus par la Cour Suprême, l’organe chargé de la désignation peut, le cas échéant, compléter le nombre autorisé dans le délai de sept (7) jours après la publication de la liste.

The Supreme Court verifies if the candidates fulfil the required conditions, rules on and publishes the list of candidates within eight (8) days from the date on which it received the nominations. Elections are conducted in accordance with the procedure determined by the electoral law.

With respect to Senators who are appointed, the organs responsible for the nomination of designated Senator submit the names of the candidates to the Supreme Court, which verifies whether they fulfil the required conditions and rules on and publishes the list of appointed Senators within eight (8) days.

Senators appointed by the President of the Republic are nominated last to enable the President to take into account the principle of national unity among Rwandans.

In the event that some of the candidates are not approved by the Supreme Court, the organs responsible for the nomination may, within seven days (7) from the date of publication of the list, complete the number provided for.

55

Ingingo ya 86 (Ivugururwa n°3 ryo ku wa 13/08/2008,

ingingo ya 14)

Kugira ngo umuntu abe Umusenateri, ku birebana n’Abasenateri batorwa, agomba kuba yatowe ku bwiganze burunduye bw’amajwi y’abagize inteko itora mu cyiciro cya mbere cy’amatora cyangwa ku bwiganze busanzwe mu cyiciro cya kabiri kigomba guhita gikurikira icya mbere.

Mu gihe Umusenateri watowe yeguye, apfuye, avanwe ku murimo n'icyemezo cy'urukiko cyangwa agize impamvu imubuza burundu kujya mu Nteko igihe cya manda gisigaye kingana nibura n'umwaka umwe, harongera hakaba amatora. Iyo ari Umusenateri washyizweho, urwego rwamushyizeho ni na rwo rugena umusimbura. Umusenateri mushya utowe cyangwa ushyizweho arangiza manda y’uwo asimbuye.”

Ingingo ya 87

Sena igenzura by’umwihariko ishyirwa mu bikorwa ry’amahame remezo avugwa mu ngingo ya 9 n’iya 54 z’iri Tegeko Nshinga.

Article 86 (Révision n° 3 du 13/08/2008, article 14)

Pour être élu Sénateur, le candidat doit réunir la majorité absolue des voix ou la majorité relative au deuxième tour qui doit être organisé immédiatement après le premier tour.

Si le Sénateur élu démissionne, décède, est déchu de ses fonctions par une décision judiciaire ou est définitivement empêché de siéger un an au moins avant la fin du mandat, il est procédé à de nouvelles élections. S’il s’agit d’un Sénateur ayant fait l’objet de désignation, son remplacement est effectué par l’organe compétent. Le Sénateur ainsi élu ou désigné termine le reste du mandat de celui qu’il remplace.

Article 87

Le Sénat veille spécialement au respect des principes fondamentaux énoncés aux articles 9 et 54 de la présente Constitution.

Article 86 (Amendment n°32 of13/08/2008,

Article 14)

In order for a candidate to be elected as a Senator with regard to those Senators subject to elections, he/she must receive an absolute majority of the votes cast during the first round of voting or a simple majority in the second round of voting which must be organized immediately after the first round.

In the event of an elected Senator’s resignation, death, impeachment by a court of law or permanent absence from the Senate on account of any reason when his/her term has a year or more to run, fresh elections are held. In case of an appointed Senator, the organ which appointed him/her shall determine his/her replacement. The newly elected or appointed Senator shall complete the remaining term of office of his/her predecessor.”

Article 87

The Senate has the specific function to supervise the application of the principles referred to in Articles 9 and 54 of this Constitution.

56

Ingingo ya 88 (Ivugururwa n°32 ryo ku wa 13/08/2008,

ingingo ya 15)

Mu birebana n'amategeko, Sena ifite ububasha bwo gutora :

1° amategeko yerekeye ivugururwa ry'Itegeko Nshinga ;

2° amategeko ngenga ; 3° amategeko yerekeye ishyirwaho, ihindurwa,

imikorere n'ivanwaho ry'inzego za Leta cyangwa zishamikiye kuri Leta n'ayerekeye imiterere y'Igihugu ;

4° amategeko yerekeye ubwisanzure, uburenganzira n’inshingano by’ibanze bya Muntu ;

5° Amategeko mpanabyaha, ayerekeye imitunganyirize n'ububasha by'inkiko n'ay'imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ;

6° amategeko yerekeye kurinda igihugu n'umutekano ;

7° amategeko areba amatora na referendumu; 8° amategeko yerekeye amasezerano

mpuzamahanga.

Article 88 (Révision n° 3 du 13/08/2008, article

15)

En matière législative, le Sénat est compétent pour voter:

1° les lois relatives à la révision de la Constitution ;

2° les lois organiques ; 3° les lois concernant la création, la

modification, le fonctionnement et la suppression des institutions étatiques ou para­étatiques et l’organisation du territoire ;

4° les lois relatives aux libertés, aux droits et devoirs fondamentaux de la personne ;

5° les lois pénales, les lois d’organisation et de compétence judiciaires ainsi que les lois de procédure pénale ;

6° les lois relatives à la défense et à la sécurité ;

7° les lois électorales et référendaires ; 8° les lois relatives aux traités et accords

internationaux.

Article 88 (Amendment n° 3 of 13/08/2008,

Article 15)

In legislative matters, the Senate shall be competent to vote on:

1° laws relating to the amendment of the Constitution;

2° organic laws; 3° laws relating to the establishment,

modification, functioning and dissolution of public enterprises and parastatal organizations and territorial organisation;

4° laws relating to fundamental freedoms, rights and duties of the person;

5° criminal law and laws relating to the organization, jurisdiction of courts and procedure in criminal cases;

6° laws relating to defence and security;

7° laws relating to elections and referenda; 8° laws relating to international agreements

and treaties.

57

Sena ifite na none ububasha bwo :

1°. kwemeza ishyirwaho rya Perezida, Visi­ Perezida n’Abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga, ba Perezida na Visi­Perezida b’Urukiko Rukuru n`ab`Urukiko Rukuru rw`Ubucuruzi, Umushinjacyaha Mukuru n’Umushinjacyaha Mukuru wungirije;

2°. kwemeza ishyirwaho ry’abayobora n’abagize za Komisiyo z’igihugu, Umuvunyi Mukuru n'Abamwungirije, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta n’Umwungirije, Abahagarariye u Rwanda mu bihugu by’amahanga no mu miryango mpuzamahanga, ba Guverineri b`Intara, abayobora ibigo bya Leta n’ibishamikiye kuri Leta bifite ubuzima gatozi;

3°. ­kwemeza ishyirwaho ry’abandi bakozi ba Leta igihe bibaye ngombwa, bagenwa n`itegeko ngenga.

Ingingo ya 89

Perezida w’Umutwe w’Abadepite ahita yoherereza Perezida wa Sena imishinga y’amategeko yatowe n’Umutwe w’abadepite yerekeye ibivugwa mu ngingo ya 88 y’iri Tegeko Nshinga.

Na none Guverinoma ishyikiriza Sena imishinga y'amateka ashyiraho abantu bavugwa mu ngingo ya 88 y’iri Tegeko Nshinga kugira ngo iyemeze mbere y’uko ashyirwaho umukono.

Le Sénat est également compétent pour :

1° approuver la nomination du Président, du Vice­Président et des juges de la Cour Suprême, des Présidents et Vice­Présidents de la Haute Cour et de la Haute Cour de Commerce, du Procureur Général et du Procureur Général Adjoint;

2° approuver la nomination des dirigeants et membres des Commissions Nationales, de l'Ombudsman et de ses Adjoints, de l’Auditeur Général des Finances de l’Etat et de son Adjoint, des Ambassadeurs et Représentants permanents, des Gouverneurs de Provinces, des dirigeants d’établissements publics et para­étatiques dotés de la personnalité juridique ;

3° approuver la nomination d’autres agents de l’Etat qu’en cas de besoin une loi organique déterminera.

Article 89

Les projets et propositions de lois définitivement adoptés par la Chambre des Députés dans les matières énumérées à l’article 88 de la présente Constitution sont immédiatement transmis par le Président de la Chambre des Députés au Président du Sénat.

De même, les projets d'arrêtés de nomination, des personnes citées à l’article 88 de la présente Constitution sont transmis par le Gouvernement au Sénat pour approbation avant leur signature.

The Senate shall also have the authority to:

1° approve the appointment of the President, the Vice­President and the Judges of the Supreme Court, the President and Vice­ President of the High Court and the Commercial High Court, the Prosecutor General and his/her deputy;

2° approve the appointment of the Chairpersons and members of National Commissions, the Ombudsman and his/her deputies, the Auditor General of State Finances and his/her Deputy, Ambassadors and Representatives to international organisations, Provincial Governors and heads of public institutions and parastatal organisations which have legal personality;

3° approve the appointment of such other public officials as shall be required and determined by an organic law where necessary.

Article 89

The Speaker of the Chamber of Deputies shall, without undue delay, transmit to the President of the Senate bills adopted by the Chamber of Deputies relating to matters provided for in Article 88 of this Constitution.

Similarly, the Government shall submit to the Senate draft orders relating to the appointment of the public officers referred to in Article 88 of this Constitution for approval prior to signature.

58

Icyiciro cya 2 : Ibyerekeye itegurwa n’iyemezwa ry’amategeko

Ingingo ya 90

Gutangiza amategeko no kuyagorora ni uburenganzira bwa buri Mudepite na Guverinoma iteraniye mu Nama y’Abaminisitiri.

Ingingo ya 91

Iyo gutangiza imishinga y’amategeko n’igorora ryayo bishobora gutubya umutungo w’Igihugu cyangwa kukibera umutwaro, bigomba kwerekana uburyo Leta izinjiza cyangwa izazigama umutungo ungana n’usohoka.

Ingingo ya 92 (Ivugururwa n°32 ryo ku wa 13/08/2008,

ingingo ya 16)

Imishinga y’amategeko Inteko Rusange yemeje ko ifite ishingiro ibanza koherezwa muri Komisiyo y’Umutwe w’Inteko Ishinga Amategeko ibishinzwe kugira ngo iyisuzume mbere yuko yemezwa mu Nteko Rusange.

Mu gihe cyo gusuzuma ishingiro ry’umushinga w’itegeko, buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko ushobora kugena ko uwo mushinga w’itegeko wemezwa mu Nteko Rusange utagombye kunyuzwa muri Komisiyo ibishinzwe.”

Section 2 : De l’élaboration et de l’adoption des lois

Article 90

L’initiative des lois et le droit d’amendement des lois appartiennent concurremment à chaque Député et au Gouvernement en Conseil des Ministres.

Article 91

Les projets, propositions et amendements des lois dont l'adoption aurait pour conséquence soit une diminution des ressources nationales, soit la création ou l’aggravation d’une charge publique, doivent être assorties d’une proposition d’augmentation de recettes ou d'économies équivalentes.

Article 92 (Révision n° 3 du 13/08/2008, article

16)

Les projets ou propositions de loi dont l’opportunité a été adoptée en séance plénière sont envoyés pour examen à la commission compétente de la Chambre du Parlement avant leur adoption en Séance Plénière.

Chaque Chambre du Parlement peut, lors de l’adoption de son opportunité, décider si le projet ou proposition de loi peut être adopté en séance plénière sans être préalablement envoyé à la Commission compétente. »

Section 2 : Initiation and adoption of laws

Article 90

The right to initiate legislation shall be concurrently vested in each Deputy and the Executive acting through the Cabinet.

Article 91

Bills and statutory amendments which have the potential to reduce Government revenue or increase State expenditure must indicate proposals for raising the required revenue or making savings equivalent to the anticipated expenditure.

Article 92 (Amendment n° 3 of 13/08/2008,

Article 16)

The bills of law determined by the plenary session to have a sound basis shall first be transmitted to the relevant committee of the Chamber of Parliament for examination prior to their consideration and adoption in the plenary session.

During the consideration of the basis of a draft law, each Chamber of Parliament may decide if the draft law may be adopted in plenary session without necessarily being sent beforehand to the relevant Committee.”

59

Ingingo ya 93 Ivugururwa n°3 ryo ku wa 13/08/2008,

ingingo ya 17)

Itegeko rigenga byose ku buryo butavuguruzwa.

Amategeko ngenga agenga ibyo iri Tegeko Nshinga riyagenera hamwe n’ibyagengwa n’amategeko yakenera amategeko yihariye ayashamikiyeho.

Nta na rimwe itegeko ngenga rivuguruza Itegeko Nshinga; nta n'ubwo itegeko risanzwe cyangwa Itegeko­teka rivuguruza itegeko ngenga, cyangwa se ngo iteka cyangwa amabwiriza bivuguruze itegeko.

Mu gutora itegeko, hatorwa ingingo ku yindi n'itegeko ryose. Gutora itegeko ryose buri gihe bicishwa mu itora, buri wese ahamagawe mu izina rye, kandi agasubiza mu ijwi riranguruye.

Itegeko ryose risuzumwa kandi rigatorwa mu Toute o Kinyar u égard u d’inter i officie o d’initi

Kinyarwanda cyangwa mu rurimi ryateguwem hitawe kuri buri rurimi mu zikoreshwa m butegetsi. Iyo itegeko ritumvikanye kimwe m ndimi uko ari eshatu, hitabwa ku rurim rw’ikinyarwanda cyangwa ku rurimi itegek ryateguwemo.

Article 93 (Révision n° 3 du 13/08/2008, article

17)

La loi intervient souverainement en toute matière.

Les lois organiques interviennent dans les domaines leur réservés par la présente Constitution ainsi que dans ceux nécessitant des lois particulières rattachées à ces lois organiques.

Il ne peut être dérogé par une loi organique à une loi constitutionnelle ni par une loi ordinaire ou un décret­loi à une loi organique ni par un règlement ou un arrêté ou un règlement à une loi.

Aucune loi ne peut être adoptée qu’après avoir été votée article par article et dans son ensemble. Sur l’ensemble d’une loi, il est toujours procédé à un vote par appel nominal et à haute voix.

loi est examinée et adoptée en wanda ou dans la langue d’initiation et eu à toute langue officielle. En cas de conflit pretation entre les trois langues lles, le Kinyarwanda ou la langue ation prévaut.

Article 93 (Amendment n° 3 of 13/08/2008,

Article 17)

The law is sovereign in all matters.

Organic laws govern all matters reserved for them by this Constitution as well as matters the laws in respect of which require related special laws.

An organic law may not contradict the Constitution. Neither may an ordinary law or decree­law contradict an organic law and a decree or other regulations contradict an ordinary law.

In voting upon a bill, there must be a separate vote on each article as well as a vote on the entire bill. . A vote on the entire bill is conducted by calling each parliamentarian by name and the parliamentarian votes by responding in an audible voice.

All laws shall be considered and adopted in Kinyarwanda or in the language of preparation in respect of any of the official languages. In case of conflict between the three official languages, the prevailing language shall be Kinyarwanda or the language that was used in the drafting of the law.

60

Amategeko asanzwe atorwa ku bwiganze burunduye bw'amajwi y'abagize buri Mutwe bitabiriye inama.

Amategeko ngenga atorwa ku bwiganze bwa bitatu bya gatanu by'abagize buri Mutwe bitabiriye inama.

Uburyo bukoreshwa mu itora n'uko itora rikorwa bigenwa n'itegeko ngengamikorere rya buri Mutwe ugize Inteko Ishinga Amategeko.

Ingingo ya 94

Gusuzuma ku buryo bwihutirwa umushinga w’itegeko cyangwa ikindi kibazo bishobora gusabwa n’uri mu bagize Inteko Ishinga Amategeko cyangwa Guverinoma, bigasabwa Umutwe w’Inteko bireba.

Iyo bisabwe n’uri mu bagize Inteko, Umutwe w’Inteko bireba ufata icyemezo kuri ubwo bwihutirwe.

Iyo bisabwe na Guverinoma buri gihe biremerwa.

Iyo byemejwe ko umushinga w’itegeko cyangwa ikibazo byihutirwa, bisuzumwa mbere y’ibindi biri ku murongo w’ibigomba kwigwa.

Les lois ordinaires sont votées à la majorité absolue des membres présents de chaque Chambre.

Les lois organiques sont votées à la majorité des trois cinquièmes des membres présents de chaque Chambre.

Les modalités de vote sont déterminées par le règlement d'ordre intérieur de chaque Chambre.

Article 94

L’urgence pour l’examen d’une proposition ou d’un projet de loi ou de toute autre question, peut être demandée par un membre du Parlement ou par le Gouvernement à la Chambre concernée.

Lorsque l’urgence est demandée par un Parlementaire, la Chambre se prononce sur cette urgence.

Lorsqu’elle est demandée par le Gouvernement elle est toujours accordée.

Dans tous les cas où l’urgence est accordée, l’examen de la loi ou de la question qui en est l’objet a priorité sur l’ordre du jour.

Ordinary laws shall be passed by an absolute majority of members of each Chamber present.

Organic laws shall be passed by a majority vote of three fifths of the members present in each Chamber.

The procedures for voting are determined by a law on the internal regulations of each Chamber.

Article 94

A petition for consideration of a bill or any other matter on an urgent basis may be made by either a parliamentarian or the Cabinet to the relevant Chamber.

When such a petition is made by a member of Parliament, the relevant Chamber decides on the validity of the urgency.

When the petition is made by the Cabinet, the request is always granted.

Upon a decision confirming the urgency, the bill or matter is considered before any other matters on the agenda.

61

Ingingo ya 95

Imishinga y’amategeko Sena ifitiye ububasha bwo gusuzuma, iyigezwaho ibanje kwemezwa n’Umutwe w’Abadepite, uretse umushinga w’itegeko ngenga rigena amategeko ngengamikorere ya Sena.

Iyo umushinga w’itegeko utemewe na Sena cyangwa iyo igorora Sena yawukozeho ritemewe n’Umutwe w’Abadepite, Imitwe yombi ishyiraho Komisiyo igizwe n’umubare ungana w’Abadepite n’Abasenateri, igatanga umwanzuro ku ngingo zikomeje kugibwaho impaka.

Imitwe yombi imenyeshwa umwanzuro wumvikanyweho na Komisiyo ikawufataho icyemezo.

Iyo umwanzuro utemewe n'iyo Mitwe yombi, umushinga w'itegeko usubizwa uwawuzanye.

Article 95

Dans les domaines de compétence du Sénat, les projets ou propositions de loi ne sont envoyés au Sénat qu’après avoir été adoptés par la Chambre des Députés, exception faite de la loi organique portant règlement d’ordre intérieur du Sénat.

Lorsqu’un projet ou une proposition de loi n’a pas pu être adopté par le Sénat ou que celui­ci y a apporté des amendements qui ne sont pas acceptés par la Chambre des Députés, les deux Chambres mettent en place une Commission paritaire mixte chargée de proposer un texte sur les dispositions restant en discussion.

La Commission informe les deux Chambres du texte de compromis pour décision.

A défaut de consensus par les deux Chambres, le projet ou la proposition de loi est renvoyé à l'initiateur.

Article 95

With the exception of the organic law on the internal regulations of the Senate, bills on matters in respect of which the Senate is competent to legislate are transmitted to the Senate after adoption by the Chamber of Deputies.

In the event that the Senate does not approve a bill transmitted to it or amendments proposed by the Senate are not acceptable to the Chamber of Deputies, both Chambers set up a commission composed of an equal number of Deputies and Senators which make proposals on matters still being debated.

Both Chambers are notified by the Commission of the compromise reached and the Chambers decide on it.

In the event that the compromise decision is not adopted by both Chambers, the bill is returned to the initiator.

62

Ingingo ya 96

Isobanurampamo ry’amategeko rikorwa n’Imitwe yombi y’Inteko iteraniye hamwe, Urukiko rw’Ikirenga rumaze kubitangaho inama; buri Mutwe ufata icyemezo ku bwiganze bw’amajwi buvugwa mu ngingo ya 93 y’ iri Tegeko Nshinga.

Iryo sobanurampamo rishobora gusabwa na Guverinoma, umwe mu bagize Umutwe uwo ari wo wose w’Inteko Ishinga Amategeko cyangwa Urugaga rw’Abavoka.

Umuntu wese ubifitemo inyungu ashobora gusaba isobanurampamo abinyujije ku bagize Inteko cyangwa ku Rugaga rw’Abavoka.

Article 96

L’interprétation authentique des lois appartient aux deux Chambres réunies du Parlement après avis préalable de la Cour Suprême; chaque Chambre statuant aux majorités fixées par l’article 93 de la présente Constitution.

Elle peut être demandée par le Gouvernement, un membre de l’une ou l’autre Chambre du Parlement ou par l’Ordre des Avocats.

Toute personne intéressée peut demander l’interprétation authentique des lois par l’intermédiaire des membres du Parlement ou de l’Ordre des Avocats.

Article 96

The authentic interpretation of laws shall be done by both Chambers of Parliament acting jointly after the Supreme Court has given an opinion on the matter; each Chamber shall decide on the basis of the majority referred to in Article 93 of this Constitution.

The authentic interpretation of the laws may be requested by the Government, a member of one of the Chambers of Parliament or by the Bar Association.

Any interested person may request the authentic interpretation of laws through the members of Parliament or the Bar Association.

63

UMUTWE WA III : IBYEREKEYE UBUTEGETSI NYUBAHIRIZATEGEKO

Ingingo ya 97

Ubutegetsi Nyubahirizategeko bushinzwe Perezida wa Repubulika na Guverinoma.

Icyiciro cya mbere : Ibyerekeye Perezida wa Repubulika

Ingingo ya 98

Perezida wa Repubulika ni we Mukuru w’Igihugu.

Ashinzwe kurinda Itegeko Nshinga no kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yishingira ko Leta ikomeza kubaho, ubwigenge n’ubusugire bw’Igihugu no kubahiriza amasezerano mpuzamahanga.

Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo kugeza ibitekerezo bye ku Gihugu.

CHAPITRE III : DU POUVOIR EXECUTIF

Article 97

Le Pouvoir Exécutif est exercé par le Président de la République et le Gouvernement.

Section première : Du Président de la République

Article 98

Le Président de la République est le Chef de l’Etat.

Il est le gardien de la Constitution et le garant de l’Unité Nationale.

Il est le garant de la continuité de l’Etat, de l’indépendance nationale et de l’intégrité du territoire et du respect des traités et accords internationaux.

Le Président de la République a le droit d’adresser des messages à la Nation.

CHAPTER III : THE EXECUTIVE

Article 97

Executive power shall be vested in the President of the Republic and the Cabinet.

Section one : The President of the Republic

Article 98

The President of the Republic is the Head of State.

He or she is the guardian of the Constitution and guarantees national unity.

He or she guarantees the continuity of the State, the independence and territorial integrity of the country and respect of international treaties and agreements.

The President of the Republic has the right to address the Nation.

64

Ingingo ya 99

Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika agomba :

1° kuba afite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko;

2° kuba nta bundi bwenegihugu afite; 3° kuba nibura umwe mu babyeyi be afite ubwenegihugu nyarwanda bw'inkomoko;

4° kuba indakemwa mu myifatire no mu mibanire ye n’abandi;

5° kuba atarigeze akatirwa burundu igihano cy'igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu;

6° kuba atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki;

7° kuba afite nibura imyaka 35 y’amavuko mu gihe cyo kwiyamamariza uwo mwanya;

8° kuba aba mu Rwanda igihe asaba kwiyamamariza uwo mwanya.

Ingingo ya 100

Perezida wa Repubulika atorwa ku buryo butaziguye kandi mu ibanga. Uba Perezida ni uwarushije abandi amajwi.

Urukiko rw’Ikirenga rutangaza ku buryo budasubirwaho ibyavuye mu itora.

Article 99

Tout candidat à la Présidence de la République doit :

1° être de nationalité rwandaise d’origine;

2° ne pas détenir une autre nationalité; 3° avoir au moins un de ses parents de nationalité rwandaise d'origine;

4° être de bonne moralité et d’une grande probité ;

5° n'avoir pas été condamné définitivement à une peine d'emprisonnement égale ou supérieure à six mois;

6° jouir de tous ses droits civiques et politiques ;

7° être âgé de 35 ans au moins à la date du dépôt de sa candidature ;

8° résider sur le territoire du Rwanda au moment du dépôt de sa candidature.

Article 100

Le Président de la République est élu au suffrage universel direct et au scrutin secret à la majorité relative des suffrages exprimés.

La Cour Suprême proclame les résultats définitifs du scrutin.

Article 99

A candidate for the office of the Presidency of the Republic shall :

1° be of Rwandan nationality by origin;

2° not hold any other nationality; 3° have at least one parent of the Rwandan nationality by origin;

4° have irreproachable morals and probity;

5° not have been convicted and sentenced to a term of imprisonment of six months or more;

6° not have been deprived of his or her civil and political rights;

7° be at least thirty five (35) years old on the date of submission of his or her candidacy;

8° be resident in Rwanda at the time of submission of his or her candidacy.

Article 100

The election of the President of the Republic shall be by universal suffrage through a direct and secret ballot with a simple majority of the votes cast.

The Supreme Court proclaims the final results of the election.

65

Ingingo ya 101

Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe.

Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Ingingo ya 102

Bitabangamiye ibiteganywa mu ngingo ya 196 y’iri Tegeko Nshinga, itora rya Perezida wa Repubulika rikorwa hasigaye iminsi itari munsi ya mirongo itatu kandi itarenga mirongo itandatu mbere y’uko manda ya Perezida uriho irangira.

Ingingo ya 103

Itegeko ngenga riteganya uburyo bwo gutanga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, uko itora rikorwa, ibarura ry’amajwi, uburyo bwo gukemura impaka zivutse, gutangaza ibyavuye mu itora n'igihe ntarengwa cyo kubitangaza, rigateganya n'ibindi bya ngombwa kugira ngo amatora atungane kandi akorwe mu mucyo.

Article 101

Le Président de la République est élu pour un mandat de sept ans renouvelable une seule fois.

En aucun cas, nul ne peut exercer plus de deux mandats présidentiels.

Article 102

Sans préjudice des dispositions de l’article 196 de la présente Constitution, l'élection présidentielle est fixée à trente jours au moins et soixante jours au plus avant l’expiration du mandat du Président en exercice.

Article 103

Une loi organique détermine la procédure à suivre pour la présentation des candidatures aux élections présidentielles, le déroulement du scrutin, le dépouillement, les modalités de statuer sur les réclamations et les délais limites pour la proclamation des résultats et prévoit toutes les autres dispositions nécessaires au bon déroulement du scrutin dans la transparence.

Article 101

The President of the Republic is elected for a term of seven years renewable only once.

Under no circumstances shall a person hold the office of President of Republic for more than two terms.

Article 102

Without prejudice to the provisions of Article 196 of this Constitution, elections for President are held not less than thirty days and not more than sixty days before the expiration of the term of the incumbent President.

Article 103

An organic law shall determine the procedure concerning the presentation of the candidates for presidential elections, the conduct of elections, the counting of ballots, the modalities of resolving election disputes and declaration of results and the time within which the results shall be declared and other matters which are necessary to ensure that elections are conducted well and held in transparency.

66

Ingingo ya 104 Ivugururwa n°3 ryo ku wa 13/08/2008,

ingingo ya 18)

Mbere yo gutangira imirimo, Perezida wa Repubulika arahirira imbere ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga hari n'Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, muri aya magambo :

«Jyewe, ………..........., ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro:

1° ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda;

2° ko nzakurikiza nkanarinda Itegeko Nshinga n’andi mategeko;

3° ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe;

4° ko nzaharanira amahoro n’ubusugire bw’Igihugu;

5° ko nzashimangira ubumwe bw’Abanyarwanda ;

6° ko ntazigera nkoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite;

7° ko nzaharanira ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro.

Nintatira iyi ndahiro nzabihanirwe n’amategeko.

Imana ibimfashemo.”

Perezida wa Repubulika arahira bitarenze ukwezi kumwe nyuma y’itorwa rye, indahiro ye ikakirwa na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga

Article 104 (Révision n° 3 du 13/08/2008,

article 18)

Avant d'entrer en fonction, le Président de la République prête serment devant le Président de la Cour Suprême en présence deux Chambres réunies du Parlement en ces termes:

«Moi, ………………………., je jure solennellement à la Nation :

1° de garder fidélité à la République du Rwanda ;

2° d’observer et défendre la Constitution et les autres lois ;

3° de remplir loyalement les fonctions qui me sont confiées ;

4° de préserver la paix et l’intégrité du territoire ;

5° de consolider l’Unité Nationale ;

6° de ne jamais utiliser les pouvoirs qui me sont dévolus à des fins personnelles ;

7° de veiller aux intérêts du peuple rwandais.

En cas de parjure, que je subisse les rigueurs de la loi. Que Dieu m'assiste. »

Le Président de la République prête serment dans un délai ne dépassant pas un mois à compter de la date de son élection. Son serment est reçu par le Président de la Cour Suprême.

Article 104 (Amendment n° 3 of 13/08/2008,

Article 18)

Before assuming his/her duties of office, the President of the Republic shall take the oath of office before the President of the Supreme Court in the presence of both Chambers of Parliament in these words:

«I, …………………………. solemnly swear to the Nation that I shall:

1° remain loyal to the Republic of Rwanda;

2° observe and defend the Constitution and the other laws;

3° diligently fulfil the responsibilities entrusted in me;

4° preserve peace and territorial integrity;

5° consolidate national unity of Rwandans;

6° never use the powers conferred upon me for personal ends;

7° safeguard the interests of the Rwandan people.

Should I fail to honour this oath, may I face the rigours of the law. So help me God. »

The President of the Republic shall be sworn in no later one month after his/her election. His/her oath of office shall be administered by the President of the Supreme Court.

67

Ingingo ya 105

Perezida wa Repubulika uri ku butegetsi akomeza gukora kugeza igihe umusimbura atangiriye imirimo.

Muri icyo gihe ariko, ntiyemerewe gukora ibi bikurikira :

1° gutangiza intambara; 2° kwemeza ibihe bidasanzwe cyangwa by’amage;

3° gukoresha itora rya referendumu.

Nanone muri icyo gihe Itegeko Nshinga ntirishobora kuvugururwa.

Mu gihe Perezida wa Repubulika watowe apfuye, agize impamvu zimubuza burundu gukora imirimo yatorewe cyangwa adashatse kujya ku mwanya yatorewe, hategurwa andi matora.

Ingingo ya 106

Umurimo wa Perezida wa Repubulika ntushobora kubangikanywa n’undi murimo wo mu nzego za Leta zitorerwa, indi mirimo ya Leta, ya gisiviri cyangwa ya gisirikare cyangwa se n’undi murimo w’umwuga.

Article 105

Le Président de la République en exercice reste en fonction jusqu’à l’installation de son successeur.

Toutefois, pendant cette période, il ne peut exercer les compétences suivantes :

1° déclarer la guerre; 2° déclarer l’état d’urgence ou de siège;

3° initier le référendum.

En outre, pendant cette période, la Constitution ne peut pas être révisée.

Au cas où le Président de la République élu décède, se trouve définitivement empêché ou renonce au bénéfice de son élection avant son entrée en fonction, il est procédé à de nouvelles élections.

Article 106

Les fonctions de Président de la République sont incompatibles avec l’exercice de tout autre mandat électif, de tout emploi public, civil ou militaire et de toute autre activité professionnelle.

Article 105

The incumbent President of the Republic remains in office until his or her successor assumes office.

However, the incumbent President may not, during this period, exercise the following powers :

1° declaration of war; 2° declaration of a state of emergency or a state of siege;

3° calling a referendum.

In addition, the Constitution shall not be amended during this period.

In the event that the duly elected President of the Republic dies or is on account of any reason permanently unable or otherwise chooses not to assume office, new elections are held.

Article 106

The office of the President of the Republic is incompatible with the holding of any other elective public office, public function or any other civilian or military employment or professional activities.

68

Ingingo ya 107 Article 107 Article 107

Iyo Perezida wa Repubulika apfuye, yeguye cyangwa agize impamvu zimubuza burundu gukomeza imirimo ye, asimburwa by’agateganyo na Perezida wa Sena, ataboneka agasimburwa na Perezida w’Umutwe w’abadepite; iyo abo bombi batabonetse, imirimo ya Perezida wa Repubulika ikorwa by’agateganyo na Minisitiri w’Intebe.

Ariko usimbuye Perezida wa Repubulika uvugwa muri iyi ngingo ntashobora gushyira abakozi mu mirimo, gukoresha itora rya referendumu cyangwa ivugurura ry’Itegeko Nshinga, gutanga imbabazi ku baciriwe urubanza n’urukiko, cyangwa gutangiza intambara.

Muri icyo gihe, iyo Perezida wa Repubulika avuyeho mbere y’uko manda ye irangira, itora ryo kumusimbura rikorwa mu minsi itarenze mirongo cyenda.

Mu gihe Perezida wa Repubulika atari mu gihugu, arwaye cyangwa adashoboye by’igihe gito gukora imirimo ye, asigarirwaho na Minisitiri w’Intebe.

En cas de vacance de la Présidence de la République par décès, démission ou empêchement définitif, l’intérim des fonctions du Président de la République est exercé par le Président du Sénat et si celui­ci est empêché, par le Président de la Chambre des Députés ; lorsque les deux derniers ne sont pas disponibles, l’intérim de la Présidence de la République est assurée par le Premier Ministre.

Toutefois, la personne qui exerce les fonctions du Président de la République aux termes de cet article ne peut pas procéder à des nominations, initier un référendum ou la révision de la Constitution, exercer le droit de grâce ou déclarer la guerre.

En cas de vacance de poste de Président de la République avant l’échéance du mandat, les élections doivent être organisées dans un délai ne dépassant pas quatre­vingt dix jours.

En cas d'absence du territoire, de maladie ou d’empêchement provisoire, l’interim des fonctions du Président de la République est assuré par le Premier Ministre.

In the event of the death, resignation or permanent incapacity of the President of the Republic, the President is replaced in an acting capacity by the President of the Senate; in the absence of the President of the Senate, by the Speaker of the Chamber of Deputies and in the absence of both, the duties of the President are assumed in an acting capacity by the Prime Minister.

The acting President of the Republic referred to in this article shall not make appointments to public office, call a referendum, initiate an amendment to the Constitution, excercise the prerogative of mercy or make a declaration of war.

In the event that the office of the President of the Republic becomes vacant before the expiry of the President’s term, elections to replace him or her are organized within a period not exceeding ninety days.

In the case of the President of the Republic being out of the country, sick or temporarily unable to perform his or her duties, his or her duties are assumed by the Prime Minister.

69

Ingingo ya 108 Ivugururwa n°3 ryo ku wa 13/08/2008,

ingingo ya 19)

Perezida wa Repubulika ashyira umukono ku mategeko yatowe bitarenze igihe cy’iminsi mirongo itatu (30) uhereye ku munsi ayo mategeko yagerejwe kuri Guverinoma.

Icyakora, mbere yo kuyashyiraho umukono, Perezida wa Repubulika ashobora gusaba Inteko Ishinga Amategeko kuyasubiramo.

Muri icyo gihe, iyo Inteko yongeye gutora itegeko ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu (2/3) ku byerekeye amategeko asanzwe cyangwa bwa bitatu bya kane (2/4) ku byerekeye amategeko ngenga, Perezida wa Repubulika agomba kurishyiraho umukono mu gihe cyavuzwe mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.

Minisitiri w’Intebe ashyira umukono w’ingereka ku mategeko yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko n’amategeko­teka ashyirwaho umukono na Perezida wa Repubulika.”

Article 108 (Révision n° 3 du 13/08/2008,

article 19)

Le Président de la République promulgue les lois dans les trente (30) jours qui suivent la réception par le Gouvernement du texte définitivement adopté.

Toutefois, avant leur promulgation, le Président de la République peut demander au Parlement de procéder à une deuxième lecture.

Dans ce cas, si le Parlement vote la même loi à la majorité des deux tiers (2/3) pour les lois ordinaires et des trois quarts (3/4) pour les lois organiques, le Président de la République doit les promulguer dans le délai prévu à l’alinéa premier de cet article.

Le Premier Ministre contresigne les lois adoptées par le Parlement et les Décrets­lois promulgués par le Président de la République

Article 108 (Amendment n° 3 of 13/08/2008,

Article 19)

The President of the Republic promulgates laws within thirty (30) days from the day on which the laws are delivered to the Cabinet.

However, the President of the Republic may before promulgation of laws request Parliament to reconsider them.

In such a case, should Parliament adopt the laws by, in the case of ordinary laws, a majority of two thirds (2/3) and in the case of the organic laws, a majority of three­quarters (3/4), the President of the Republic must promulgate the laws within the period referred to in paragraph one of this article.

The Prime Minister shall countersign the laws adopted by Parliament and decree­laws promulgated by the President of the Republic.”

70

Ingingo ya 109

Abisabwe na Guverinoma kandi amaze guhabwa inama n’Urukiko rw’Ikirenga, Perezida wa Repubulika ashobora gukoresha referendumu ku bibazo birebana n’inyungu rusange z’Igihugu, ku mushinga w’itegeko risanzwe, ku mushinga w’itegeko ngenga, cyangwa ku mushinga wo gushyira umukono ku masezerano mpuzamahanga atanyuranyije n’Itegeko Nshinga ariko afite ingaruka ku mikorere y’inzego za Leta.

Iyo uwo mushinga wemejwe n’itora rya referendumu, Perezida wa Repubulika awushyiraho umukono mu gihe kitarenze iminsi umunani uhereye igihe hatangajwe ibyavuye muri iryo tora.

Article 109

Le Président de la République peut, sur proposition du Gouvernement et après avis de la Cour Suprême, soumettre au référendum toute question d’intérêt national ou tout projet de loi ordinaire ou organique ainsi que tout projet de la loi portant ratification d’un traité qui, sans être contraire à la Constitution, aurait des incidences sur le fonctionnement des institutions de l'Etat.

Lorsque le projet a été adopté par référendum, le Président de la République promulgue la loi dans un délai de huit jours à compter de la proclamation des résultats du réferendum.

Article 109

Upon the proposal of the Cabinet and after receiving an advisory opinion of the Supreme Court, the President of the Republic may call a referendum on issues of general national interest, on a bill of an ordinary law, on a bill of an organic law or decree relating to the signature of an international treaty or agreement which is not inconsistent with the Constitution but has repercussions on functioning of state institutions.

Should the referendum adopt the proposal, the President of the Republic promulgates it within a period of eight days as from the time of proclamation of the results of the referendum.

71

Ingingo ya 110 Ivugururwa n°3 ryo ku wa 13/08/2008,

ingingo ya20)

Perezida wa Repubulika ni Umugaba w’Ikirenga w’Inzego z’Igihugu zitwaza intwaro.

Atangiza intambara mu buryo buteganywa n'ingingo ya 136 y’Itegeko Nshinga.

Ashyira umukono ku masezerano yo guhagarika no kurangiza intambara.

Atangaza ibihe by’amage n’ibihe by’imidugararo mu buryo buteganywa n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko.

Ingingo ya 111

Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw'Ikirenga.

Afite ububasha bwo gushyiraho ifaranga ry’Igihugu mu buryo buteganywa n’amategeko.

Ingingo ya 112

Perezida wa Repubulika ashyira umukono ku mateka ya Perezida yemejwe mu Nama y’Abaminisitiri, ayo mateka agashyirwaho umukono nanone na Minisitiri w’Intebe, Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma bashinzwe kuyashyira mu bikorwa.

Article 110 (Révision n° 3 du 13/08/2008,

Article 20)

Le Président de la République est le Commandant Suprême des Forces Armées du Rwanda.

Il déclare la guerre dans les conditions prévues à l’article 136 de la Constitution.

Il signe l'armistice et les accords de paix.

Il déclare l’état de siège et l’état d’urgence dans les conditions fixées par la Constitution et la loi.

Article 111

Le Président de la République exerce le droit de grâce dans les conditions définies par la loi et après avis de la Cour Suprême.

Il a le droit de frapper la monnaie dans les conditions déterminées par la loi.

Article 112

Le Président de la République signe les arrêtés présidentiels adoptés en Conseil des Ministres et contresignés par le Premier Ministre, les Ministres, les Secrétaires d’Etat et les autres membres du Gouvernement chargés de leur exécution.

Article 110 (Amendment n° 3 of 13/08/2008,

Article 20)

The President of the Republic is the Commander­in­Chief of the Armed Forces of Rwanda.

The President shall declare war in accordance with Article 136 of the Constitution.

The President shall sign both armistice and peace agreements.

He or she declares a state of siege and a state of emergency in accordance with the provisions of the Constitution and the law.

Article 111

The President of the Republic has authority to exercise the prerogative of mercy in accordance with the procedure determined by law and after consulting the Supreme Court on the matter.

He or she has authority to mint money in accordance with procedures determined by the law.

Article 112

The President of the Republic shall sign Presidential orders approved by the Cabinet, and these orders are countersigned by the Prime Minister, Ministers, Ministers of State and other members of the Government responsible for their implementation.

72

Ashyiraho abakozi bakuru ku mirimo ya gisiviri n’iya gisirikare iteganywa n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko.

Ingingo ya 113 Ivugururwa n°3 ryo ku wa 13/08/2008,

ingingo ya 21)

Perezida wa Repubulika ashyira umukono ku mateka ya Perezida yemejwe n’Inama y'Abaminisitiri yerekeye :

1° gutanga imbabazi ku baciriwe imanza burundu n'urukiko;

2° gushyiraho ifaranga ry'Igihugu ; 3° gutanga imidari y'ishimwe; 4° gushyira mu bikorwa amategeko iyo biri mu nshingano ze;

5° kuzamura mu ntera no gushyira mu myanya:

a) Abofisiye jenerali b'Ingabo z'Igihugu ;

b) Abofisiye bakuru b'Ingabo z'Igihugu; c) Abakomiseri ba Polisi y'Igihugu; d) Abofisiye bakuru ba Polisi y'Igihugu; e) Abofisiye bakuru b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imicungire ya za Gereza ;

6° gushyira no kuvana ku mirimo abakozi bakuru b'abasiviri bakurikira :

a) Perezida, Visi­Perezida n’abacamanza b'Urukiko rw'Ikirenga ;

b) Perezida na Visi Perezida b’Urukiko Rukuru n’ab’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi;

Il nomme aux emplois civils et militaires supérieurs déterminés par la Constitution et la loi.

Article 113 (Révision n° 3 du 13/08/2008,

article 21)

Le Président de la République signe les arrêtés présidentiels délibérés en Conseil des Ministres concernant :

1° le droit de grâce ;

2° la frappe de la monnaie ; 3° les décorations dans les Ordres Nationaux; 4° l’exécution des lois lorsqu’il en est chargé ; 5° la promotion et l'affectation : a) des officiers généraux des Forces Rwandaises de Défense;

b) des officiers supérieurs des Forces Rwandaises de Défense;

c) des Commissaires de la Police Nationale; d) des Officiers Supérieurs de la Police Nationale.

e) Les Officiers supérieurs du Service National des Prisons ;

6° la nomination et la cessation de fonction des hauts fonctionnaires civils suivants : a) le Président, le Vice­Président et les

juges de la Cour Suprême ; b) le Président et le Vice­Président de la

Haute Cour et ceux de la Haute Cour de Commerce

He or she shall make appointments of senior public service and military offices as determined by the Constitution and other laws.

Article 113 (Amendment n° 3 of 13/08/2008,

Article 21)

The President of the Republic shall sign Presidential orders approved by Cabinet regarding:

1° the prerogative of mercy; 2° the minting of money; 3° award of National Orders; 4° implementation of laws when it is his or her responsibility;

5° the promotion and appointment of : a) officers of the rank of General of the Rwanda Defence Forces;

b) senior officers of the Rwanda Defence Forces;

c) commissioners of the National Police; d) senior officers of the National Police; e) Senior Officers of the National Prison Service;

6° appointment and termination of services of the following senior public servants :

a) the President, Vice­President and Juges of the Supreme Court;

b) The President and the Vice President of the High Court and the Commercial High Court respectively;

73

c) Umushinjacyaha Mukuru n’Umushinjacyaha Mukuru Wungirije ;

d) Umuyobozi w'Ibiro bya Perezida wa Repubulika;

e) Umukuru w'Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu Imidari n’impeta by’ishimwe n’Umwungirije;

f) Umuyobozi n’Umuyobozi Wungirije ba Banki Nkuru y’Igihugu;

g) Abaguverineri b’Intara; h) Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro

n’Amahoro i) Abayobozi n’Abayobozi Bungirije ba za

Kaminuza za Leta n'ab'Ibigo by'Amashuri Makuru ya Leta;

j) Umuyobozi w'Urwego rushinzwe umutekano mu Gihugu n'umwungirije;

k) Abakomiseri ba za Komisiyo n'abakuru b'Inzego zihariye ziteganywa n'Itegeko Nshinga;

l) Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa Repubulika ;

m) Abajyanama muri Perezidansi ya Repubulika ;

n) Abahagarariye u Rwanda mu bihugu by'amahanga no mu miryango mpuzamahanga;

o) abandi bayobozi bo mu nzego za Leta bagenwa n’Itegeko.

Ingingo ya 114

Perezida wa Repubulika ahagararira u Rwanda mu mibanire yarwo n’amahanga; ashobora kandi kugena umuhagararira.

c) Le Procureur Général et le Procureur Général Adjoint ;

d) le Directeur de Cabinet du Président de la République ;le Chancelier des Ordres Nationaux ;

e) le chancelier des Héros et Ordres nationaux et son Adjoint ;

f) Gouverneur et le Vice­Gouvenreur de la Banque Nationale ;

g) les Gouverneurs des Provinces ; h) le Commissaire Général de l’Office

Rwandais des Recettes ; i) les Recteurs et les Vice­Recteurs des

Universités et des Instituts Supérieurs publics;

j) le Chef du Service National de Sécurité et son Adjoint;

k) les Commissaires des Commissions et les responsables des Institutions spécialisées prévues dans la Constitution;

l) le Secrétaire Particulier du Président de la République ;

m) les Conseillers à la Présidence de la République ;

n) les Ambassadeurs et Représentants permanents auprès des pays étrangers et des organisations internationales ;

o) les autres dirigeants des organes de l’Etat déterminés par la Loi.

Article 114 Le Président de la République représente l’Etat Rwandais dans ses rapports avec l’étranger et peut se faire représenter.

c) the Prosecutor­General and the Deputy Prosecutor General;

d) the Director of Cabinet in the Office of the President of the Republic;

e) the Chancellorfor Heros and National Orders and decoration of honor and his/her Deputy;

f) the Governor and Vice Governor of the Central Bank;

g) the Governors of the Provinces; h) the Commissioner General of Rwanda Revenue Authority;

i) Rectors and Vice Rectors of public universities and public institutions of higher learning;

j) the Head of the National Security Service and his or her deputy ;

k) members of Commissions and heads of specialized institutions provided for by the Constitution;

l) the Principal Private Secretary to the President of the Republic;

m) the Advisors in the Office of the President of the Republic;

n) the Ambassadors and Representatives of Rwanda to foreign countries and international organizations;

o) such other Senior public Servants as the law may determine;

Article 114 The President of the Republic represents the State of Rwanda in its relations with foreign countries and may appoint persons to represent him or her.

74

Perezida wa Repubulika aha ububasha abahagararira u Rwanda mu bihugu by’amahanga n’intumwa zidasanzwe muri ibyo bihugu.

Abaje guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda n’intumwa zidasanzwe z’amahanga zimushyikiriza inyandiko zibibahera uburenganzira. Ingingo ya 115 (Ivugururwa n°3 ryo ku

wa 13/8/2008,ingingo ya 22)

Itegeko ngenga riteganya ibigenerwa Perezida wa Repubulika rikanagena ibihabwa Abakuru b’Igihugu bacyuye igihe.

Icyakora, iyo Perezida wa Repubulika yakatiwe igihano n’inkiko kubera kugambanira igihugu cyangwa kwica bikomeye kandi nkana Itegeko Nshinga, ntashobora guhabwa ibigenerwa abacyuye igihe. Uwahoze ari Perezida wa Repubulika ntashobora gukurikiranwaho ibyaha bivugwa mu gika kibanziriza iki, igihe aba atarabikuriranyweho akiri ku mirimo ye. Icyiciro cya 2 : Ibyerekeye Guverinoma

Ingingo ya 116

Guverinoma igizwe na Minisitiri w’Intebe, Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bashobora kugenwa na Perezida wa Repubulika bibaye ngombwa.

Minisitiri w’Intebe atoranywa, ashyirwaho kandi avanwaho na Perezida wa Repubulika.

Les Ambassadeurs et les envoyés extraordinaires étrangers sont accrédités auprès de lui.

Le Président de la République accrédite les ambassadeurs et les envoyés extraordinaires auprès des pays étrangers.

Article 115 (Rev n°3 du 13/8/2008 ,art22

Une loi organique fixe les avantages accordés au Président de la République ainsi que ceux accordés aux anciens Chefs d’Etat.

Toutefois, le Président de la République qui a été condamné pour haute trahison ou pour violation sérieuse et délibérée de la Constitution, n’aura droit à aucun avantage lié à la cessation des fonctions.

Un ancien Président de la République ne peut faire l’objet de poursuite pour les infractions reprises à l’alinéa précédent s’il ne l’a été en cours de fonction.

Section 2 : Du Gouvernement

Article 116

Le Gouvernement se compose du Premier Ministre, des Ministres, des Secrétaires d'Etat et, le cas échéant, d’autres membres que le Président de la République peut désigner.

Le Premier Ministre est choisi, nommé et démis de ses fonctions par le Président de la République.

Ambassadors accredited to Rwanda and Special Envoys present their Credentials to the President of the Republic.

The President of the Republic accredits Ambassadors and Special Envoys to foreign states.

Article 115( Amendment n°3 of 13/8/2008,Article 22)

An organic law shall determine the benefits accorded to the President of the Republic and former Heads of State.

However, a President convicted of high treason or grave and intentional breach of the Constitution, shall not be entitled to benefits accorded to former Heads of State.

A former Head of State shall not be prosecuted for any of the preceding crimes when no proceedings in respect to such an offence were brought against him/her during his/her presidency Section 2 : The Cabinet

Article 116

The Cabinet shall comprise the Prime Minister, Ministers, Ministers of State and other members who may be determined, if necessary, by the President of the Republic.

The Prime Minister shall be nominated, appointed and removed from office by the President of the Republic.

75

Abandi bagize Guverinoma bashyirwaho bakanakurwaho na Perezida wa Repubulika ashyikirijwe amazina yabo na Minisitiri w’Intebe.

Abagize Guverinoma batoranywa mu mashyaka ya politiki hakurikijwe imyanya yayo mu Mutwe w’Abadepite ariko bitabujije ko n’abafite ubushobozi batari mu mashyaka bashyirwa muri Guverinoma.

Icyakora, ishyaka ryabonye amajwi menshi mu matora y’Abadepite ntirishobora kurenza mirongo itanu ku ijana ( 50%) by’abagize Guverinoma.

Perezida wa Repubulika yakira ukwegura kwa Guverinoma iyo Minisitiri w’Intebe akumushyikirije.

Ingingo ya 117 (Ivugururwa n°3 ryo ku wa 13/8/2008,

ingingo ya 24) Minisitiri w’Intebe ashyirwaho bitarenze iminsi cumi n’itanu (15) nyuma y’irahira rya Perezida wa Repubulika .Abandi bagize Guverinoma bashyirwaho bitarenze iminsi cumi n’itanu(15) nyuma y’ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe.

Guverinoma ishyira mu bikorwa politiki y’Igihugu Perezida wa Repubulika yumvikanyeho n’Inama y’Abaminisitiri.

Les autres membres du Gouvernement sont nommés et démis par le Président de la République sur proposition du Premier Ministre.

Les membres du Gouvernement sont choisis au sein des formations politiques en tenant compte de la répartition des sièges à la Chambre des Députés sans pour autant exclure la possibilité de choisir d’autres personnes capables qui ne proviennent pas des formations politiques.

Toutefois, le parti politique majoritaire à la Chambre des Députés ne peut pas dépasser cinquante pour cent (50%) de tous les membres du Gouvernement.

Le Président de la République prend acte de la démission du Gouvernement lui présentée par le Premier Ministre.

Article 117 (Révision n°3 du 13/8/2008,

article 24) Le Premier Ministre est nommé dans un délai ne dépassant pas quinze (15) jours suivant la prestation de serment du Président de la République. Les autres membres du Gouvernement sont nommés dans un délai ne dépassant pas quinze (15) jours suivant la nomination du Premier Ministre Le Gouvernement exécute la politique nationale arrêtée de commun accord par le Président de la République et le Conseil des Ministres.

Other members of Cabinet shall be appointed and removed from office by the President of the Republic upon proposal of the Prime Minister.

The members of Cabinet are selected from political organizations on the basis of their seats in the Chamber of Deputies without excluding the possibility of appointing to Cabinet other competent people who do not belong to any political organizations.

However, a political organization holding the majority of seats in the Chamber of Deputies may not exceed fifty per cen (50%) of all the members of the Cabinet.

The President of the Republic receives the resignation of the Cabinet tendered by the Prime Minister.

Article 117 (Amendment n°3 of 13/8/2008,

Article 24) The Prime Minister shall be appointed within a period not exceeding fifteen (15) days after the election of the President of the Republic .Other Cabinet members shall be appointed within fifteen (15) days after the appointment of the Prime Minister

The Cabinet implements national policy agreed upon by the President of the Republic and the Cabinet.

76

Guverinoma ibazwa ibyo ikora na Perezida wa Repubulika n`Inteko Ishinga Amategeko. Uburyo Guverinoma ibazwamo ibyo ikora n’Inteko Ishinga Amategeko buteganywa n’Itegeko Nshinga

Ingingo ya 118 (Ivugururwa n°3 ryo ku wa 13/8/2008,

ingingo ya 25) Minisitiri w’Intebe :

1° ayobora imikorere ya Guverinoma akurikije imirongo mikuru yatanzwe na Perezida wa Repubulika, akanakurikirana iyubahirizwa ry’amategeko;

2° ategura gahunda ya Guverinoma abigiyeho inama n’abandi bagize Guverinoma;

3° ashyikiriza Inteko Ishinga Amategeko gahunda ya Guverinoma bitarenze iminsi mirongo itatu uhereye igihe yatangiriye imirimo ye;

4° agena inshingano z’abaminisitiri, abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma;

5° ahamagaza Inama y’Abaminisitiri, ashyiraho urutonde rw’ibyigwa agishije inama abandi bagize Guverinoma, akabishyikiriza Perezida wa Repubulika n’abandi bagize Guverinoma nibura iminsi itatu mbere y’uko inama iba, usibye ibibazo byihutirwa bisuzumwa n’inama zidasanzwe;

6° ayobora Inama y’Abaminisitiri; icyakora, iyo Perezida wa Repubulika yayijemo ni we uyiyobora;

Le Gouvernement est responsable devant le Président de la République et le Parlement. Les modalités de contrôle de l’action gouvernementale par le Parlement sont déterminées par la Constitution ».

Article 118 (Révision n°3 du 13/8/2008,

article 25) Le Premier Ministre :

1° dirige l’action du Gouvernement suivant les grandes orientations définies par le Président de la République et assure l’exécution des lois ;

2° élabore le programme du Gouvernement en concertation avec les autres membres du Gouvernement ;

3° présente au Parlement le programme du Gouvernement dans les trente (30) jours de son entrée en fonction ;

4° fixe les attributions des Ministres, Secrétaires d’Etat et autres membres du Gouvernement ;

5° convoque le Conseil des Ministres, établit son ordre du jour en consultation avec les autres membres du Gouvernement et le communique au Président de la République et aux autres membres du Gouvernement au moins trois (3) jours avant la tenue du Conseil, sauf les cas d’urgence dévolus aux Conseils extraordinaires ;

6° préside le Conseil des Ministres ; toutefois, lorsque le Président de la République est présent, celui­ci en assure la présidence ;

The Cabinet shall be answerable to the President of the Republic and Parliament. Modalities for exercising the oversight of the Government by the Parliament shall be provided for by the Constitution.

Article 118 (Amendment n°3 of 13/8/2008,

Article 25) The Prime Minister shall:

1° coordinate the functioning of the Cabinet in accordance with broad guidelines set by the President of the Republic and ensures the implementation of laws;

2° formulate the Government programme in consultation with other members of the Cabinet;

3° present the Government programme to the Parliament within thirty (30) days of assuming office;

4° assign duties to the Ministers, Ministers of State and other members of the Cabinet ;

5° convene Cabinet meetings, draw up the agenda of the Cabinet in consultation with other members of the Cabinet and communicates it to the President of the Republic and other members of the Cabinet at least three (3) days before the meeting, except in matters of urgency which are considered by extraordinary meetings of the Cabinet;

6° preside over the Cabinet meetings. However, where the President of the Republic is in attendance, he or she shall preside;

77

7°. ashyira umukono w’ingereka ku mategeko yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko kandi yashyizweho umukono na Perezida wa Repubulika;

8°. ashyiraho abakozi ba gisiviri n’aba gisirikare, uretse abashyirwaho na Perezida wa Repubulika;

9°. ashyira umukono ku mateka azamura mu ntera akanashyira mu myanya ba ofisiye bato mu ngabo z’Igihugu na Polisi y'Igihugu;

10°. ashyira umukono ku mateka ya Minisitiri w’Intebe yerekeye ishyirwa ku mirimo n’ivanwaho ry’abakozi bakuru bakurikira : a) Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe;

b) Umunyamabanga Mukuru wa Guverinoma n’Umunyamabanga Mukuru wa Guverinoma Wungirije mu Bunyamabanga bw’Inama y’Abaminisitiri;

c) Abanyamabanga Nshingwabikorwa ba za Komisiyo za Leta;

d) Abajyanama n’Abakuru b’imirimo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe; Abayobozi bungirije ba Banki Nkuru y’Igihugu;

e) Abanyamabanga bahoraho muri za Minisiteri n’Abanyamabanga Bakuru b’izindi nzego za Leta;

f) Abayobozi b’ibigo bya Leta n’abandi bakozi bakuru muri ibyo bigo igihe ntaho biteganyijwe ukundi;

g) Abagize inama y’ubuyobozi mu bigo bya Leta n’abahagarariye Leta mu bigo ifitemo imigabane.

7°. contresigne les lois adoptées par le Parlement et promulguées par le Président de la République ;

8°. nomme aux emplois civils et militaires sauf ceux qui sont réservés au Président de la République ;

9°. signe les actes de nomination et de promotion des Officiers subalternes des Forces Rwandaises de Défense et de la Police Nationale;

10°. signe les arrêtés du Premier Ministre concernant la nomination et la cessation de fonction des hauts fonctionnaires suivants : a) le Directeur de Cabinet du Premier

Ministre ; b) le Secrétaire Général et le Secrétaire

Général Adjoint au Secrétariat du Conseil des Ministres ;

c) les Secrétaires Exécutifs des Commissions de l’Etat ;

d) les Conseillers et Chefs de Service dans les services du Premier Ministre ;

e) les Secrétaires permanents des Ministères et les Secrétaires Généraux d’autres institutions de l’Etat;

f) lesdirigeants et les autres hauts cadres des Etablissements publics sauf s’il en est disposé autrement ;

g) les membres du Conseil d’Aministration dans les établissements publics et les représentants de l’Etat dans les sociétés mixes;

7°. appoint civil and military officers with the countersign laws enacted by the Parliament and promulgated by the President of the Republic;

8° exception of those appointed by the President of the Republic;appoint civil and military officers with the exception of those appointed by the President of the Republic;

9° sign orders in respect of the appointment and promotion of junior officers of Rwanda Defence Forces and the National Police ;

10°sign orders of the Prime Minister relating to the appointment and termination of service of the following senior public servants :

a) the Director of Cabinet in the Prime Minister’s Office;

b) the Secretary General and Deputy Secretary General in the Secretariat to Cabinet;

c) Executive Secretaries of Governement commissions;

d) Advisors and heads of services in the Office of the Prime Minister;

e) Permenent Secretaries in Ministries and Secretaries Generaux in otherGovernment organs;

f) Heads and Senior Officers of public institutions where it is not provided other wise ;

g) members of the Boards of Directors of public enterprises and parastatal organisations;;

78

h) Abayobozi muri za Minisiteri; i) Abashinjacyaha bo ku rwego rw’Igihugu n’abashinjacyaha bo ku rwego rwisumbuye n’abashinjacyaha bo ku rwego rw’ibanzei;

j) Abakozi bashyirwaho mu rwego rumwe n’abavuzwe mur iyi ngingo kimwe n’abandi bayobozi bateganywa n’itegeko iyo bibaye ngombwa.

Abandi bakozi bashyirwaho hakurikijwe amategeko yihariye.

Ingingo ya 119

Amateka ya Minisitiri w’Intebe ashyirwaho umukono w’ingereka n’Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma bashinzwe kuyashyira mu bikorwa.

Ingingo ya 120

Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma bashyira mu bikorwa amategeko bakoresheje amateka igihe biri mu nshingano zabo.

h) les Directeurs dans les Ministères ; i) les Procureur nationaux, les Procureurs de Grande Instance et ceux d’Instance de base;

j) Les Hauts fonctionnaires nommés à des fonctions de même rang que ceux cités dans le présent article et autres dirigeants des organes de l’Etat déterminés par la loi si nécessaire.

Les autres fonctionnaires sosnt nommés conformément à des lois spécifiques.

Article 119

Les Arrêtés du Premier Ministre sont contresignés par les Ministres, les Secrétaires d’Etat et autres membres du Gouvernement chargés de leur exécution.

Article 120

Les Ministres, les Secrétaires d'Etat et les autres membres du Gouvernement exécutent, les lois par voie d’arrêtés lorsqu’ils en sont chargés.

h) Directors in Ministries; i) National Prosecutors, Prosecutors at the intermediate level and Prosecutors at the primary leve;

j) Public servants appointed at a similar level at those specified above and any other as the law may specify.

Other public servants are appointed in accordance with specific laws.

Article 119

Orders of the Prime Minister are countersigned by the Ministers, Ministers of State and other members of the Cabinet responsible for their implementation.

Article 120

Ministers, Ministers of State and other members of Cabinet implements laws relating to matters for which they are responsible by way of orders.

79

Inama y'Abaminisitiri igendera ku ihame ry'uko abayigize bagomba gukorera hamwe.

Iteka rya Perezida rigena imikorere y'Inama y'Abaminisitiri, abayigize n'uburyo ibyemezo byayo bifatwa.

Ingingo ya 121

Inama y’Abaminisitiri isuzuma :

1° imishinga y’amategeko n’iy’amategeko­teka; 2° imishinga y’amateka ya Perezida, aya Minisitiri w’Intebe n’ay’abaminisitiri;

3° ibindi byose iherwa ububasha n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko.

Iteka rya Perezida rigena amateka amwe y'Abaminisitiri yemezwa atanyuze mu Nama y'Abaminisitiri.

Ingingo ya 122

Imirimo y’abagize Guverinoma ntibangikana n’undi mwuga cyangwa n’uwo kuba mu bagize Inteko Ishinga Amategeko.

Itegeko rigena umushahara n’ibindi bihabwa abagize Guverinoma.

Le Conseil des Ministres fonctionne sur base du principe de la solidarité gouvernementale.

Un Arrêté Présidentiel détermine le fonctionnement, la composition et le mode de prise de décision du Conseil des Ministres.

Article 121

Le Conseil des Ministres délibère sur :

1° les projets de lois et de décrets­lois ; 2° les projets d’arrêtés présidentiels, du Premier Ministre et des Ministres ;

3° toutes les questions de sa compétence aux termes de la Constitution et des lois.

Un Arrêté Présidentiel détermine certains arrêtés ministériels qui ne sont pas pris en Conseil des Ministres.

Article 122

Les fonctions de membre du Gouvernement sont incompatibles avec l’exercice d'une autre profession ou d’un mandat parlementaire.

Une loi fixe les traitements et autres avantages alloués aux membres du Gouvernement.

The Cabinet functions on the basis of collective responsibility.

An order of the President determines the Cabinet’s functioning, membership and procedures for making decisions.

Article 121

The Cabinet deliberates upon :

1° bills and draft decree­laws; 2° drafts of orders of the President, the Prime Minister and Ministers;

3° any other matters in respect of which the Constitution and other laws vest responsibility in the Cabinet.

A Presidential order shall determine certain Ministerial orders which are adopted without consideration by the Cabinet.

Article 122

The office of member of the Cabinet is incompatible with any other professional activity or membership of Parliament.

A law determines the remuneration and other benefits accorded to members of the Cabinet.

80

Ingingo ya 123

Mbere yo gutangira imirimo, Minisitiri w’Intebe, Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma barahirira imbere ya Perezida wa Repubulika, Inteko Ishinga Amategeko n’Urukiko rw’Ikirenga.

Ingingo ya 124

Iyo Minisitiri w’Intebe yeguye cyangwa avuyeho ku mpamvu iyo ari yo yose, bituma n’abandi bagize Guverinoma begura.

Perezida wa Repubulika yakira ukwegura kwa Guverinoma iyo Minisitiri w’Intebe akumushyikirije.

Muri icyo gihe Guverinoma ikora gusa imirimo ya buri munsi kugeza igihe hashyiriweho indi Guverinoma.

Ingingo ya 125

Buri Minisitiri, buri Munyamabanga wa Leta cyangwa undi wese mu bagize Guverinoma ashobora kwegura ku bushake bwe abikoze mu nyandiko. Inyandiko yo kwegura ishyikirizwa Perezida wa Repubulika binyujijwe kuri Minisitiri w’Intebe.

Uko kwegura kwemerwa iyo mu gihe cy’iminsi itanu nyir’ubwite atisubiyeho kandi na Perezida wa Repubulika akamwemerera.

Article 123

Avant d’entrer en fonction, le Premier Ministre, les Ministres, les Secrétaires d’Etat et les autres membres du Gouvernement prêtent serment devant le Président de la République et en présence du Parlement et de la Cour Suprême.

Article 124

La démission ou la cessation de fonctions du Premier Ministre entraîne la démission de l’ensemble des membres du Gouvernement.

Le Président de la République prend acte de la démission du Gouvenement lui présentée par le Premier Ministre.

Dans ce cas, le Gouvernement assure seulement l’expédition des affaires courantes jusqu’à la formation d’un nouveau Gouvernement.

Article 125

Chaque Ministre, Secrétaire d'Etat ou un autre membre du Gouvernement peut, à titre personnel, présenter sa démission au Président de la République par l’intermédiaire du Premier Ministre.

Cette démission n’est définitive que si, dans un délai de cinq jours, elle n’est pas retirée par l’intéressé et que le Président de la République marque son accord.

Article 123

Before assuming office, the Prime Minister, ministers, ministers of state and other members of Cabinet shall take oath before the President of the Republic, Parliament and the Supreme Court.

Article 124

The resignation or vacation of the office of the Prime Minister on account of any reason leads to resignation of other members of the Cabinet.

The President of the Republic receives the resignation of the Cabinet when it is submitted by the Prime Minister.

During such period, the Cabinet only deals with routine business until a new Cabinet is appointed.

Article 125

Each minister, minister of state or other member of the Cabinet may individually tender in his or her resignation to the President of the Republic through the Prime Minister.

The resignation becomes effective if, within a period of five days, it is not withdrawn by the member of Cabinet concerned and the President of the Republic has consented to it.

81

Icyiciro cya 3 : Ibyerekeye Ubuyobozi bw’ibikorwa bya Leta

Ingingo ya 126

Abakozi ba Leta bahabwa akazi, bashyirwa mu myanya, bazamurwa mu ntera hakurikijwe ihame ry’uko abenegihugu bose bangana, nta kugendera ku marangamutima, nta kubogama kandi binyuze mu mucyo hashingiwe ku bushobozi n’ubudakemwa bw’abasaba akazi b’inyangamugayo b’ibitsina byombi.

Leta yishingira ukutabogama kw’abayobozi b’ibikorwa bya Leta, ukw’Ingabo z’Igihugu, ukw’abapolisi n’uko Urwego rw'Igihugu rushinzwe umutekano. Bose bagomba buri gihe kutagira aho babogamira no gukorera abaturage nta vangura.

UMUTWE WA IV : IBYEREKEYE IMIKORANIRE Y’UBUTEGETSI NSHINGAMATEGEKO N’UBUTEGETSI NYUBAHIRIZATEGEKO

Ingingo ya 127

Perezida wa Repubulika na Minisitiri w’Intebe bagomba kumenyeshwa ibiri ku murongo w’ibyigwa mu nama za buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko n’iza Komisiyo zawo.

Section 3 : De l’Administration Publique

Article 126

Les agents de l’Etat sont recrutés, affectés et promus conformément au principe d’égalité des citoyens, suivant un système objectif, impartial et transparent basé sur la compétence et les capacités des candidats intègres des deux sexes.

L’Etat garantit la neutralité de l’administration, des Forces Rwandaises de Défense, de la Police Nationale et du Service National de Sécurité qui doivent, en toutes circonstances, garder l’impartialité et être au service de tous les citoyens.

CHAPITRE IV : DES RAPPORTS ENTRE LE POUVOIR LEGISLATIF ET LE POUVOIR EXECUTIF

Article 127

Le Président de la République et le Premier Ministre doivent être informés de l’ordre du jour des séances de chaque Chambre du Parlement et de ses Commissions.

Section 3 : Public Administration

Article 126

Public servants are recruited, posted and promoted in conformity with the principle of equality of citizens, through an objective, impartial and transparent system on the basis of the competence, merit and integrity of applicants of both sexes.

The State guarantees the impartiality of the leadership of government departments, the Rwanda Defence Forces, the National Police and the National Security Service. They shall all, at all times, ensure impartiality and serve all citizens without discrimination.

CHAPTER IV : RELATIONSHIP BETWEEN THE LEGISLATURE AND EXECUTIVE

Article 127

The President of the Republic and the Prime Minister shall be informed of the agenda of the sessions of each Chamber of Parliament and of its Committees.

82

Minisitiri w’Intebe n’abandi bagize Guverinoma bashobora kujya mu nama za buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko iyo babishatse. Bahabwa ijambo buri gihe iyo barisabye.

Iyo bibaye ngombwa bashobora guherekezwa n’impuguke bihitiyemo.

Izo mpuguke zishobora gufata ijambo mu nama za Komisiyo Zihoraho gusa.

Ingingo ya 128

Uburyo Umutwe w’Abadepite umenya ukanagenzura ibikorwa bya Guverinoma ni ubu bukurikira :

1° kubaza mu magambo ; 2° kubaza mu nyandiko ; 3° kubaza muri Komisiyo ; 4° gushyiraho Komisiyo y’igenzura ; 5° kubarizwa mu ruhame rw’Inteko.

Itegeko ngenga rigena ibigomba gukurikizwa mu kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.

Le Premier Ministre et les autres membres du Gouvernement peuvent, s’ils le désirent, assister aux séances de chaque Chambre du Parlement. Ils y prennent la parole chaque fois qu’ils en expriment le désir.

Ils peuvent, le cas échéant, se faire accompagner des techniciens de leur choix.

Ces techniciens peuvent prendre la parole seulement dans les Commissions Permanentes.

Article 128

Les moyens d’information et de contrôle de la Chambre des Députés à l’égard de l’action gouvernementale sont :

1° la question orale ; 2° la question écrite ; 3° l’audition en Commission ; 4° la Commission d’enquête ; 5° l’interpellation.

Une loi organique fixe les conditions et les procédures relatives aux moyens d’information et de contrôle de l'action gouvernementale.

The Prime Minister and other members of the Cabinet may attend the sessions of each Chamber of Parliament if they so wish. They take the floor whenever they request to do so.

They may, if need be, be accompanied by technical advisers of their choice.

Such technical advisers may only take part in deliberations in Standing Committees.

Article 128

The Chamber of Deputies shall employ the following methods to obtain information and exercise oversight of activities of the government.

1° oral questions; 2° written questions; 3° hearings before Committees; 4° Commissions of inquiry; 5° interpellation.

An organic law shall determine the procedures by which Parliament obtains information and exercises oversight of government action.

83

Ingingo ya 129

Mu rwego rwo kumenya no kugenzura imikorere ya Guverinoma, abagize Sena bashobora kubaza Minisitiri w’Intebe mu magambo cyangwa mu nyandiko agasubiza ubwe, iyo ari ibibazo byerekeye Guverinoma yose cyangwa minisiteri nyinshi icyarimwe, cyangwa agasubirizwa n’Abaminisitiri ba za minisiteri bireba.

Sena ishobora na none gushyiraho za komisiyo zishinzwe kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.

Icyakora, ntishobora kubariza mu ruhame abagize Guverinoma cyangwa ngo itangize ibyerekeye kubavanaho icyizere.

Article 129

Dans le cadre de la procédure d’information et de contrôle de l'action gouvernementale, les membres du Sénat peuvent adresser au Premier Ministre des questions orales ou des questions écrites auxquelles il répond soit lui­ même, s’il s’agit de questions concernant l’ensemble du Gouvernement ou plusieurs ministères à la fois, soit par l’intermédiaire des Ministres concernés s’il s’agit de questions concernant leurs départements ministériels.

Le Sénat peut également constituer des commissions d’enquête pour le contrôle de l’action gouvernementale.

Toutefois, il ne peut procéder à l’interpellation ni initier la procédure de censure.

Article 129

In the context of obtaining information and exercising oversight of government action, members of the Senate may address oral or written questions to the Prime Minister to which he or she shall either respond in person if the questions relate to the government as a whole or to many Ministries collectively or through the Ministers responsible for the matters in question.

The Senate may, in addition, set up commissions of inquiry for oversight of government action.

However, it shall not conduct interpellation or initiate a motion of no confidence.

84

Ingingo ya 130

Umutwe w’Abadepite ushobora gukemanga imikorere ya Guverinoma, iy’umwe cyangwa benshi mu bagize Guverinoma ukoresheje itora ry’icyemezo cyo kubavanaho icyizere.

Icyifuzo cyo gukuraho icyizere cyakirwa gusa nyuma yo kubarizwa mu ruhame rw’Inteko kandi kigashyirwaho umukono nibura na kimwe cya gatanu cy’abagize Umutwe w’Abadepite iyo bireba umwe mu bagize Guverinoma, cyangwa kimwe cya gatatu nibura iyo bireba Guverinoma yose.

Icyemezo cyo kuvanaho icyizere ntigishobora gutorwa hadashize nibura amasaha mirongo ine n’umunani kuva itora ry’icyo cyemezo risabwe, cyemezwa gusa kandi n’itora ribereye mu ibanga ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu by’amajwi y’abagize Umutwe w’Abadepite.

Isoza ry’ibihembwe bisanzwe cyangwa bidasanzwe rigomba gusubikwa kugira ngo hakorwe ibiteganywa n’iyi ngingo.

Article 130

La Chambre des Députés peut mettre en cause la responsabilité du Gouvernement ou celle d’un ou plusieurs membres du Gouvernement par le vote d’une motion de censure.

Une motion de censure n’est recevable qu’après une interpellation et que si elle est signée par un cinquième au moins des membres de la Chambre des Députés pour le cas d’un membre du Gouvernement ou par un tiers au moins s’il s’agit de tout le Gouvernement.

Le vote ne peut avoir lieu que quarante huit heures au moins après le dépôt de la motion, et celle­ci ne peut être adoptée qu’au scrutin secret et à la majorité des deux tiers des membres de la Chambre des Députés.

La clôture des sessions ordinaires ou extraordinaires est de droit retardée pour permettre l’application des dispositions du présent article.

Article 130

The Chamber of Deputies may put the performance of Cabinet or of one or several members into question through a vote of no confidence.

A motion of no confidence shall only be accepted after interpellation and only on condition that the motion is signed by at least a fifth of the members of the Chamber of Deputies in the case of a vote of no confidence against one member of the Cabinet, or by at least a third of the members of the Chamber of Deputies if it concerns the entire Cabinet.

A motion of no confidence shall not be voted upon prior to the expiry of at least forty­eight hours after its introduction and it shall be adopted through a secret ballot by a majority of at least two­thirds of the members of the Chamber of Deputies.

The conclusion of ordinary or extraordinary sessions shall be postponed to ensure the application of the provisions of this article.

85

Ingingo ya 131

Umwe mu bagize Guverinoma wakuweho icyizere agomba gushyikiriza Perezida wa Repubulika ukwegura kwe abinyujije kuri Minisitiri w’Intebe.

Iyo ari Guverinoma yose yakuweho icyizere, Minisitiri w’Intebe ashyikiriza Perezida wa Repubulika ukwegura kwa Guverinoma.

Iyo gukurwaho icyizere bidatowe, abashyize umukono ku nyandiko ibisaba ntibemerewe kongera kubisaba muri icyo gihembwe.

Ingingo ya 132

Bimaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri, Minisitiri w’Intebe ashobora gusaba abagize Umutwe w’Abadepite kumugaragariza icyizere haba mu kwemeza gahunda y’ibikorwa bya Guverinoma cyangwa mu gutora umushinga w’itegeko.

Impaka ku kibazo cyo kugaragaza icyizere ntizishobora kugibwa mbere y’iminsi itatu yuzuye uhereye igihe icyo kibazo cyabagereyeho.

Kutagaragariza Minisitiri w’Intebe icyizere bikorwa gusa binyuze mu itora rikozwe mu ibanga kandi ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu by’amajwi y’Abagize Umutwe w’Abadepite.

Article 131

Un membre du Gouvernement contre lequel est adoptée une motion de censure est tenu de présenter sa démission au Président de la République par l'intermédiaire du Premier Ministre.

Lorsque la motion de censure est adoptée contre le Gouvernement, le Premier Ministre présente la démission du Gouvernement au Président de la République.

Si la motion de censure est rejetée, ses signataires ne peuvent en présenter une nouvelle au cours de la même session.

Article 132

Le premier Ministre peut, après délibération du Conseil des Ministres, engager la responsabilité du Gouvernement devant la Chambre des Députés en posant la question de confiance, soit sur l’approbation du programme du gouvernement, soit sur le vote d’un texte de loi.

Le débat sur la question de confiance ne peut avoir lieu que trois jours francs après qu’elle ait été posée.

La confiance ne peut être refusée que par un vote au scrutin secret à la majorité de deux tiers de membres de la Chambre des Députés.

Article 131

A member of the Cabinet against whom a vote of no confidence is passed shall tender his or her resignation to the President of the Republic through the Prime Minister.

When the vote of no confidence is passed against the Government, the Prime Minister shall tender the resignation of the Government to the President of the Republic.

Where a motion of no confidence is rejected, signatories to the motion shall not introduce another motion for a vote of no confidence during the same session.

Article 132

The Prime Minister may, upon the proposal of the Cabinet request the Chamber of Deputies to pass a motion on a vote of confidence either in respect of the Government programme or adoption of a bill.

The debate on the request for a vote of confidence may not take place prior to the expiry of at least three full days from the time the request was submitted.

A vote on the motion of confidence may only be rejected through a secret ballot by a majority of two­thirds of the members to the Chamber of Deputies.

86

Iyo minisitiri w’Intebe bamwimye icyizere, agomba gushyikiriza Perezida wa Repubulika ukwegura kwa Guverinoma mu gihe kitarenze amasaha makumyabiri n’ane.

Ingingo ya 133 (Ivugururwa n°3 ryo ku wa 13/8/2008 , ingingo ya 26)

Bitabangamiye ibiteganywa mu gika cya mbere cy’ingingo ya 11 y’iri Vugururwa ry’Itegeko Nshinga, Perezida wa Repubulika, amaze kugisha inama Minisitiri w’Intebe, ba Perezida b’Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, ashobora gusesa Umutwe w’abadepite ku mpamvu z’ibibazo bokomereye igihugu.

Itora ry’abadepite rikorwa mu minsi itarenze mirongo icyenda (90) ikurikira iryo seswa.

Perezida wa Repubulika ntashobora gusesa Umutwe w’abadepite inshuro zirenze imwe muri manda ye.

Sena ntishobora guseswa.

Si la confiance est refusée, le Premier Ministre doit présenter au Président de la Répulique la démission du Gouvernement, dans un délai ne dépassant pas vingt­quatre heures.

Article 133 (Révision n°3 du 13/8/2008 , article 26)

Sans préjudice des dispositions de l’article 11 de la présente Révision de la Constitution ,le Président de la République peut, après consultation du Premier Ministre, des Présidents des deux Chambres du Parlement et du Président de la Cour Suprême, prononcer la dissolution de la Chambre des Députés pour des motifs importants en rapport avec les intérêt de la nation.

Les élections des Députés ont lieu dans un délai ne dépassant pas quatre­vingt dix jours (90) qui suivent la dissolution.

Le Président de la République ne peut pas dissoudre la Chambre des Députés plus d’une fois au cours de son mandat.

Le Sénat ne peut pas être dissous.

In the event that the Prime Minister loses a vote of confidence, he or she submits the resignation of the Governement to the President of the Republic, within twenty four hours.

Article 133 (Amendment n°3 of 13/8/2008,

Article 26)

Without prejudice to the provisions of article 11 of this Contitution Amendment ,the President of the Republic, after consultation with the Prime Minister, the President and Speaker of the two Chambers of Parliament and the President of the Supreme Court, may dissolve the Chamber of Deputies if there are national interest at sake.

Elections of Deputies shall take place within ninety (90) days after the dissolution.

The President of the Republic shall not dissolve the Chamber of Deputies more than once in the same presidential term of office.

The Senate can not be dissolved.

87

Ingingo ya 134

Minisitiri w’Intebe agomba kumenyesha Imitwe y’Inteko Ishinga Amategeko ibikorwa bya Guverinoma igihe cyose bishoboka.

Minisitiri w'Intebe ashyikiriza Biro za buri Mutwe w'Inteko Ishinga Amategeko ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri n'imigereka yabyo mu gihe kitarenze iminsi umunani iyo Nama iteranye.

Na none mu gihe cy’ibihembwe by’Inteko, Inama imwe buri cyumweru iharirwa ibibazo abagize Inteko Ishinga Amategeko babaza Guverinoma n’ibisubizo ibaha.

Guverinoma igomba guha Imitwe y’Inteko Ishinga Amategeko ibisobanuro byose isabwe ku micungire n’ibikorwa byayo.

Article 134

Le Premier Ministre doit informer les Chambres du Parlement sur l’action du Gouvernement aussi régulièrement que possible.

Le Premier Ministre transmet au Bureau de chaque Chambre, les décisions du Conseil des Ministres et leurs annexes endéans huit jours de sa tenue.

En outre, durant les sessions, une séance par semaine est réservée aux questions formulées par les membres du Parlement et aux réponses du Gouvernement.

Le Gouvernement est tenu de fournir aux Chambres du Parlement toutes les explications qui lui sont demandées sur sa gestion et sur ses actes.

Article 134

The Prime Minister is obliged to inform the Chambers of Parliament of government activities whenever it is possible.

The Prime Minister communicates decisions of the Cabinet and supporting documents to the Bureau of each Chamber of Parliament within a period of not more than eight days from the date of the meeting of the Cabinet.

Moreover, during the session period, one sitting each week shall be devoted to questions by members of Parliament addressed to members of Cabinet and responses thereto.

The Government is obliged to provide the Chambers of Parliament with all necessary explanations on questions put to the Government concerning its management and activities.

88

Ingingo ya 135

Perezida wa Repubulika ageza ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko yose cyangwa ku Mutwe umwe yiyiziye ubwe cyangwa ahaye Minisitiri w’Intebe ubutumwa asomera imbere y’Inteko. Nta mpaka zigibwa muri icyo gihe.

Iyo atari igihe cy’ibihembwe, Inteko Ishinga Amategeko cyangwa umwe mu Mitwe yayo, itumizwa ikanaterana by’umwihariko kubera iyo mpamvu.

Ingingo ya 136

Perezida wa Repubulika afite uburenganzira bwo gutangiza intambara akabimenyesha Inteko Ishinga Amategeko mu gihe kitarenze iminsi irindwi. Inteko Ishinga Amategeko ifata icyemezo ku bwiganze busanzwe bw’abagize buri Mutwe.

Article 135

Le Président de la République adresse personnellement un message au Parlement devant l’une des Chambres ou les deux Chambres réunies ou délègue le Premier Ministre à cet effet. Ce message ne donne lieu à aucun débat.

Hors session, le Parlement ou l'une de ses Chambres est, selon le cas, convoqué et se réunit spécialement à cet effet.

Article 136

Le Président de la République a le droit de déclarer la guerre et d’en informer le Parlement dans un délai ne dépassant pas sept jours. Le Parlement statue sur la déclaration de guerre à la majorité simple des membres de chaque Chambre.

Article 135

The President of the Republic may address the Chambers of Parliament together or separately, either in person or by a message read on his or her behalf by the Prime Minister. There is no debate on such communication.

Should Parliament not be in session, it or one of its Chambers is convened specially for the purpose.

Article 136

The President of the Republic has the right to declare war and inform the Parliament within seven days. Parliament adopts a vote on the matter by a simple majority of the members of each Chamber.

89

Ingingo ya 137

Ibihe by’amage n’ibihe by’imidugararo biteganywa n’itegeko kandi bitangazwa na Perezida wa Repubulika bimaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.

Kwemeza ibihe by’amage cyangwa ibihe by’imidugararo bigomba gutangirwa impamvu zumvikana bikagaragaza igice cy’Igihugu icyo cyemezo kireba n’ingaruka zacyo, bikagaragaza kandi uburenganzira, ubwigenge n’ibyo umuntu yemererwa n’amategeko bihagarikwa ndetse n’igihe bigomba kumara kidashobora kurenga iminsi cumi n’itanu.

Icyo gihe ntigishobora kongerwa birenze iminsi cumi n’itanu keretse iyo bitangiwe uburenganzira n’Inteko Ishinga Amategeko ibyemeza ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu by’amajwi y’abagize buri Mutwe.

Mu ntambara, iyo ibihe by’amage byatangajwe, itegeko rishobora kugena igihe gisumba igiteganywa mu gika kibanziriza iki.

Ibihe by’amage ntibigomba kurenza igihe cya ngombwa cyo kugira ngo hagaruke ibihe bisanzwe birangwa na demokarasi.

Article 137

L’état de siège et l’état d’urgence sont régis par la loi et sont proclamés par le Président de la République après décision du Conseil des Ministres.

La déclaration de l’état de siège ou d’urgence doit être dûment motivée et spécifier l’étendue du territoire concerné, ses effets, les droits, les libertés et les garanties suspendus de ce fait et sa durée qui ne peut être supérieure à quinze jours.

Sa prolongation au­delà de quinze jours ne peut être autorisée que par le Parlement statuant à la majorité des deux tiers de chaque Chambre.

En temps de guerre, si l’état de siège a été déclaré, une loi peut fixer la durée supérieure à celle prévue à l'alinéa précédent.

L’état de siège doit se limiter à la durée strictement nécessaire pour rétablir rapidement la situation démocratique normale.

Article 137

A state of emergency and a state of siege shall be governed by the law and declared by the President of the Republic, following a decision of the Cabinet.

A declaration of state of siege or state of emergency must give clear reasons which justify it, must specify the part of national territory to which it applies and its consequences, must indicate the rights, freedoms and guarantees provided by law which are suspended and the duration of the state of siege or state of emergency which may not exceed a period of fifteen days.

The state of siege or the state of emergency cannot be extended beyond a period of fifteen days without the approval of Parliament, which approval requires a majority of two­thirds of the members of each Chamber.

During war time, when a state of siege or a state of emergency has been declared, the duration of the state of siege may by law be extended beyond the period provided for in the paragraph preceding this one.

The duration of a state of siege must not exceed the period strictly necessary to ensure the return of normal conditions characterised by democracy.

90

Kwemeza ibihe by’amage cyangwa ibihe by’imidugararo ntibishobora na rimwe kubangamira uburenganzira bwo kubaho, kudahungabanywa ku mubiri, uburenganzira abantu bahabwa n’amategeko ku miterere n’ububasha bwabo, ku bwenegihugu, ihame ry’uko itegeko mpanabyaha ridahana icyaha cyakozwe mbere y’uko rijyaho, uburenganzira bwo kwiregura n’ubwisanzure ku mitekerereze no ku idini.

Kwemeza ibihe by’amage cyangwa ibihe by’imidugararo ntibishobora na rimwe kubangamira ububasha bwa Perezida wa Repubulika, ubw’Inteko Ishinga Amategeko, ubw’Urukiko rw’Ikirenga n’ubwa Minisitiri w’Intebe cyangwa guhindura amahame yerekeye ibyo Leta n’abakozi bayo bashobora kuryozwa hakurikijwe iri Tegeko Nshinga.

Mu bihe by’amage cyangwa mu bihe by’imidugararo kugeza hashize iminsi mirongo itatu bivanyweho, nta gikorwa na kimwe cy’itora gishobora gukorwa.

La déclaration de l’état de siège ou de l’état d’urgence ne peut en aucun cas porter atteinte au droit à la vie, à l’intégrité physique, à l’état et à la capacité des personnes, à la nationalité, à la non rétroactivité de la loi pénale, au droit de la défense ni à la liberté de conscience et de religion.

La déclaration de l’état de siège ou de l’état d’urgence ne peut en aucun cas affecter les compétences du Président de la République, du Premier Ministre, du Parlement et de la Cour Suprême ni modifier les principes de responsabilité de l’Etat et de ses agents consacrés par la présente Constitution.

Pendant l’état de siège ou d’urgence et jusqu’au trentième jour après sa levée, aucune opération électorale ne peut avoir lieu.

A declaration of a state of siege or of a state of emergency shall not under any circumstances violate the right to life and physical integrity of the person, the rights accorded to people by law in relation to their status, capacity and nationality; the principle of non­retroactivity of criminal law, the right to legal defence and freedom of conscience and religion.

A declaration of a state of siege or of a state of emergency shall not under any circumstance affect the powers of the President of the Republic, the Prime Minister, Parliament or the Supreme Court nor can it modify the principles relating to the responsibility of the State and of public officials provided for in this Constitution.

No elections of any kind may be held during or within a period of less than thirty days after the state of siege or state of emergency.

91

Ingingo ya 138

Ibihe by’amage ntibishobora gutangazwa mu gihugu cyose cyangwa mu gice cyacyo, keretse iyo igihugu cyatewe cyangwa kiri hafi guterwa n’amahanga, cyagirijwe cyangwa se iyo inzego zashyizweho n’Itegeko Nshinga zahungabanye.

Ibihe by’imidugararo byemezwa mu gihugu hose cyangwa mu gice cyacyo, iyo Igihugu kiri mu byago cyangwa iyo inzego zashyizweho n’Itegeko Nshinga zahungabanye ariko uburemere bwabyo butageze ku rugero rwatuma hatangazwa ibihe by’amage.

Ingingo ya 139

Mu bihe by’amage cyangwa mu bihe by’imidugararo, Umutwe w’Abadepite ntushobora guseswa kandi Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ihita ihamagazwa iyo itari mu gihembwe gisanzwe.

Iyo ku itariki yatangarijweho ibihe by’amage cyangwa ibihe by’imidugararo, Umutwe w’Abadepite wari warasheshwe cyangwa manda y’abadepite yararangiye, ububasha bw’Inteko Ishinga Amategeko bwerekeye ibihe by’amage cyangwa ibihe by’imidugararo bukoreshwa na Sena.

Article 138

L’état de siège ne peut être déclaré, sur la totalité ou une partie du territoire national, qu’en cas d’agression effective ou imminente du territoire national par des forces étrangères, ou en cas de menace grave ou de trouble de l’ordre constitutionnel.

L’état d’urgence est déclaré, sur la totalité ou une partie du territoire national, en cas de calamité publique ou de trouble de l’ordre constitutionnel dont la gravité ne justifie pas la déclaration de l’état de siège.

Article 139

Pendant la durée de l’état de siège ou de l’état d’urgence, la Chambre des Députés ne peut être dissoute et les Chambres du Parlement sont automatiquement convoquées si elles ne siègent pas en session ordinaire.

Si à la date de la déclaration de l’état de siège ou d’urgence la Chambre des Députés avait été dissoute ou si la législature avait pris fin, les compétences du Parlement concernant l’état de siège ou d’urgence sont exercées par le Sénat.

Article 138

A state of siege cannot be declared on the entire or a part of the national territory unless the country has suffered or is about to suffer aggression by foreign states, faces grave dangers or in the case of destabilisation of the institutions established by this Constitution.

A state of emergency shall be declared on the entirety or part of the national territory when the country faces a public disaster or constitutional crisis whose gravity does not warrant the declaration of a state of siege.

Article 139

During the period of a state of siege or a state of emergency, the Chamber of Deputies cannot be dissolved and the Chambers of Parliament shall be recalled immediately if they are in recess.

If at the time of a declaration of a state of siege or of a state of emergency the Chamber of Deputies has previously been dissolved or its term has expired , the powers of Parliament relating to a state of siege or a state of emergency shall be exercised by the Senate.

92

UMUTWE WA V : IBYEREKEYE UBUTEGETSI BW’UBUCAMANZA

Icyiciro cya mbere : Ibyerekeye ingingo rusange

Ingingo ya 140

Ubutegetsi bw’Ubucamanza bushinzwe Urukiko rw’Ikirenga n’izindi nkiko zishyirwaho n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko.

Ubutegetsi bw’Ubucamanza burigenga kandi butandukanye n’Ubutegetsi Nshingamategeko n’Ubutegetsi Nyubahirizategeko.

Bufite ubwigenge mu micungire y’abakozi n’imari.

Imanza zicibwa mu izina ry’abaturage kandi nta wushobora kwicira urubanza ubwe.

Ibyemezo by’ubucamanza bigomba gukurikizwa n’abo bireba bose, zaba inzego z’ubutegetsi bwa Leta cyangwa abantu ku giti cyabo. Ntibishobora kuvuguruzwa keretse binyuze mu nzira no mu buryo buteganywa n’amategeko.

Ingingo ya 141 (Ivugururwa n°3 ryo ku wa 13/8/2008,

ingingo ya 27) Imanza ziburanishirizwa mu ruhame keretse iyo urukiko rwemeje ko habaho umuhezo mu gihe kuburanishiriza mu ruhame byagira ingaruka mbi ku ituze rusange rya rubanda cyangwa bigatera urukozasoni.

CHAPITRE V : DU POUVOIR JUDICIAIRE

Section première : Des dispositions générales

Article 140

Le Pouvoir Judiciaire est exercé par la Cour Suprême et les autres Cours et Tribunaux institués par la Constitution et d’autres lois.

Le Pouvoir Judiciaire est indépendant et séparé du Pouvoir Législatif et du Pouvoir Exécutif.

Il jouit de l’autonomie de gestion administrative et financière.

La justice est rendue au nom du peuple. Nul ne peut se rendre justice à soi­même.

Les décisions judiciaires s’imposent à tous ceux qui y sont parties, que ce soit les pouvoirs publics ou les particuliers. Elles ne peuvent être remises en cause que par les voies et sous les formes prévues par la loi.

Article 141 (Révision n°3 du 13/8/2008,

article 27)

Les audiences des juridictions sont publiques sauf le huis clos prononcé par une juridiction lorsque cette publicité est dangereuse pour l'ordre public ou les bonnes mœurs.

CHAPTER V : THE JUDICIARY

Section one : General Provisions

Article 140

Judicial Power is exercised by the Supreme Court and other courts established by the Constitution and other laws.

The Judiciary is independent and separate from the legislative and executive branches of government.

It enjoys financial and administrative autonomy.

Justice is rendered in the name of the people and nobody may be a judge in his or her own cause.

Judicial decisions are binding on all parties concerned, be they public authorities or individuals. They shall not be challenged except through ways and procedures determined by law.

Article 141 (Amendment n°3 of 13/8/2008,

Article 27)

Court proceedings are conducted in public unless a court determines that the proceedings should be in camera on the ground that a public hearing might have an adverse effect on general public order or cause moral embarrassment

93

Urubanza rwose rwaciwe rugomba kugaragaza impamvu rushingiyeho kandi rukandikwa mu ngingo zarwo zose; rugomba gusomerwa mu ruhame hamwe n’impamvu zose uko zakabaye n’icyemezo cyafashwe.

Inkiko zikurikiza gusa amateka iyo atanyuranyije n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko.

Bitabangamiye uburenganzira bw’ababuranyi bwo kureshya imbere y’ubucamanza, itegeko ngenga rigena imitunganyirize, imikorere n’ububasha by’I Urukiko rw’Ikirenga rigena ishyirwaho ry’umucamanza umwe n’ubwoko bw’imanza ashobora kuburanisha muri urwo rukiko.

Itegeko ngenga rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’inkiko rigena ishyirwaho ry’umucamanza umwe n’ubwoko bw’imanza ashobora kuburanisha mu nkiko zindi zisanzwe n’iz’ubucuruzi Iryo tegeko ngenga rigena uburyo ibikubiyemuri iki gika bishyirwa mu bikorwa.

Ingingo ya 142 (Ivugururwa n°3 ryo ku wa 13/8/2008,

ingingo ya 28)

Ibyerekeye igihe cya manda y’abayobozi b’inkiko n’abacamanza biteganyijwe mu buryo bukurikira:

Tout jugement ou arrêt doit être motivé et entièrement rédigé ; il doit être prononcé avec ses motifs et son dispositif en audience publique.

Les juridictions n’appliquent les règlements que pour autant qu’ils sont conformes à la Constitution et aux lois.

Sans préjudice de l’égalité des justiciables devant la justice, la loi organique portant organisation, fonctionnement et compétence de la Cour Suprême prévoit l`institution du juge unique et ses compétences à la Cour Suprême.

La loi organique portant organisation, fonctionnement et compétence judiciaires prévoit l`institution du juge unique et ses compétences auprès des autres juridictions ordinaires et des juridictions de commerce. La même loi organique prévoit les modalités d`application des dispositions du présent alinéa.

Article 142 (Révision n°3 du 13/8/2008,

article 28) La durée des mandats des responsables des juridictions et des autres juges est déterminée de la manière suivante :

Every court decision shall indicate the grounds on which it is based, be written in its entirety and shall be delivered in open court.

Courts apply orders and regulations only where they are not inconsistent with the Constitution and other laws.

Without prejudice to equality of litigants before courts of law, the organic law establishing the organisation, functioning and jurisdiction of the Supreme Court shall determine the institution of a single judge and his/her jurisdiction in the Supreme Court.

The organic law determining the organisation, functioning and jurisdiction of Courts shall determine institution of a single judge and his/her jurisdiction in others ordinary and commercial courts. The same law shall provide for the application of the above provisions.”

Article 142 (Amendment n°3 of 13/8/2008,

Article 28) La durée des mandats des responsables des juridictions et des autres juges est déterminée de la manière suivante :

94

Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga bashyirirwaho igihe cya manda imwe y’imyaka umunani (8).

Perezida w’Urukiko Rukuru, Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, Visi Perezida w’Urukiko Rukuru na Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi bashyirirwaho igihe cya manda y’imyaka itanu (5) gishobora kongerwa rimwe gusa. Perezida w’Urukiko Rwisumbuye, Perezida w’Urukiko rw’Ubucuruzi, Visi Perezida w’Urukiko Rwisumbuye, Visi Perezida w’Urukiko rw’Ubucuruzi na Perezida w’Urukiko rw’Ibanze bashyirirwaho igihe cya manda y’imyaka ine (4) gishobora kongerwa rimwe gusa n’Inama Nkuru y’Ubucamanza.

Abandi bacamanza bashyirirwaho igihe cya manda kigenwe gishobora kongerwa buri gihe n’Inama Nkuru y’Ubucamanza mu buryo bugenwa n’itegeko ribagenga bamaze gukorerwa isuzumamikorere.

Mu murimo wabo w’Ubucamanza, abacamanza bakurikiza itegeko kandi bakawukora mu bwigenge batavugirwamo n’ubutegetsi cyangwa ubuyobozi ubwo ari bwo bwose.

Ibyerekeye imyifatire myiza n’ubunyangamugayo by’umucamanza biteganywa n’amategeko yihariye abireba.

Itegeko rigena sitati y’abacamanza n’abakozi b’Inkiko.

Le Président et le Vice­ Président de la Cour Suprême sont nommés pour un mandat unique de huit (8) ans.

Le Président de la Haute Cour, le Président de la Haute Cour de Commerce, le Vice Président de la Haute Cour et le Vice Président de la Haute Cour de Commerce sont nommés pour un mandat de cinq (5) ans renouvelable une seule fois. Le Président du Tribunal de Grande Instance, le Président du Tribunal de Commerce, le Vice­ Président du Tribunal de Grande Instance, le Vice Président du Tribunal de Commerce et le Président du Tribunal de Base sont nommés pour un mandat de quatre (4) ans renouvelable une seule fois par le Haut Conseil de la Magistrature.

Les autres juges sont nommés pour une durée déterminée renouvelable à chaque fois par le Conseil Supérieur de la Magistrature conformément aux dispositions de la loi portant leur statut après leur évaluation.

Dans l’exercice de leur fonction judiciaire, les juges sont guidés, en tout temps, par la loi. Ils exercent leur fonction indépendamment de tout autre pouvoir ou autorité.

Les mécanismes de discipline et d’éthique judiciaire sont déterminés par les lois spécifiques en la matière.

Les juges et les agents de l’ordre judiciaire sont régis par un statut particulier.

The President and the Vice President of the Supreme Court shall be appointed for an eight (8) year term that is not renewable.

The President of the High Court, the President of the Commercial High Court, the Vice President of the High Court, the Vice President of the Commercial High Court shall be appointed for a five (5) year term renewable only once. The President of the Intermediate Court, The President of Commercial Court, the Vice President of the Intermediate Court, the Vice President of Commercial Court and the President of the Primary Court shall be appointed for a four (4) year term renewable only once by the High Council of the Judiciary .

Other judges shall be appointed for a determinate term of office that may be renewable by the High Council of the Judiciary in accordance with the provisions of the law relating to their status, following their evaluation.

In exercise of their judicial functions, judges shall, at all times, follow the law and shall be independent from any power or authority.

Judicial conduct and ethics shall be regulated by a specific law.

The status of judges and other judicial personnel shall be determined by a law.

95

Icyiciro cya 2 : Ibyerekeye inkiko

Ingingo ya 143 (Ivugururwa n° 3 ryo ku wa 13/08/2008,

ingingoya 29)

Hashyizweho inkiko zisanzwe n’inkiko zihariye.

Inkiko zisanzwe ni Urukiko rw’Ikirenga, Urukiko Rukuru, Inkiko Zisumbuye n’ Inkiko z’Ibanze.

Inkiko zihariye ni inkiko Gacaca, inkiko za gisirikare, inkiko z’ubucuruzi n’izindi zashyirwaho n’itegeko Ngenga.

Itegeko Ngenga rishobora gushyiraho izindi nkiko cyangwa kuzivanaho.

Ibyo ari byo byose ntihashobora gushyirwaho inkiko zidasanzwe.

Uretse Urukiko rw’Ikirenga, inkiko zisanzwe zishobora kugira ingereko zihariye cyangwa ingereko zikorera ahandi byemejwe n’iteka rya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga abisabwe n’Inama Nkuru y’Ubucamanza.

Inkiko zishobora gukorera aho ari ho hose mu ifasi yazo iyo bituma imirimo yazo igenda neza, ariko bitabangamiye imanza zicibwa ku cyicaro cyazo gisanzwe.

Itegeko ngenga rigena imiterere, ububasha n’imikorere by’inkiko.

Section 2 : Des juridictions

Article 143 (Revision n° 3 du 13/08/2008, article 29)

Il est institué des juridictions ordinaires et des juridictions spécialisées.

Les juridictions ordinaires sont la Cour Suprême, la Haute Cour, les Tribunaux de Grande Instance et les Tribunaux de Base.

Les juridictions spécialisées sont les Juridictions Gacaca, les juridictions militaires, les juridictions de commerce et d’autres pouvant être créées par une loi organique. Une loi organique peut instituer d'autres juridictions ou en supprimer.

En aucun cas, il ne peut être créé de juridictions d`exception.

A l’exception de la Cour Suprême, les juridictions ordinaires peuvent être dotées de Chambres spécialisées ou de Chambres détachées, par ordonnance du Président de la Cour Suprême sur proposition du Conseil Supérieur de la Magistrature. Les Cours et Tribunaux peuvent, sans nuire au jugement des affaires à leur siège ordinaire, siéger en n’importe quelle localité de leur ressort si la bonne administration de la justice le requiert.

Une loi organique détermine l’organisation, la compétence et le fonctionnement judiciaires.

Section 2 : Courts

Article 143 (Amendment n° 3 of 13/08/2008,

Article 29)

There are hereby established ordinary and specialized courts.

Ordinary Courts include the Supreme Court, the High Court, Intermediate Courts and Primary Courts.

Specialized Courts include Gacaca courts, Military courts, Commercial courts and any other as may be determined by an organic law.

An organic law may establish other courts or remove them.

However, special Courts shall be created.

With the exception of the Supreme Court, ordinary courts may have specialised or itinerant chambers established by an Order of the President of the Supreme Court upon approval by the Supreme Council of the Judiciary. For better administration of justice, courts may sit in any place within their territorial jurisdiction, but this should not be determined to cases adjudicated at the usual seat of the Court.

An organic law shall determine the organisation, jurisdiction and the functioning of courts.

96

Akiciro ka mbere : Ibyerekeye inkiko zisanzwe

A. Ibyerekeye Urukiko rw’Ikirenga

Ingingo ya 144

Urukiko rw’Ikirenga ni rwo rukiko rukuriye izindi mu Gihugu. Ibyemezo byarwo ntibijuririrwa uretse ibyerekeye imbabazi n’isubirwamo ry’urubanza. Byubahirizwa n'abo bireba bose, zaba inzego za Leta, abayobozi bose b’imirimo ya Leta, aba gisiviri, aba gisirikare, abo mu rwego rw’ubucamanza n’abantu ku giti cyabo.

Ingingo ya 145 (Ivugururwa n° 1 ryo ku wa 02/12/2003)

Inshingano z’Urukiko rw’Ikirenga ziteganywa n’iri Tegeko Nshinga n’andi mategeko ; muri zo hari :

1° kuburanisha mu mizi ibirego birebana n’ubujurire bw’imanza zaciwe ku rwego rwa mbere no ku rwa kabiri n’Urukiko Rukuru rwa Repubulika ndetse n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, mu buryo buteganyijwe n’amategeko;

2° gukurikirana ko inkiko zikurikiza amategeko, guhuza no kugenzura ibikorwa byazo ;

Sous-section première : Des juridictions ordinaires

A. De la Cour Suprême

Article 144

La Cour Suprême est la plus haute juridiction du pays. Ses décisions ne sont susceptibles d’aucun recours si ce n’est en matière de grâce ou de révision. Elles s’imposent, à tous ceux qui y sont parties, à savoir les pouvoirs publics et à toutes les autorités administratives, civiles, militaires et juridictionnelles ainsi qu’aux particuliers.

Article 145 (Révision n° 1du 02/12/2003)

La Cour Suprême exerce les attributions lui conférées par la présente Constitution et les lois . Elle doit notamment :

1° 1° statuer au fond sur les affaires en appel et en dernier degré jugées par la Haute Cour de la République et la Haute Cour Militaire dans les conditions prévues par la loi ;

2° veiller à l’application de la loi par les cours et tribunaux, coordonner et contrôler leurs activités ;

Sub-section one : Ordinary Courts

A. The Supreme Court

Article 144

The Supreme Court is the highest court in the country. The decision of the Supreme Court are not be subject to appeal save in terms of petitions for the exercise of the prerogative of mercy or revision of a judicial decision. Its decisions are binding on all parties concerned whether such are organs of the State, public officials, civilians, military, judicial officers or private individuals.

Article 145 (Amendment n° 1 of 02/12/2003)

The jurisdiction of the Supreme Court is provided for in this Constitution and other laws and includes, inter alia :

1° hearing appeals against decisions of the High Court of the Republic and the Military High Court rendered in their first or appellate degrees as provided for by the law;

2° ensuring that Courts act in accordance with the law, coordinating and supervising their activities;

97

3° gufata icyemezo ku birego birebana n’uko amategeko ngenga, amategeko, amategeko­teka n’amasezerano mpuzamahanga anyuranye n’Itegeko Nshinga;

3° statuer sur les recours en inconstitutionnalité des lois organiques, des lois, des décrets­lois et des traités et accords internationaux;

3° hearing petitions on the constitutionality of organic laws, laws, decree­laws and International treaties and agreements;

4° gukemura, rubisabwe, impaka zerekeye inshingano zivutse hagati y’inzego za Leta;

4° trancher, sur demande, les conflits d’attributions opposant les différentes institutions de l’Etat ;

4° resolving upon request, disputes relating to powers arising between different state organs;

5° guca imanza zerekeye amatora ya referendumu, aya Perezida wa Repubulika n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko ;

5° juger du contentieux électoral relatif au référendum, aux élections présidentielles et législatives ;

5° hearing election petitions relating to referendum, presidential and legislative elections;

6° kuburanisha mu manza z’inshinjabyaha mu rwego rwa mbere n’urwa nyuma Perezida wa Repubulika, Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Minisitiri w’Intebe;

6° juger au pénal, en premier et dernier ressort, le Président de la République, le Président du Sénat, le Président de la Chambre des Députés, le Président de la Cour Suprême et le Premier Ministre ;

6° trying in the first and last instance criminal cases against the President of the Republic, the President of the Senate, the Speaker of the Chamber of Deputies, the President of the Supreme Court and the Prime Minister;

7° kwakira indahiro ya Perezida wa Repubulika n'iya Minisitiri w’Intebe mbere y’uko batangira imirimo yabo;

7° recevoir le serment du Président de la République et celui du Premier Ministre avant leur entrée en fonction ;

7° administering the oath of office taken by the President of the Republic and the Prime Minister before assumption of their duties;

8° kuburanisha Perezida wa Repubulika kubera icyaha cyo kugambanira Igihugu cyangwa kwica Itegeko Nshinga bikomeye kandi nkana. Muri icyo gihe, icyemezo cyo kumuregera Urukiko gifatwa n’abagize Umutwe w’Abadepite na Sena bateraniye hamwe binyuze mu matora ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu by’amajwi y’abagize buri Mutwe ;

8° juger le Président de la République en cas de haute trahison ou de violation grave et délibérée de la Constitution. Dans ce cas, la décision de mise en accusation est votée par les deux Chambres réunies à la majorité des deux tiers de chaque Chambre ;

8° trying the President of the Republic on charges of high treason or grave and deliberate violation of the Constitution. In such case, the decision to file charges against the President of the Republic with the Supreme Court shall be taken through a vote of both Chambers of Parliament meeting in joint session, by a two­thirds majority vote of members of each Chamber;

98

9° kwemeza ko umwanya wa Perezida wa Repubulika udafite umuntu uwuriho igihe yapfuye, yeguye, yaciwe igihano n’urukiko kubera icyaha cyo kugambanira igihugu cyangwa kwica Itegeko Nshinga bikomeye kandi nkana ;

10°ku birebana n’imiterere y’inzego z’ubucamanza, Urukiko rw’Ikirenga rushobora kugeza kuri Guverinoma umushinga wose w’ivugurura rigamije inyungu rusange ;

11°gutanga ibisobanuro mpamo ku muco gakondo utanditse mu gihe amategeko yanditse ntacyo abivugaho.

Itegeko ngenga rigena imitunganyirize n’imikorere y’Urukiko rw’Ikirenga.

Ingingo ya 146

Urukiko rw’Ikirenga ruyoborwa na Perezida wungirijwe na Visi­Perezida hamwe n’abandi bacamanza cumi na babiri.

9° constater la vacance du poste du Président de la République en cas de décès, de démission, de condamnation pour haute trahison ou violation grave et délibérée de la Constitution ;

10°en matière d’organisation du pouvoir judiciaire, elle peut proposer au Gouvernement toute réforme qui lui paraît conforme à l’intérêt général ;

11°donner l’interprétation authentique de la coutume en cas de silence de la loi ;

Une loi organique détermine l’organisation et le fonctionnement de la Cour Suprême.

Article 146

La Cour Suprême est dirigée par un Président, assisté d’un Vice­Président et de douze autres juges.

9° declaring vacant of office of the President of the Republic in case of the President’s death, resignation or conviction and sentence for high treason or grave and deliberate violation of the Constitution ;

10° on matters relating to the organisation of the judiciary, the Supreme Court may propose to the Government a bill of any nature amending existing law in public interest;

11° to provide authentic interpretation of custom which is unwritten and in respect of which the written law is silent.

The organic law shall determine the organization and functioning of the Supreme Court.

Article 146

The Supreme Court is headed by a President, assisted by a Vice­President and twelve other judges.

99

Bose ni abacamanza b’umwuga.

Bibaye ngombwa itegeko ngenga rishobora kongera cyangwa kugabanya umubare w’abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga.

Ingingo ya 147 (Ivugururwa n° 3 ryo ku wa 13/08/2008,

ingingo ya 30)

Perezida, Visi­Perezida n’abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga bashyirwaho n’Iteka rya Perezida bamaze kwemezwa na Sena. Mu kugena abakandida kuri iyo myanya, Perezida wa Repubulika abanza kugisha inama Inama y'Abaminisitiri n'Inama Nkuru y’Ubucamanza.

Perezida, Visi Perezida n’abacanza b’Urukiko rw’Ikirenga bagomba kuba bafite nibura impamyabumenyi ihanitse mu by’amategeko n’uburambe bw’imyaka umunani (8) mu kazi karebana n’amategeko, bakaba kandi baragaragayeho ubushobozi mu miyoborere y’Inzego nkuru z’ubuyobozi. Abafite impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko, bagomba kuba bafite uburambe nibura bw’ imyaka itanu (5) mu mirimo yerekeye amategeko.

Ils sont tous juges de carrière.

Une loi organique peut, en cas de besoin, augmenter ou réduire le nombre des juges de la Cour Suprême.

Article 147 (Révision n° 3 du 13/08/2008, article 30)

Le Président, le Vice­Président et les Juges de la Cour Suprême sont nommés par Arrêté Présidentiel après leur approbation par le Sénat. Les candidats pour ces postes sont proposés par le Président de la République après consultation du Conseil des Ministres et du Conseil Supérieur de la Magistrature.

Le Président, le Vice Président et les juges de la Cour Suprême doivent avoir au moins un diplôme de Licence en Droit et une expérience professionnelle de huit (8) ans au moins dans une profession juridique et avoir fait preuve d’aptitude dans l’administration d’institutions au plus haut niveau. Pour les détenteurs d’un diplôme de Doctorat en Droit, l’expérience professionnelle requise est de cinq (5) ans au moins dans une profession juridique.

They shall all be career judges.

Where necessary, an organic law may increase or reduce the number of Judges of the Supreme Court.

Article 147 (Révision n° 3 du 13/08/2008, article

30)

The President, Vice­President and Judges of the Supreme Court shall be appointed by a Presidential Order after their approval by the Senate. The President of the Republic shall submit candidates for such posts after consultation with the Cabinet and the High Council of the Judiciary.

The President, Vice President and Judges of the Supreme Court shall be holders of at least a Bachelor of Laws degree and a working experience of eight (8) years in the legal profession and shall possess proven high­level management ability. Holders of a Doctoral degree in Law shall be required to have at least five (5) years of experience in the legal profession

100

Bashobora kuvanwa ku mirimo yabo kubera kwitwara nabi, kudashobora akazi, cyangwa gukora ikosa rikomeye ku kazi bisabwe n’Umutwe w’Abadepite cyangwa w’Abasenateri ku bwiganze bw’amajwi bwa bitatu bya gatanu (3/5), bakavanwaho n’Inteko Ishinga Amategeko ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu (2/3) by’amajwi y’abagize buri Mutwe”.

Ingingo ya 148 (Ivugururwa n° 1 ryo ku wa 02/12/2003)

Perezida wa Repubulika amaze kugisha inama Inama y’Abaminisitiri n’Inama Nkuru y’Ubucamanza ashyikiriza Sena ilisiti y’abakandida ku myanya y’Abacamanza mu Rukiko rw’Ikirenga. Impamyabumenyi n’uburambe ku kazi bisabwa kuri Perezida na Visi­Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga bivugwa mu ngingo ya 147, bisabwa no ku bandi bacamanza b’urwo Rukiko. Iyo lisiti igomba kuba iriho umubare w’abakandida babiri (2) kuri buri mwanya utorerwa. Batorwa ku bwiganze burunduye bw’amajwi y’abagize Sena.

Bashobora kuvanwa ku mirimo yabo kubera kwitwara nabi, kudashobora akazi, cyangwa gukora ikosa rikomeye ku kazi bisabwe n’Umutwe w’Abadepite cyangwa w’Abasenateri ku bwiganze bw’amajwi bwa bitatu bya gatanu (3/5), bakavanwaho n’Inteko Ishinga Amategeko ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu (2/3) by’amajwi y’abagize buri Mutwe”.

Article 148 (Révision n° 1 du 02/12/2003)

Le Président de la République, après consultation avec le Conseil des Ministres et le Conseil Supérieur de la Magistrature, propose au Sénat une liste des candidats juges à la Cour Suprême. Les qualifications et l’expérience exigées au Président et Vice­Président de la Cour Suprême sont également exigées aux autres juges de ladite Cour. Cette liste doit comprendre deux candidats à chaque poste. Ils sont élus à la majorité absolue des membres du Séna.

They may be removed from office on account of bad conduct, incompetence or serious professional misconduct upon request by three fifths (3/5) of either the Chamber of Deputies or the Senate and shall be removed by a two­ thirds (2/3) majority vote of each Chamber”.

Article 148 (Amendment n° 1 of 02/12/2003)

The President of the Republic, after consultation with the Cabinet and the Superior Council of the Judiciary, shall submit to the Senate a list of candidates for appointment as judges of the Supreme Court. The qualifications and experience required to the President and Vice­President also apply to other judges of the Supreme Court in addition to having shown managerial skills in higher administrative institutions. The list shall have two candidates per post in respect of which there is an election. The candidates shall be elected by an absolute majority vote of the members of the Senate.

101

B. Ibyerekeye Urukiko Rukuru rwa Repubulika

Ingingo ya 149 (Ivugururwa n° 3 ryo ku wa 13/08/2008,

ingingo ya 31)

Hashyizweho Urukiko Rukuru; ifasi yarwo ni Igihugu cyose.

Urukiko Rukuru ruyoborwa na Perezida na Visi Perezida bashyirwaho n’Iteka rya Perezida bamaze kwemezwa na Sena. Mu kugena abakandida kuri iyo myanya, Perezida wa Repubulika abanza kugisha inama Inama y'Abaminisitiri n'Inama Nkuru y’Ubucamanza.

Rufite ububasha bwo kuburanisha mu rwego rwa mbere bimwe mu byaha by’ubugome kimwe n’ibyaha byo mu rwego mpuzamahanga byihariye biteganywa n’itegeko.

Ruburanisha mu rwego rwa mbere imanza zerekeye kwica ingingo ya 52, iya 53 n’iya 54 z'Itegeko Nshinga bikozwe n'imitwe ya politiki.

B. De la Haute Cour de la République

Article 149 (Révision n° 3 du 13/08/2008, article 31)

Il est institué une Haute Cour dont le ressort correspond à toute l’étendue de la République du Rwanda.

La Haute Cour est supervisée par un Président et un Vice Président nommés par Arrêté Présidentiel après leur approbation par le Sénat. Les candidats pour ces postes sont proposés par le Président de la République après consultation du Conseil des Ministres et du Conseil Supérieur de la Magistrature.

Elle est compétente pour connaître au premier degré de certains crimes et des infractions particulières à caractère transfrontalier définies par la loi.

Elle juge au premier degré les affaires pour violation par les formations politiques des articles 52, 53 et 54 de la Constitution.

B. The High Court of the Republic

Article 149 (Révision n° 3 du 13/08/2008, article 31)

There is established a High Court whose territorial jurisdiction is the whole country.

The High Court shall be headed by a President and Vice President appointed by a Presidential Order after their approval by the Senate. The President of the Republic shall submit candidates for such posts after consultation with the Cabinet and the High Council of the Judiciary.

The High Court shall have the jurisdiction to try in the first instance felony offences as well as international offences as may be determined by law.

It shall in the first instance hear cases contravening articles 52, 53 and 54 of the Constitution committed by political organizations.

102

Rushinzwe kandi kuburanisha mu rwego rwa mbere zimwe mu manza zerekeranye n’iby’ubutegetsi, imitwe ya Politiki, amatora kimwe n’izindi manza ziteganywa n’itegeko.

Ruburanisha na none mu rwego rw’ubujurire kandi bwa nyuma, mu buryo buteganyijwe n’amategeko, imanza zaciwe n’izindi nkiko.

Rufite ingereko zihariye zikorera mu mafasi anyuranye y’igihugu mu buryo buteganyijwe n’amategeko.

Itegeko ngenga rigena imiterere, ububasha n’imikorere yarwo.

C. Ibyerekeye Urukiko Rwisumbuye (Ivugururwa n° 2 ryo ku wa 08/12/2005)

Ingingo ya 150 (Ivugururwa n° 3 ryo ku wa 13/08/2008,

ingingo ya 32)

C. Ibyerekeye Urukiko Rwisumbuye

Ingingo ya 150: Ishyirwaho ry’Inkiko zisumbuye

Hashyizweho Inkiko Zisumbuye.

Itegeko Ngenga rigena imiterere, ububasha, n’imikorere by’Urukiko Rwisumbuye n’ifasi ya buri Rukiko Rwisumbuye.”

Elle est aussi compétente pour connaître au premier degré de certaines affaires administratives, celles relatives aux formations politiques, aux opérations électorales ainsi que d’autres affaires prévues par la loi.

Elle connaît également en appel et en dernier ressort, dans les conditions définies par la loi, des affaires jugées par d’autres juridictions.

Elle est dotée de chambres détachées siégeant dans différents ressorts du pays selon les modalités définies par la loi.

Une loi organique détermine son organisation, sa compétence et son fonctionnement.

C. Du Tribunal de Grande Instance (Révision n° 2 du 08/12/2005)

Article 150 (Révision n° 3 du 13/08/2008, article 32)

C. Du Tribunal de Grande Instance

Article 150 : Création des Tribunaux de Grande Instance.

Il est institué des Tribunaux de Grande Instance. Une loi organique détermine l'organisation, la compétence et le fonctionnement du Tribunal de Grande Instance, ainsi que le ressort de chaque Tribunal de Grande Instance.

It shall also hear in the first instance certain administrative cases, cases involving political organisations, election petitions and other cases as the law may determine.

It shall also hear appeals from subordinate courts as a last appellate court as the law may determine.

It shall have specialized chambers, which will sit in different parts of the country as law may determine.

An organic law shall determine the organization, jurisdiction and functioning of the High Court.

C. The Higher Instance Tribunal” (Amendment n° 2 of 08/12/2005)

Article 150

(Amendment n°3 of 13/08/2008, Article 32)

C. The Intermediate Court

Article 150: Establishment of the Intermediate Courts

There are hereby established Intermediate Courts. An organic law shall determine the organisation, competence and functioning of the Intermadiate Court and the territorial jurisdiction of each Intermediate Court.

103

D.Urukiko rw’Ibanze (Ivugururwa n° 3 ryo ku wa 13/08/2008)

Ingingo ya 151 (Ivugururwa n°3 ryo ku wa 13/08/2008,

ingingo ya 33)

D. Ibyerekeye Urukiko rw’Ibanze

Ingingo ya 151: Ishyirwaho ry’Inkiko z’Ibanze

Hashyizweho Inkiko z’Ibanze.

Itegeko ngenga rigena imiterere, ububasha n’imikorere by’Urukiko rw’Ibanze n’ifasi ya buri Rukiko rw’Ibanze.”

Akiciro ka 2 : Ibyerekeye inkiko zihariye

A. Ibyerekeye Inkiko Gacaca n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe gukurikirana

ibikorwa byazo Ingingo ya 152

Hashyizweho Inkiko Gacaca zishinzwe gukurikirana no gucira imanza abakoze ibyaha bya jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu byakozwe hagati y’itariki ya 1 Ukwakira 1990 n'iya 31 Ukuboza 1994, uretse ibyaha amategeko ashinga izindi nkiko.

D. Tribunal de base (Révision n° 3 du 13/08/2008)

Article 151 (Révision n° 3 du 13/08/2008,

article 33)

D. Du Tribunal de Base

Article 151: Création des Tribunaux de Base

Il est institué des Tribunaux de Base

I Une loi organique détermine l’organisation, la compétence et le fonctionnement du Tribunal de Base ainsi que le ressort de chaque Tribunal de Base.

Sous-section 2 : Des juridictions spécialisées

A. Des Juridictions Gacaca et du Service National de Suivi de leurs activités

Article 152

des poursuites et du jugement du crime de génocide et d’autres crimes contre l’humanité

le 1ercommises entre octobre 1990 et le 31 décembre 1994, excepté ceux qui relèvent de la compétence d’autres juridictions.

D. Primary Court (Amendment n° 3 of 13/08/2008)

Article 151 (Amendment n°3 of 13/08/2008, Article

33)

D. Primary Court

Article 151: Establishment of Primary Courts

There are hereby established Primary Courts.

An organic law shall determine the organisation, competence, functioning of the Primary Court and territorial jurisdiction of each Primary Court.”

Sub-section 2 : Specialized Courts

A. Gacaca Courts and the National Service for the follow-up of their activities

Article 152

There is hereby established Gacaca Courts responsible for the trial and judgment of cases against persons accused of the crime of genocide and crimes against humanity which were committed between October 1st 1990 and December 31st 1994 with the exception of cases jurisdiction in respect of which is vested in other courts.

104

Itegeko ngenga rigena imiterere, ububasha n’imikorere y’izo nkiko.

Itegeko rishyiraho Urwego rw’Igihugu rushinzwe gukurikirana, kugenzura no guhuza ibikorwa by’inkiko Gacaca rufite ubwisanzure mu micungire y'abakozi n'imari. Iryo tegeko rigena kandi imiterere, inshingano n’imikorere y’urwo rwego.

B. Ibyerekeye Inkiko za Gisirikare.

Ingingo ya 153

Inkiko za Gisirikare zigizwe n’Urukiko rwa Gisirikare n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.

Itegeko ngenga rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’Inkiko za Gisirikare.

1. Urukiko rwa Gisirikare

Ingingo ya 154

Haseguriwe ibivugwa mu gika cya mbere cy’ingingo ya 155 y’iri Tegeko Nshinga , Urukiko rwa Gisirikare ruburanisha ku rwego rwa mbere ibyaha byose byakozwe n’abasirikare rutitaye ku ipeti ryabo.

Une loi organique détermine l’organisation, la compétence, et le fonctionnement de ces juridictions.

Une loi institue un Service National chargé du suivi, de la supervision et de la coordination des activités des Juridictions Gacaca qui jouit d'une autonomie de gestion administrative et financière. Cette loi détermine également ses attributions, son organisation et son fonctionnement. B. Des Juridictions Militaires

Article 153

Les Juridictions Militaires sont composées du Tribunal Militaire et de la Haute Cour Militaire.

Une loi organique fixe l’organisation, le fonctionnement et la compétence des juridictions militaires. 1. Le Tribunal Militaire

Article 154

Sans préjudice des dispositions de l’article 155, alinéa premier de la présente Constitution, le Tribunal Militaire connaît au premier degré de toutes les infractions commises par les militaires quel que soit leur grade.

An organic law shall determine the organization, jurisdiction and functioning of Gacaca Courts.

A law shall establish a National Service charged with the follow­up, supervision and coordination of activities of the Gacaca Courts. This body shall enjoy administrative and financial autonomy. This law shall also determine its duties, organization and functioning. B. Military Courts

Article 153

Military courts comprise of the Military Tribunal and the Military High Court.

An organic law determines the organization, jurisdiction and functioning of Military courts.

1. The Military Tribunal

Article 154

Without prejudice to the provisions of Article 155 paragraph one, the Military Court tries in the first instance all offences committed by military personnel irrespective of their rank. .

105

2. Urukiko Rukuru rwa Gisirikare

Ingingo ya 155

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ruburanisha ku rwego rwa mbere ibyaha bihungabanya umutekano wa Leta n’iby'ubuhotozi

Ruburanisha ku rwego rw’ubujurire imanza zose zaciwe n’Urukiko rwa Gisikare.

Urukiko rw’Ikirenga ruburanisha ku rwego rw’ubujurire kandi bwa nyuma imanza zaciwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare mu buryo buteganywa n’itegeko.

“C. Ibyerekeye Inkiko z’Ubucuruzi

(Ivugururwa n°3 ryo ku wa 13/08/2008, ingingo ya 34)

Ingingo ya 155 bis: Inkiko z’Ubucuruzi

(Ivugururwa n°3 ryo ku wa 13/08/2008, ingingo ya 34)

Hashyizweho inkiko z’ubucuruzi ziburanisha imanza z’ubucuruzi. Izo nkiko ni Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi n’Inkiko z’Ubucuruzi.

2. La Haute Cour Militaire

Article 155

La Haute Cour Militaire connaît au premier degré de toutes les infractions d’atteinte à la surêté de l’Etat et d’assasinat commises par les militaires quel que soit leur grade.

Elle connaît en appel des jugements rendus par le Tribunal Militaire.

La Cour Suprême connaît en appel et en dernier ressort des arrêts rendus par la Haute Cour militaire dans les conditions définies par la loi. « C. Des juridictions de commerce

(Révision n° 3 du 13/08/2008, article 34)

Article 155 bis : Juridictions de commerce

(Révision n° 3 du 13/08/2008, article 34)

Il est institué des juridictions de commerce pour juger les affaires commerciales. Ces juridictions sont la Haute Cour de Commerce et les Tribunaux de Commerce.

2. The Military High Court Article 155

The Military High Court shall try in the first instance, all offences which constitute a threat to national security and murder committed by soldiers irrespective of rank.

The Military High Court is an appellate court in respect of decisions rendered by the Military Tribunal.

The Supreme Court shall hear appeals against decisions of the Military High Court in accordance with the provisions of the law.

« C. Commercial courts

(Amendment n°32 of 13/08/2008, Article 34)

Article 155 bis: Commercial courts

(Amendment n°3 of 13/08/2008, Article 34)

There are hereby established the commercial courts competent to try commercial cases which are the Commercial High Court and the Commercial Courts.

106

Perezida na Visi Perezida b’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi bashyirwaho n’Iteka rya Perezida bamaze kwemezwa na Sena. Mu kugena abakandida kuri iyo myanya, Perezida wa Repubulika abanza kugisha inama Inama y'Abaminisitiri n'Inama Nkuru y’Ubucamanza.

Abandi bacamanza b’inkiko z’ubucuruzi bashyirwaho hakurikijwe amategeko abigenga.

Itegeko ngenga rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’inkiko z’ubucuruzi”.

Akiciro ka 3 : Ibyerekeye kurahira kw’abacamanza

Ingingo ya 156 (Ivugururwa n°3 ryo ku wa 13/08/2008,

ingingo ya 35)

Perezida, Visi­Perezida n’Abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga, Perezida na Visi Perezida b’Urukiko Rukuru n’ab’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi barahirira imbere ya Perezida wa Repubulika, abagize Inteko Ishinga Amategeko bahari.

Abandi bacamanza barahirira imbere y’abayobozi bavugwa mu itegeko ribagenga.

Le Président et le Vice Président de la Haute Cour de Commerce sont nommés par Arrêté Présidentiel après leur approbation par le Sénat. Les candidats pour ces postes sont proposés par le Président de la République après consultation du Conseil des Ministres et du Conseil Supérieur de la Magistrature.

Les autres juges des juridictions de commerce sont nommés conformément aux dispositions légales y relatives.

Une loi organique détermine l’organisation, le fonctionnement et la compétence des juridictions de commerce ».

Sous-section 3 : De la prestation de serment des juges

Article 156 (Révision n° 3 du 13/08/2008,

article 35)

Le Président, le Vice­Président et les Juges de la Cour Suprême, les Présidents et les Vice­ Présidents de la Haute Cour et de la Haute Cour de Commerce prêtent serment devant le Président de la République en présence des membres du Parlement.

Les autres juges prêtent serment devant les autorités indiquées par la loi qui les régit.

The President and the Vice President of the Commercial High Court shall be appointed by a Presidential Order after their approval by the Senate. The President of the Republic shall submit candidates for such posts after consultation with the Cabinet and the High Council of the Judiciary.

Other judges of commercial courts shall be appointed in accordance with the relevant laws.

An organic law shall establish the organization, functioning and jurisdiction of commercial courts”.

Sub-section 3 : Oath of office of judges

Article 156 (Amendment n°3 of 13/08/2008, Article

35)

The President, Vice President and Judges of the Supreme Court, the Presidents and Vice Presidents of the High Court and Commercial High Court shall take the oath of office before the President of the Republic in the presence of the members of Parliament.

Other Judges shall take oath before authorities as prescribed by law that governing them.

107

Icyiciro cya 3 : Ibyerekeye Inama Nkuru y’Ubucamanza

(Ivugururwa n°3 ryo kuwa 13/8/2008,ingingo ya 36)

Ingingo ya 157

Hashyizweho Inama Nkuru y’Ubucamanza ifite inshingano zikurikira:

1° kwiga ibibazo byerekeye imikorere y’ubutabera no gutanga inama, ibyibwirije cyangwa ibisabwe, ku bibazo byose byerekeye imikorere y’ubutabera;

2° gufata ibyemezo ku ishyirwa ku mirimo, izamurwa mu ntera, ivanwa ku mirimo ry’abacamanza, ku migendekere y’umwuga w’abacamanza batari ab'Inkiko za Gisirikare, no gufata ibyemezo nk’urwego rushinzwe imyitwarire yabo uretse Perezida na Visi­ Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga;

3° gutanga inama buri gihe ku mushinga uwo ari wo wose wo gushyiraho urukiko rushya cyangwa werekeye amategeko ngengamikorere y’abacamanza cyangwa y’abakozi b’inkiko ishinzwe.

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga ashyira umukono ku byemezo byo gushyira mu myanya, kuzamura mu ntera no kuvana ku mirimo abacamanza n'abakozi b'Urukiko rw'Ikirenga.

Section 3 : Du Conseil Supérieur de la Magistrature

(Révision n°3 du 13/8/2008 ,article 36) Article 157

Il est institué un Conseil Supérieur de la Magistrature dont les attributions sont les suivantes :

1° étudier les questions relatives au fonctionnement de la justice, et donner des avis, de son initiative ou sur demande, sur toute question intéressant l’administration de la justice;

2° ­décider de la nomination, de la promotion et de la révocation des juges et en général de la gestion de carrière des juges des juridictions autres que militaires et statuer en tant que Conseil de discipline à leur égard, sauf en ce qui concerne le Président et le Vice­Président de la Cour Suprême;

3° donner des avis sur tout projet ou toute proposition de création d’une nouvelle juridiction ou relatif au statut des juges ou du personnel judicaire relevant de sa compétence.

Le Président de la Cour Suprême signe les actes de nomination, de promotion et de révocation des juges et du personnel de la Cour Suprême.

Section 3 : The Superior Council of the Judiciary

(Amendment n°3 of 13/8/2008 ,Article 36)

Article 157

There is hereby established a High Council of the Judiciary which has the following functions : 1° to examine and, either on its own initiative, or upon request by another organ, to give advice on matters relating to the functioning of the justice system;

2° to take decisions relating to the appointment, promotion or removal from office of judges and management of the career in general and discipline of judges with the exception of judges of the military courts and President and Vice­President of the Supreme Court; 3° to advise on all proposals relating to the establishment of a new court or bill governing the status of judges and other judicial personnel for whom it is responsible.

The President of the Supreme Court signs the orders of appointment, promotion and removal from office of judges and personnel of the Supreme Court.

108

Ingingo ya 158 Article 158 Article 158 (Ivugururwa n° 3 ryo ku wa (Révision n° 3 du 13/8/2008,article 37) (Amendment n° 3 of 13/8/2008,Article 13/8/2008,ingingo ya 37) 37)

Le Conseil Supérieur de la Magistrature est Inama Nkuru y’Ubucamanza igizwe n’aba composé des membres suivants : The High Council of the Judiciary is composed bakurikira : of: 1° Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, ari na 1° le Président de la Cour Suprême, Président we ushinzwe kuyiyobora ; de droit ; 1° the President of the Supreme Court, who is

2° Visi­Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ; 2° le Vice­Président de la Cour Suprême ; the chairperson; 3° Umucamanza umwe (1) mu Rukiko 3° un (1) Juge de la Cour Suprême élu par ses 2° the Vice­President of the Supreme Court; rw’Ikirenga utorwa na bagenzi be ; pairs ; 3° one (1) judge from the Supreme Court

4° Perezida w’Urukiko Rukuru n’w’Urukiko 4° les Présidents de la Haute Cour et de la elected by his or her peers; Rukuru rw’ Ubucuruzi; Haute Cour de Commerce ; 4° the Presidents of the High Court and the

5° Umucamanza umwe (1) wo Rukiko 5° un (1) Juge de la Haute Cour de la Commercial High Court; Rukuru rwa Repubulika uorwa na République élu par ses pairs ; 5° one (1) judge from the High Court of the bagenzi be; Republic elected by his or her peers;

6° Umucamanza umwe (1) uhagarariye 6° un (1) juge représentant ceux des abo mu nkiko z’ubucuruzi utorwa na Tribunaux de Commerce élu par ses pairs 6° one (1) judge from Commercial Courts bagenzi be; elected by his/her peers to represent them

7° Abacamanza bahagarariye abo mu 7° des juges représentant ceux des Tribunaux Nkiko Zisumbuye batorwa na bagenzi de Grande Instance élus par leurs pairs ; 7° judges from High Instance Tribunals babo ; elected by their peers representing High

8° Abacamanza bahagarariye abo mu 8° des juges représentant ceux des Tribunaux Instance Tribunals; Nkiko z’Ibanze battorwa na bagenzi de Base élus par leurs pairs ; 8° judges from Grass root tribunals elected by babo ; their peers representing judges of the

9° Abayobozi babiri (2) b’Amashami 9° deux (2) Doyens des Facultés de Droit des Grass root Tribunals; y’Amategeko muri Kaminuza no mu Universités agréées élus par leurs pairs ; 9° two (2) deans of the Faculties of Law of mashuri makuru yemewe batorwa na recognized universities and higher bagenzi babo; institutions of learning elected by their

109

10°Avoka umwe (1) uhagarariye Urugaga rw’Abavoka utorwa n’ abagenzi be;

11°Umuntu umwe (1) uhagarariye Minisiteri y’Ubutabera

12°Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu;

13°Umuvunyi Mukuru. 14°Abandi bagenwa n’Itegeko ngenga rigena imiterere, ububasha n’imikorere by’Inama Nkuru y’Ubucamanza.

Itegeko ngenga risobanura imiterere, ububasha n’imikorere y’Inama Nkuru y’Ubucamanza. Rigena kandi umubare w’abacamanza bavugwa mug ace ka 6 n’aka 7 k’iyi ngingo.

10° Un représentant des membres de l’Ordre des Avocats élu par ses pairs ;

11° Un représentant du Ministère de la Justice désigné par le Ministre ayant la justice dabs ses attributions.

12°Le Président de la Commission Nationale des Droits de la Personne; 13° l’Ombudsman. 14°A utres agents désignés par la loi organique portent organisation, competences et fonctionnement du Conseil Supérieur de la Magistrature.

Une loi organique précise l’organisation, la compétence et le fonctionnement du Conseil Supérieur de la Magistrature ainsi que le nombre des Juges définis aux points 6° et 7° du présent article.

10°One (1) member of the Bar Association elected by his /her peers to represent them ; 11° one (1) representative of the Ministry of justice appointed by the Minister having justice in his/her attributions ; 12° the President of the National Commission of Human Rights; 13° the Ombudsman. 14° other officers designated by Organic law determining the organisation ,powers and functioning b of the High Council of the Judiciary.

An organic law shall determine the organisation, the powers and the functioning of the Supreme Council of the Judiciary. It shall also determine the number of judges mentioned in point six and seven of this article.

110

Akiciro ka 4 : Ibyerekeye Abunzi

Ingingo ya 159 (Ivugururwa n° 2 ryo ku wa 08/12/2005)

Hashyizweho “Komite y’Abunzi” ishinzwe kunga ababuranyi igihe cyose mbere yo gushyikiriza urukiko ruburanisha mu rwego rwa mbere ibirego mu manza zimwe zigenwa n’itegeko.

Komite y’Abunzi igizwe n’abantu b’inyangamugayo kandi bazwiho ubushobozi bwo kunga.

Itegeko Ngenga rigena imiterere, ifasi, ububasha n’imikorere bya Komite y’Abunzi. Rigena kandi umubare w’abayigize n’urwego ruyitora.

Section 4 : Des Conciliateurs

Article 159 (Révision n° 2 du 08/12/2005)

Il est institué un «Comité de Conciliateurs » destiné à fournir un cadre de conciliation obligatoire préalable à la saisine des juridictions de premier degré siégeant dans certaines affaires définies par la loi.

Le Comité des Conciliateurs est composé de personnes intègres et reconnues pour leur aptitude à concilier.

Une loi organique détermine l’organisation, le ressort, la compétence et le fonctionnement du Comité des Conciliateurs. Elle précise en outre le nombre de ses membres et l’organe qui l’élit.

Section 4 : The Mediators

Article 159 (Amendment n° 2 of 08/12/2005)

There is hereby established a “Mediation Committee" responsible for mediating between parties to certain disputes involving matters determined by law prior to the filing of a case with the court of first instance.

The Mediation Committee shall comprise of persons of integrity and acknowledged for their mediating skills.

An organic law shall determine the organization, the territorial jurisdiction, the competence and the functioning of Mediation Committee. It shall also determine the number that comprise the mediation committee and the organ that elects it.

111

INTERURO YA V

IBYEREKEYE UBUSHINJACYAHA

UMUTWE WA MBERE : IBYEREKEYE UBUSHINJACYAHA BUKURU BWA REPUBULIKA (Ivugururwa n° 3 ryo ku wa 13/08/2008, ingingo ya 39)

Ingingo ya 160 (Ivugururwa n° 3 ryo ku wa 13/08/2008, ingingo ya 39)

Hashyizweho urwego rw'Ubushinjacyaha rwitwa "Ubushinjacyaha Bukuru ", mu byo rushinzwe harimo gukurikirana ibyaha mu Gihugu hose.

Rufite ubwigenge mu micungire y'abakozi n’imari byarwo.

Ingingo ya 161 (Ivugururwa n° 3 ryo ku wa 13/08/2008,

ingingo ya 40)

Ubushinjacyaha Bukuru ni urwego rumwe. Bugizwe n’ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru, Ubushinjacyaha bwo ku rwego rwisumbuye n’Ubushinjacyaha bwo ku rwego rw’Ibanze.

Urwego rw'ibiro by'Umushinjacyaha Mukuru, rugizwe n'Umushinjacyaha Mukuru, Umushinjacyaha Mukuru wungirije n'abashinjacyaha bo ku rwego rw’Igihugu.

.

TITRE V

DU MINISTÈRE PUBLIC

CHAPITRE PREMIER : DU PARQUET GÉNÉRAL (RÉVISION N° 3 DU

13/08/2008, ARTICLE 39)

Article 160 (Ivugururwa n° 3 ryo ku wa 13/08/2008, ingingo ya 39) Il est institué un Organe National de poursuite judiciaire chargé notamment de la poursuite des infractions sur tout le territoire national.

Il jouit de l'autonomie de gestion administrative et financière.

Article 161 (Révision n° 3 du 13/08/2008, article 40)

« L’Organe National de Poursuite Judiciaire constitue un organe unique. Il comprend un service appelé Bureau du Procureur Général et un service décentralisé au niveau de Grande Instance et de Base.

Le Bureau du Procureur Général est composé du Procureur Général, du Procureur Général Adjoint et des procureurs nationaux

TITLE V

PUBLIC PROSECUTION

CHAPTER ONE :NATIONAL PUBLIC PROSECUTION AUTHORITY ( Amendment n° 3 of 13/08/2008, Article 39)

Article 160 (Ivugururwa n° 3 ryo ku wa 13/08/2008, ingingo ya 39) There is hereby established a National Public Prosecution responsible inter alia, for the investigation and prosecution of crimes committed in whole country.

The National Public Prosecution Authority shall enjoy administrative and financial autonomy.

Article 161 (Amendment n° 3 of 13/08/2008, Article

40)

The National Public Prosecution Authority is a single institution. It shall comprise the Office of the Prosecutor General, public prosecution at the intermediate level and public prosecution at the primary level.

The Office of the Prosecutor General shall be comprised of the Prosecutor General, the Deputy Prosecutor General and National Prosecutors.

112

Bagomba kuba bafite nibura impamyabumenyi ihanitse mu by’amategeko n’uburambe bw’imyaka umunani (8) mu kazi karebana n’amategeko, bakaba kandi baragaragayeho ubushobozi mu miyoborere y’Inzeko nkuru z’ubuyobozi.

Abafite impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amategeko, bagomba kuba bafite uburambe nibura bw’imyaka itanu (5) mu mirimo yerekeye amategeko. Umushinjacyaha Mukuru n’Umushinjacyaha Mukuru Wungirije, bashyirirwaho manda y’imyaka itanu (5) ishobora kongerwa rimwe gusa.

Abashinjacyaha bayobora Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye bashyirirwaho manda y’imyaka ine (4) ishobora kongerwa rimwe gusa n’Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha.

Abandi bashinjacyaha bashyirirwaho igihe cya manda kigenwe gishobora kongerwa buri gihe n’Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha mu buryo bugenwa n’itegeko ribagenga bamaze gukorerwa isuzumamikorere.

Ibyerekeye Imyifatire myiza n’ubunyangamugayo by’umushinjacyaha biteganywa n’amategeko yihariye abireba

Ils doivent avoir au moins un diplôme de licence en Droit et une expérience professionnelle de huit (8) ans au moins dans une profession juridique et avoir fait preuve d’aptitude dans l’administration d’institutions au plus haut niveau.

Pour les détenteurs d’un diplôme de Doctorat en Droit l’expérience professionnelle requise est de cinq (5) ans au moins dans une profession juridique. Le Procureur Général et le Procureur Général Adjoint sont nommés pour un mandat de cinq (5) ans renouvelable une seule fois.

Les Procureurs en chef au niveau de Grande Instance sont nommés pour un mandat de quatre (4) ans renouvelable une seule fois par le Conseil Supérieur de Poursuite Judiciaire.

Les autres Procureurs sont nommés pour une durée de mandat déterminée renouvelable à chaque fois par le Conseil Supérieur de Poursuite Judiciaire conformément aux dispositions de la loi portant leur statut après leur évaluation.

Les mécanismes de discipline et d’éthique de poursuite judiciaire sont déterminés par les lois spécifiques y relatives.

They must hold at least a Bachelor’s degree in Law and have a working experience of eight (8) years in legal profession and proven ability of management of high­level institutions.

Holders of Doctoral degrees in law shall have at least five (5) years of experience in legal profession.

The Prosecutor General and the Deputy Prosecutor General are appointed for a five (5) year term, wich shall be only once renewable.

The Chief Intermediate Prosecutors shall be appointed for a four (4) year term wich shall be only once renewable by the High Council of the Public Prosecution.

Other Prosecutors shall be appointed for a fixed term of office renewable every time by the High Council of the Public Prosecution in accordance with provisions of the law relating to their status and upon their evaluation.

Specific and relevant laws shall determine professional conduct and accountability requirements for prosecutors.

113

Umushinjacyaha Mukuru ayobora kandi agahuza imirimo y'Ubushinjacyaha Bukuru.

Umushinjacyaha Mukuru ashobora guha buri mushinjacyaha amabwiriza yanditse. Icyakora nta bubasha afite bwo kubuza umushinjacyaha kuba yakurikirana umuntu, kugira ngo abe ari we ubwe umwikurikiranira.

Itegeko ngenga rigena imiterere, ububasha n’imikorere by’Ubushinjacyaha Bukuru.

Itegeko ryihariye rishyiraho amategeko agenga abashinjacyaha n’abakozi bo mu bushinjacyaha”.

Le Procureur Général dirige et coordonne les activités de l’Organe National de Poursuite Judiciaire.

Le Procureur Général peut donner des injonctions écrites à tout Officier de Poursuite Judiciaire. Cependant ce pouvoir n’emporte pas le droit de dessaisir le Procureur des dossiers à instruire dans leurs ressorts respectifs pour se substituer à eux.

Une loi organique détermine l’organisation, les compétences et le fonctionnement de l’Organe National de Poursuite Judiciaire.

Une loi particulière régit le statut des Officiers de Poursuite Judiciaire et autre personnel de l’Organe National de Poursuite Judiciaire ».

The Proecutor General shall direct and coordinate activities of the National Public Prosecution Authority.

The Prosecutor General may give written instructions to any Prosecutor. However, he/she has no powers to give instructions to a Prosecutor to refrain from prosecuting any person and to refer the matter to him or herself.

An organic law shall determine the organization, powers and functioning of the National Public Prosecution Authority.

The statute of prosecutors and other personnel of the National Public Prosecution Authority shall be governed by a specific law”.

114

Ingingo ya 162 (Ivugururwa n° 3 ryo ku wa 13/8/2008, ingingo ya 41)

“Ubushinjacyaha Bukuru bugengwa mu mirimo yabwo na Minisitiri ufite Ubutabera mu nshingano ze.

Mu byerekeranye no gukurikirana ibyaha, Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze agena politiki rusange kandi ashobora, mu nyungu rusange z'akazi, guha Umushinjacyaha Mukuru, amabwiriza yanditse amutegeka cyangwa amubuza gukurikirana.

Ashobora kandi, iyo byihutirwa, mu nyungu rusange, guha Umushinjacyaha uwo ari we wese amabwiriza yanditse amutegeka cyangwa amubuza gukurikirana akabimenyesha Umushinjacyaha Mukuru.

Abashinjacyaha bafite ubwigenge ku baburanyi no ku bacamanza b‘Inkiko.”

Article 162 (Révision n° 3 du 13/8/2008, article 41)

« L‘Organe National de Poursuite Judiciaire est placé sous l’autorité du Ministre ayant la justice dans ses attributions.

En matière de poursuite d’infractions, le Ministre ayant la justice dans ses attributions définit la politique générale et peut, dans l’intérêt général du service, donner des injonctions écrites de poursuite ou de non poursuite au Procureur Général.

Il peut également, en cas d’urgence et dans l’intérêt général, donner des injonctions écrites à tout procureur lui obligeant de mener ou ne pas mener une action publique et en réserve copie au Procureur Général.

Les Officiers de Poursuite Judiciaire sont pleinement indépendants des parties et des Magistrats du siège. »

Article 162 (Amendment n° 3 of 13/8/2008, Article 41)

“The National Public Prosecution Authority shall be under the authority of the Minister in charge of justice.

In matters relating to prosecution of offences, the Minister in charge of justice shall determine general policy and may, for public interest, issue written instructions to the Prosecutor General to undertake or refrain from investigating and prosecuting of an offence.

He/she may also, in cases of urgency and in public interest, issue written instructions to any prosecutor to investigate and prosecute or refrain from investigating and prosecuting an offence and inform the Prosecutor General of such instructions.

Prosecutors shall be independent from parties to judicial proceedings and judges.”

115

UMUTWE WA II : IBYEREKEYE UBUSHINJACYAHA BWA GISIRIKARE

Ingingo ya 163

Hashyizweho Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bushinzwe gukurikirana ibyaha bikozwe n’abantu baburanishwa n’inkiko za gisirikare. Bukurikirana ibyaha biburanishwa mu nkiko za Gisirikare.

Ingingo ya 164

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare buyoborwa n’Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare yunganiwe n’Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare wungirije.

Itegeko ngenga rigena imiterere, ububasha n’imikorere y’Ubushinjacyaha bwa gisirikare.

CHAPITRE II : DE L’AUDITORAT MILITAIRE

Article 163

Il est institué un Auditorat Militaire chargé de la poursuite des infractions commises par les personnes justiciables des juridictions militaires. Il exerce l’action publique devant les juridictions militaires.

Article 164

L’Auditorat Militaire est dirigé par un Auditeur Général Militaire assisté d’un Auditeur Général Militaire Adjoint.

Une loi organique détermine l’organisation, la compétence et le fonctionnement de l’Auditorat Militaire.

CHAPTER II : MILITARY PROSECUTION DEPARTMENT

Article 163

There is hereby established the Military Prosecution Department responsible for the prosecution of offences committed by persons subject to the jurisdiction of military courts. It investigates and prosecutes offences before military courts.

Article 164

The Military Prosecution Department is headed by the Military Prosecutor General assisted by the Deputy Military Prosecutor General.

An organic law determines the organization, powers and functioning of the military prosecution department.

116

UMUTWE WA III : IBYEREKEYE INAMA NKURU Y’UBUSHINJACYAHA

Ingingo ya 165 (Ivugururwa n° 2 ryo ku wa 08/12/2005)

Hashyizweho Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha.

Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha igizwe n’aba bakurikira :

1° Minisitiri w’Ubutabera, ari na we uyiyobora;

2° Umushinjacyaha Mukuru; 3° Umushinjacyaha Mukuru wungirije; 4° Umushinjacyaha umwe wo ku rwego rw’Igihugu ;

5° Komiseri Mukuru wa Polisi y’Igihugu ;

6° Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu;

7° Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare n'umwungirije;

8° Abashinjacyaha bo ku rwego rwisumbuye n’abo ku rwego rw’ibanze bahagarariye bagenzi babo;

9° Abayobozi babiri (2) b’amashami y’amategeko muri Kaminuza no mu mashuri makuru yemewe batorwa na bagenzi babo;

10° Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka; 11°Umuvunyi Mukuru.

CHAPITRE III : DU CONSEIL SUPÉRIEUR DU PARQUET

Article 165 (Révision n° 2 du 08/12/2005)

Il est institué un Conseil Supérieur de poursuite judiciaire.

Le Conseil Supérieur de poursuite judiciaire est composé de membres suivants :

1° le Ministre de la Justice, qui en est Président;

2° le Procureur Général; 3° le Procureur Général Adjoint; 4° un Procureur national élu par ses pairs; 5° le Commissaire Général de la Police Nationale;

6° le Président de la Commission Nationale des droits de la personne;

7° l’Auditeur Général Militaire et son adjoint;

8° Des Représentants des Procureurs et Officiers de poursuite judiciaire au niveau de grande instance et de base ;

9° deux Doyens des Facultés de Droit des universités et Institutions d’enseignement supérieur­agréées et élus par leurs pairs ;

10°le Bâtonnier de l’Ordre des Avocats ; 11°l'Ombudsman.

CHAPTER III : THE SUPREME COUNCIL OF THE PROSECUTION

Article 165 (Amendment n° 2 of 08/12/2005)

There is hereby instituted the High ouncil of the Prosecution.

The High Council of Public Prosecutiion shall comprise the following members.

1° the Minister of Justice, who is the Chairperson;

2° the Prosecutor General; 3° the Deputy Prosecutor General; 4° A National Prosecutor elected by his/her peers

5° the Commissioner General of National Police;

6° the President of the National Commission of Human Rights;

7° the Military Prosecutor General and his/her deputy;

8° prosecutors at intermediate and primary levels representing their peers;

9° two (2) deans of the Faculties of Law of recognised universities and institutions of higher learning elected by their peers;

10°the President of the Bar Association; 11°the Ombudsman

117

Itegeko ngenga risobanura imiterere, ububasha n’imikorere by’Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha. Rigena kandi umubare w’abashinjacyaha bahagarariye bagenzi babo bavugwa mu gace ka 8 k’iyi ngingo.

Ingingo ya 166

Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika n’Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika wungirije barahirira imbere ya Perezida wa Repubulika, abagize Inteko Ishinga Amategeko bahari.

Abandi bashinjacyaha barahirira imbere y’abayobozi bavugwa mu itegeko ribagenga.

INTERURO YA VI :

IBYEREKEYE UBUTEGETSI BW’IBANZE

UMUTWE WA MBERE : IBYEREKEYE INGINGO RUSANGE

Ingingo ya 167 (Ivugururwa n° 2 ryo ku wa 08/12/2005)

Ubutegetsi bwa Leta bwegerezwa abaturage mu nzego z’ibanze hakurikijwe Itegeko. Bukurikiranwa na Minisiteri ifite ubutegetsi bw’Igihugu mu nshingano zayo.

Une loi organique détermine l’organisation, la compétence et le fonctionnement du Conseil Supérieur de poursuite judiciaire ainsi que le nombre de représentants des Procureurs indiqués au point 8° du présent article..

Article 166

Le Procureur Général de la République et le Procureur Général de la République Adjoint prêtent serment devant le Président de la République en présence des membres du Parlement.

Les autres Officiers du Ministère Public prêtent serment devant les autorités indiquées par la loi les régissant.

TITRE VI :

DES POUVOIRS DECENTRALISES

CHAPITRE PREMIER: PRINCIPES GENERAUX

Article 167 (Révision n° 2 du 08/12/2005)

Les pouvoirs de l’Etat sont décentralisés au profit des entités administratives locales conformément à une loi. Ces pouvoirs relèvent du Ministère ayant l'administration locale dans ses attributions.

An organic law shall determine the organization, powers and functioning of the Higher Council of the Public Prosecution it shall also determine the number of Prosecutors representing their peers mentioned in point 8° of this article..

Article 166

The Prosecutor General of the Republic and the Deputy Prosecutor General of the Republic shall take the oath of office before the President of the Republic in the presence of the Members of Parliament.

Other prosecutors shall take oath before the authorities specified by the law.

TITLE VI :

THE DECENTRALISED AUTHORITIES.

CHAPTER ONE : GENERAL PROVISIONS

Article 167 (Amendment n° 2 of 08/12/2005)

Public administration shall be decentralized in accordance with the provisions of the law. Decentralized entities shall fall under the Ministry in charge of local government.

118

Itegeko rigena Inzego z’imitegekere y’Igihugu ku rwego rw’ibanze zegereye abaturage zifite ubuzimagatozi n’ubwisanzure mu byerekeye ubutegetsi n’imari. Izo nzego ni zo shingiro ry’iterambere ry’abaturage.

Inzego z’ibanze zifite ubuzimagatozi zifite uburenganzira bwo kuba abanyamuryango b'ingaga zo mu gihugu cyangwa mpuzamahanga ziharanira guteza imbere ubuyobozi bwegereye abaturage.

Itegeko rigena imitunganyirize, imikorere n’imikoranire y’izo nzego n’izindi nzego zinyuranye zifite uruhare mu miyoberere no mu iterambere ry’Igihugu. Itegeko riteganya kandi uko Guverinoma yegurira izo nzego ububasha, umutungo n’ibindi byangombwa.

UMUTWE WA II : IBYEREKEYE INAMA Y’IGIHUGU Y’UMUSHYIKIRANO

Ingingo ya 168 (Ivugururwa n° 2 ryo ku wa 08/12/2005) Hashyizweho “Inama y’Igihugu y’Umushyikirano”. Ihuza Perezida wa Repubulika n’abahagarariye Inama Njyanama z’Inzego z’Ibanze zifite ubuzimagatozi batorwa na bagenzi babo. Iyoborwa na Perezida wa Repubulika ikaba kandi irimo n’abagize Guverinoma, Inteko Ishinga Amategeko n’abandi Perezida wa Repubulika yagena. Umubare w’abahagarariye Inama Njyanama z’Inzego z’Ibanze zifite ubuzimagatozi mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ugenwa na Perezida wa Repubulika.

Une loi détermine les entités administratives locales décentralisées dotées de la personnalité juridique et de l’autonomie administrative et financière. Ces entités constituent la base du développement communautaire.

Les entités administratives locales dotées de la personnalité juridique peuvent adhérer à des organisations nationales ou internationales œuvrant en matière de décentralisation.

Une loi détermine l’organisation, le fonctionnement de ces entités décentralisées et leurs relations avec d’autres organes participant à l’administration et au développement du pays. Une loi organise le transfert de compétences, de ressources et d’autres moyens du Gouvernement central aux entités décentralisées.

CHAPITRE II : DU CONSEIL NATIONAL DE DIALOGUE Article 168

(Révision n° 2 du 08/12/2005) Il est institué un « Conseil National de Dialogue». Il réunit le Président de la République et les représentants des Conseils des entités administratives locales dotées de la personnalité juridique élus par leurs pairs. Il est présidé par le Président de la République en présence des membres du Gouvernement, du Parlement ainsi que d'autres personnes que pourrait désigner le Président de la République. Le nombre des représentants des Conseils des entités administratives locales dotées de la personnalité juridique au sein du Conseil National de Dialogue est déterminé par le Président de la République.

The law determines decentralized local administrative entities with legal status and administrative and financial autonomy. Such entities are basic foundation of community development.

Local administrative entities with legal status shall be entitled to become members of national and international organisations which promote development through decentralisation.

A law determines the organisation, the functioning and the collaboration between these organs and various other organs which have a role in the administration and development of the country. A law shall also determine the manner in which the Government transfers powers, property and other resources to decentralized entities.

CHAPTER II : THE NATIONAL DIALOGUE COUNCIL Article 168

(Amendment n° 2 of 08/12/2005) There is hereby established a “National Council of Dialogue”. It shall bring together the President of the Republic and representatives of councils of local administrative entities with legal status elected by their peers. It shall be chaired by the President of the Republic and be attended by members of the Cabinet and Parliament, and such others as may be determined by the President of the Republic. The number of representatives of councils of local administrative entities with legal status in the National Council of dialogue is determined by the President of the Republic.

119

Iyo nama iterana nibura rimwe (1) mu mwaka. Mu bibazo isuzuma harimo ibyerekeye uko Igihugu n’Ubuyobozi bw’ibanze bimeze ndetse n’ibyerekeye ubumwe bw’Abanyarwanda.

Imyanzuro y’iyo Nama ishyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo zirusheho gutunganya imirimo zikorera abaturage.

INTERURO YA VII IBYEREKEYE UMUTEKANO NO

KURINDA IGIHUGU

Ingingo ya 169

Leta ifite inzego zishinzwe umutekano zikurikira:

1° Polisi y'Igihugu; 2° Urwego rw'Igihugu rushinzwe umutekano;

3° Ingabo z'Igihugu.

Itegeko rishobora kugena izindi nzego z'umutekano.

UMUTWE WA MBERE : IBYEREKEYE POLISI Y’IGIHUGU

Ingingo ya 170

Polisi y’Igihugu ifite ububasha mu gihugu cyose.

Igomba gukorera abaturage ishingiye cyane cyane ku mahame akurikira :

Le Conseil se réunit au moins une (1) fois par The Council shall meet at least once a year. It an. Il débat entre autres des questions relatives shall debate, among others, on issues relating à l’état de la Nation, l’état des pouvoirs locaux to the state of the Nation, the state of local et de l’unité nationale. governments and the national unity.

Les recommandations issues dudit Conseil sont Resolutions of the Council are submitted to the transmises aux institutions et services concerned state institutions to enable them to concernés afin d’améliorer les services rendus à improve their services to the population. la population

TITRE VII TITLE VII DE LA SECURITE ET DE LA NATIONAL DEFENCE AND DEFENSE NATIONALES SECURITY

Article 169 Article 169

L'Etat dispose des organes de sécurité The State has the following security organs : ci­après :

1° la Police Nationale; 1° The National Police; 2° le Service National de Sécurité; 2° The National Security Service; 3° les Forces Rwandaises de Défense. 3° The Rwanda Defence Forces.

La loi peut déterminer d'autres organes de A law may determine other security organs. sécurité.

CHAPITRE PREMIER : DE LA POLICE CHAPTER ONE : THE NATIONAL POLICE NATIONALE

Article 170 Article 170

La Police Nationale exerce ses compétences sur The National Police exercises its authority over l’ensemble du territoire national. the entire national territory.

Elle doit servir le peuple notamment sur base It must serve the people particularly on the des principes suivants : basis of the following principles:

120

1° kubumbatira uburenganzira bw’ibanze buteganywa n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko;

2° imikoranire myiza ya Polisi y’Igihugu n’imbaga y’abaturage;

3° kumva ko igenzurwa n’abaturage bose;

4° kugaragariza abaturage imyubahirize y'inshingano zayo.

Ingingo 171

Polisi y'Igihugu ifite inshingano z'ingenzi zikurikira :

1° kugenzura ko amategeko yubahirizwa; 2° kubungabunga Umutekano imbere mu Gihugu;

3° kurinda Umutekano w’Abantu n’uw’ibintu byabo;

4° kwihutira gutabara iyo habaye amakuba, ibyago cyangwa impanuka;

5° kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko agenga ikirere, imipaka n’amazi;

6° kurwanya iterabwoba; 7° kugira uruhare mu bikorwa bigarura amahoro mu rwego mpuzamahanga, by'ubutabazi n'iby'amahugurwa.

1° la sauvegarde des droits fondamentaux définis par la Constitution et la loi ;

2° la coopération entre la Police Nationale et la communauté nationale ;

3° la responsabilité de la Police Nationale devant la communauté;

4° tenir informée la population de l'exécution de sa mission.

Article 171

La Police Nationale dispose des principales attributions suivantes :

1° assurer le respect de la loi ; 2° maintenir et rétablir l’ordre public;

3° assurer la sécurité des personnes et de leurs biens;

4° intervenir sans délai en cas de calamités, de catastrophes et de sinistres;

5° assurer la police de l’air, des frontières et des eaux;

6° combattre le terrorisme; 7° participer aux missions internationales de maintien de la paix, de secours et de perfectionnement.

1° safeguarding the fundamental rights guaranteed by the Constitution and the law ;

2° harmonious collaboration between the National Police and the community which it serves ;

3° the accountability of the National Police to the community ;

4° informing the population on how the Police is fulfilling its mission.

Article 171

The National Police has the following functions:

1° ensuring compliance with the law ; 2° maintenance of internal public order ;

3° ensuring security of person and property;

4° providing urgent humanitarian assistance in case of disasters, calamities and accidents;

5° ensuring respect for the law relating to air space, borders and waters;

6° combating terrorism ; 7° participating in international peace keeping missions, humanitarian assistance and training.

121

Itegeko rigena imitunganyirize, imikorere n'ububasha bya Polisi y’Igihugu.

UMUTWE WA II : IBYEREKEYE URWEGO RW’IGIHUGU RUSHINZWE UMUTEKANO

Ingingo ya 172

Hashyizweho Urwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano. Mu nshingano zarwo harimo :

1° kugena no gukurikirana imirimo y’iperereza ry’imbere mu gihugu no hanze yacyo;

2° gusesengura ingaruka z’ibibazo mpuzamahanga ku mutekano w’Igihugu ;

3° kwita ku bibazo byose byerekeye abinjira n’abasohoka mu Gihugu ;

4° guha Guverinoma inama n’ibitekerezo ku bibazo byose byerekeye umutekano w’Igihugu.

Itegeko rigena imiterere, imikorere n'ububasha by'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Umutekano.

Une loi détermine l’organisation, le fonctionnement et la compétence de la Police Nationale.

CHAPITRE II : DU SERVICE NATIONAL DE SECURITE

Article 172

Il est institué un Service National de Sécurité chargé notamment de :

1° organiser le service de renseignements intérieurs et extérieurs ;

2° analyser les incidences des problèmes internationaux sur la sécurité nationale ;

3° traiter toutes les questions relatives à l’immigration et émigration ;

4° donner au Gouvernement des avis et conseils sur toute question relative à la sécurité nationale.

Une loi détermine l’organisation, le fonctionnement et la compétence du Service National de Sécurité.

The law determines the organization, functioning and powers of the National Police.

CHAPTER II : THE NATIONAL SECURITY SERVICE

Article 172

There is hereby established a National Security Service. Its responsibilities shall include, inter alia :

1° organizing and supervising intelligence inside and outside the country;

2° analysing the impact of international affairs on national security;

3° dealing with all issues relating to immigration and emigration;

4° advising the Government on all issues concerning national security.

The law determines the organisation, functioning and powers of the National Security Service.

122

UMUTWE WA III : IBYEREKEYE INGABO Z'IGIHUGU

Ingingo ya 173 (Ivugururwa n°3 ryo ku wa 13/8/2008,ingingo ya 43)

: Kurinda Igihugu bikorwa n’Ingabo z’Igihugu z’umwuga zitwa “Ingabo z'Igihugu”. Ingabo z’Igihugu zigizwe n’Ingabo zirwanira ku butaka, ingabo zirwanira mu kirere n’abarezerivisiti. Zifite inshingano zikurikira

1° kurinda ubusugire n’ubwigenge by’Igihugu;

2° gukorana n’izindi nzego z’umutekano mu kubumbatira no kugarura ituze rusange rya rubanda no kubahiriza amategeko;

3° gufasha mu bikorwa by’ubutabazi igihe cyose habaye ibyago mu Gihugu;

4° gutanga umusanzu mu iterambere ry’Igihugu;

5° kugira uruhare mu bikorwa bigarura amahoro mu rwego mpuzamahanga, iby'ubutabazi n'iby'amahugurwa.

Itegeko rigena imiterere n'ububasha by'Ingabo z'Igihugu.

CHAPITRE III : DES FORCES RWANDAISES DE DEFENSE

Article 173 (Révision n°3 du 13/8/2008 ,article 43)

« La défense nationale est assurée par une armée nationale de métier, dénommée « Forces Rwandaises de Défense ». Les Forces Rwandaises de Défense comprennent l’Armée de Terre, l’Armée de l’Air et l’Armée de Réserve. Elle a pour mission de :

1° défendre l’intégrité territoriale et la souveraineté nationale ;

2° participer en collaboration avec d’autres institutions de sécurité, aux opérations de maintien et de rétablissement de l’ordre public ainsi qu’à l’exécution des lois ;

3° participer aux actions de secours en cas de calamité ;

4° contribuer au développement du pays ;

5° participer aux missions internationales de maintien de la paix, de secours et de perfectionnement.

Une loi détermine l'organisation et la compétence des Forces Rwandaises de Défense.

CHAPTER III : RWANDA DEFENCE FORCES

Article 173 (Amendment n°3 of 13/8/2008 ,Article 43) National defence is the responsibility of a professional military force known as the "Rwanda Defence Forces". The Rwanda Defence Forces shall comprise of the Rwanda Army, the Rwanda Air Forces and the Rwanda Defence Forces Reserve. It shall have the following attributions: 1° to defend the territorial integrity and national sovereignty of the Republic;

2° to collaborate with other security organs in safeguarding public order and enforcement of the law;

3° to participate in humanitarian activities in case of disasters;

4° to contribute to the development of the country;

5° to participate in international peace keeping missions, humanitarian assistance and training.

A law determines the organization and powers of the Rwanda Defence Forces.

123

Ingingo ya 174 (Ivugururwa n°3 ryo ku wa 13/8/2008,ingingo ya 44)

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'Igihugu ni we ushinzwe ibikorwa n'ubuyobozi by'Ingabo z'Igihugu muri rusange.

Ingingo ya 175 (Ivugururwa n°3 ryo ku wa 13/8/2008,ingingo ya 45)

Leta y’u Rwanda ishobora kugabanya umubare w’abagize Ingabo z’Igihugu igihe bibaye ngombwa. Ishobora kandi gukura ku murimo, gusubiza mu buzima busanzwe cyangwa kwirukana bamwe mu bagize Ingabo z’Igihugu. Itegeko riteganya uburyo bikorwa

INTERURO YA VIII

IBYEREKEYE ZA KOMISIYO N’INZEGO ZIHARIYE

UMUTWE WA MBERE :IBYEREKEYE INGINGO RUSANGE

Ingingo ya 176

Hashyizweho za Komisiyo n’inzego zihariye zishinzwe gufasha gukemura ibibazo bikomeye by’Igihugu.

Itegeko ngenga rishobora gushyiraho izindi Komisiyo n’izindi nzego z’ubuyobozi zihariye.

Article 174 (Révision n°3 du 13/8/2008 ,article 44)

Le Chef d'Etat Major Général est chargé des opérations et de l'administration générale des Forces Rwandaises de Défense.

Article 175 (Révision n°3 du 13/8/2008 ,article 45)

« L’Etat Rwandais peut, en cas de besoin, procéder à la réduction des effectifs des Forces Rwandaises de Défense. Il peut également relever de leurs fonctions, démobiliser ou révoquer les éléments des Forces Rwandaises de Défense. Une loi en détermine les modalités. »

TITRE VIII

DES COMMISSIONS ET ORGANES SPECIALISES

CHAPITRE PREMIER : DES DISPOSITIONS GENERALES

Article 176

Il est créé des Commissions et des Organes spécialisés chargés de contribuer à régler des problèmes majeurs du pays.

Une loi organique peut créer d’autres Commissions et Organes spécialisés.

Article 174 (Amendment n°3 of 13/8/2008 ,Article 44)

The Chief of Defense Staff shall be responsible for the operations and general administration of the Rwanda Defence Forces.

Article 175 (Amendment n°3 of 13/8/2008 ,Article 45)

. The Government of Rwanda can downsize the Defence Force where it is deemed necessary. The Government can also discharge, demobilize or dismiss members of the Rwanda Defence Forces. A law shall determine procedures for such actions.”

TITLE VIII

SPECIAL COMMISSIONS AND ORGANS

CHAPTER ONE : GENERAL PROVISIONS

Article 176

There are hereby established Commissions and specialized organs with responsibility of helping in resolving major issues facing the country.

An organic law may establish other Commissions and specialized organs.

124

UMUTWE WA II : IBYEREKEYE KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’UBURENGANZIRA BWA MUNTU

Ingingo ya 177

Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa Muntu ni urwego rw’Igihugu rwigenga. Mu byo rushinzwe harimo ibi bikurikira :

1° kwigisha no gukangurira abaturage ibyerekeye uburenganzira bwa muntu;

2° gusuzuma ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda rikozwe n’inzego za Leta, abantu bitwaje imirimo ya Leta bashinzwe, amashyirahamwe n’abantu ku giti cyabo ;

3° gukora iperereza ku ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu no kuregera inkiko zibishinzwe;

4° gukora no gusakaza raporo, ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda buri mwaka, n’igihe cyose bibaye ngombwa.

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu ishyikiriza buri mwaka Inteko Ishinga Amategeko porogaramu na raporo z'ibikorwa byayo ikagenera kopi izindi nzego za Leta ziteganywa n'itegeko.

Itegeko rigena ibyerekeye imiterere n’imikorere by’iyo Komisiyo.

CHAPITRE II : DE LA COMMISSION NATIONALE DES DROITS DE LA PERSONNE

Article 177

La Commission Nationale des Droits de la Personne est une institution nationale indépendante chargée notamment de :

1° éduquer et sensibiliser la population aux droits de la personne ;

2° examiner les violations des Droits de la personne commises sur le territoire rwandais par des organes de l’Etat, des personnes agissant sous le couvert de l’Etat, des organisations et des individus ;

3° faire des investigations sur des violations des droits de la personne et saisir directement les juridictions compétentes ;

4° établir et diffuser largement un rapport annuel et aussi souvent que nécessaire sur l’état des droits de la personne au Rwanda;

La Commission Nationale de Droits de la personne adresse chaque année au Parlement, le programme et le rapport annuel d’activités de la Commission et en réserve copie aux autres organes de l'Etat déterminés par la loi.

Une loi fixe les modalités d’organisation et le fonctionnement de la Commission.

CHAPTER II : THE NATIONAL COMMISSION FOR HUMAN RIGHTS

Article 177

The National Commission for Human Rights shall be an independent national institution. Its responsibilities shall include the following :

1° educating and mobilizing the population on matters relating to human rights;

2° examining the violations of human rights committed on Rwandan territory by State organs, public officials using their duties as cover, by organizations and by individuals;

3° carrying out investigations of human rights abuses in Rwanda and filing complaints in respect thereof with the competent courts;

4° preparing and disseminating an annual and other reports as may be necessary on the situation of human rights in Rwanda;

The National Commission for Human Rights submits each year its program and activity report to the Parliament and provides copies thereof to such State organs as may be determined by a law.

A law shall determine matters relating to the organization and the functioning of the Commission.

125

UMUTWE WA III : IBYEREKEYE KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’UBUMWE N’UBWIYUNGE

Ingingo ya 178 (Ivugururwa n°3 ryo ku wa 13/8/2008,ingingo ya 46)

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ni urwego rw’Igihugu rwigenga. Mu byo rushinzwe harimo cyane cyane :

1° gutegura no guhuza gahunda y’ibikorwa by’igihugu bigamije gushimangira ubumwe n’ubwiyunge;

2° gushyiraho no guteza imbere uburyo bwo kugarura no gushimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda;

3° guhugura no gukangurira abaturage ibyerekeye ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda;

4° gukora ubushakashatsi, gukoresha ibiganiro mpaka, gusakaza ibitekerezo, no gutangaza inyandiko zerekeye amahoro, ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda;

5° gutanga ibitekerezo ku bikorwa byarandura amacakubiri mu Banyarwanda kandi bigashimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda;

6° kwamagana no kurwanya ibikorwa, inyandiko n’imvugo bigamije gukurura ivangura iryo ari ryo ryose, kutorohera no kutihanganira abanyamahanga;

CHAPITRE III : DE LA COMMISSION NATIONALE DE L’UNITE ET LA RECONCILIATION

Article 178 (Révision n°3 du 13/8/2008 ,article 46)

La Commission Nationale de l’Unité et la Réconciliation est une institution nationale indépendante chargée notamment de :

1° concevoir et coordonner le programme national pour la promotion de l’unité et la réconciliation nationales;

2° mettre en place et développer les voies et moyens de nature à restaurer et consolider l’unité et la réconciliation parmi les Rwandais ;

3° éduquer et sensibiliser la population rwandaise à l’unité et la réconciliation nationales ;

4° effectuer des recherches, organiser des débats, diffuser des idées et faire des publications sur la paix, l’unité et la réconciliation nationales ;

5° formuler des propositions sur les meilleures actions susceptibles d’éradiquer les divisions entre les Rwandais et renforçant l’unité et la réconciliation nationales ;

6° dénoncer et combattre les actes, les écrits et le langage susceptibles de véhiculer toute forme de discrimination, d’intolérance et de xénophobie ;

CHAPTER III : THE NATIONAL UNITY AND RECONCILIATION COMMISSION

Article 178 (Amendment n°3 of 13/8/2008 ,Article 46)

The National Unity and Reconciliation Commission is an independent national institution. Its responsibilities shall include the following in particular:

1° preparing and coordinating the national programme for the promotion of national unity and reconciliation;

2° putting in place and developing ways and means to restore and consolidate unity and reconciliation among Rwandans;

3° educating and mobilizing the population on matters relating to national unity and reconciliation;

4° carrying out research, organizing debates, disseminating ideas and making publications relating to peace, national unity and reconciliation;

5° making proposals on measures that can eradicate divisions among Rwandans and to reinforce national unity and reconciliation;

6° denouncing and fighting against acts, writings and utterances which are intended to promote any kind of discrimination, intolerance or xenophobia;

126

7° gukora raporo buri mwaka, n’igihe cyose bibaye ngombwa ku byerekeye ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ishyikiriza buri mwaka Perezida wa Repubulika na Sena porogaramu na raporo z'ibikorwa byayo ikagenera kopi izindi nzego za Leta ziteganywa n'itegeko.

Itegeko rigena imiterere n’imikorere by'iyo Komisiyo.

UMUTWE WA IV :IBYEREKEYE KOMISIYO Y’IGIHUGU YO KURWANYA JENOSIDE

Ingingo ya 179 (Ivugururwa n°3 ryo ku wa 13/8/2008,ingingo ya 47)

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya jenoside ni urwego rw’Igihugu rwigenga ; mu byo rushinzwe harimo ibi bikurikira :

1° gushyiraho uburyo buhoraho bwo kungurana ibitekerezo ku byerekeye jenoside, ingaruka zayo n’ingamba zigamije kuyirinda no kuyirandurana n’imizi;

7° faire rapport annuellement et chaque fois que de besoin sur l’état de l’unité et la réconciliation nationales.

La Commission Nationale de l’Unité et la Réconciliation adresse chaque année au Président de la République et au Sénat le programme et le rapport d’activités et en réserve copies aux autres organes de l'Etat déterminés par la loi.

Une loi détermine l’organisation et le fonctionnement de la Commission.

CHAPITRE IV : DE LA COMMISSION NATIONALE DE LUTTE CONTRE LE

GENOCIDE

Article 179 (Révision n°3 du 13/8/2008 ,article 47)

La Commission Nationale de lutte contre le génocide est une institution publique autonome chargée notamment de :

1° organiser une réflexion permanente sur le génocide, ses conséquences et les stratégies de sa prévention et de son éradication ;

7° making an annual report and such other reports as may be necessary on the situation of national unity and reconciliation.

The National Unity and Reconciliation Commission shall submit each year its program and activity report to the President of the Republic and the Senate and provide a copy thereof to such other State organs as may be determined by law.

A law shall determine the organization and functioning of the Commission.

CHAPTER IV : THE NATIONAL COMMISSION FOR THE FIGHT AGAINST GENOCIDE

Article 179 (Amendment n°3 of 13/8/2008 ,Article 47)

The National Commission For the Fight Against Genocide shall be in an independent national organ. Its responsibilities include the following :

1° to organize a permanent framework for the exchange of ideas on genocide, its consequences and the strategies for its prevention and eradication;

127

2° gushyiraho ikigo cy’ubushakashatsi, ububikoshakiro n’isomero ry’inyandiko zerekeye jenoside;

3° ; kuvuganira abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi haba mu Gihugu cyangwa hanze yacyo; 4° gutegura no guhuza ibikorwa byose bigamije kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi

5° gufatanya n’izindi nzego z’Igihugu cyangwa z’amahanga bisangiye intego.

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya jenoside ishyikiriza buri mwaka Inteko Ishinga Amategeko na Guverinoma porogaramu na raporo z'ibikorwa byayo ikagenera kopi izindi nzego za Leta ziteganwa n'itegeko.

Itegeko rigena ibyerekeye imiterere n’imikorere ya Komisiyo.

2° mettre en place un centre de recherche et de documentation sur le génocide ;

3° plaider la cause des rescapés du génocide perpetré contre les Tutsi à l’intérieur comme à l’extérieur du pays ;

4° concevoir et coordonner toutes les activités en vue de perpétuer la mémoire du génocide perpetré contre les Tutsi;

5° entretenir des relations avec d’autres institutions nationales et internationales qui partagent la même mission.

La Commission Nationale de lutte contre le génocide adresse chaque année le programme et le rapport d’activités au Parlement et au Gouvernement et en réserve copie aux autres organes de l'Etat déterminés par la loi.

Une loi détermine les modalités d'organisation et de fonctionnement de la Commission.

2° to initiate the creation of a national research and documentation centre on genocide;

3° ; advocating for the cause of survivors of the genocide against the Tutsi both within and outside the country;

4° planning and coordinating all activities aimed at commemoration of the genocide against the Tutsi;

5° to liaise with other national and international institutions with a similar mission;

The National Commission For the Fight Against Genocide submits, each year, its program and activity report to the Parliament and provides copies thereof to other State organs determined by law.

The law shall determine the organization and functioning of the Commission.

128

UMUTWE WA V : IBYEREKEYE KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’AMATORA

Ingingo ya 180 (Ivugururwa n°3 ryo ku wa 13/8/2008,ingingo ya 48)

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ni Komisiyo yigenga ishinzwe gutegura no gukoresha amatora y’inzego z’ibanze, ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko, aya Perezida wa Repubulika n’aya referendumu n'andi matora itegeko ryagenera iyo Komisiyo.

Igenzura kandi ko amatora akozwe mu mucyo no mu bwisanzure.

Komisiyo y'Igihugu y'amatora ishyikiriza buri mwaka Perezida wa Repubulika porogaramu na raporo z'ibikorwa byayo, izindi nzego ziteganywa n'itegeko zikagenerwa kopi.

Itegeko rigena ibyerekeye imiterere n’imikorere y’iyo Komisiyo.

CHAPITRE V : DE LA COMMISSION NATIONALE ELECTORALE

Article 180 (Révision n°3 du 13/8/2008 ,article 48)

La Commission Nationale Electorale est une Commission indépendante chargée de la préparation et de l'organisation des élections locales, législatives, présidentielles, référendaires et d'autres élections que la loi peut réserver à cette Commission.

Elle veille à ce que les élections soient libres et transparentes.

La Commission Nationale Electorale adresse, chaque année, le programme et le rapport d’activités au Président de la République et en réserve copie aux autres organes de l'Etat déterminés par la loi.

Une loi précise l’organisation et le fonctionnement de la Commission.

CHAPTER V : THE NATIONAL ELECTORAL COMMISSION

Article 180 (Amendment n°3 of 13/8/2008 ,Article 48)

The National Electoral Commission is an independent commission responsible for the preparation and the organization of local, legislative, presidential and referendum or such other elections the responsibility for the organization of which the law may vest in the Commission.

It ensures that elections are free and fair.

The National Electoral Commission submits each year its program and activity report to the President of the Republic and provides copies thereof to such other State organs determined by law.

A law shall determine the organization and functioning of the commission.

129

UMUTWE WA VI : IBYEREKEYE KOMISIYO ISHINZWE ABAKOZI BA LETA

Ingingo ya 181

Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta ni urwego rw’Igihugu rwigenga; mu byo rushinzwe harimo :

1° Ibyerekeye gushaka no gushyiraho abakozi mu nzego z’imirimo ya Leta n’ibigo byayo;

2° gushyikiriza inzego zibishinzwe amazina y’abakandida babikwiye kugira ngo bahabwe akazi, bashyirwe mu myanya kandi bazamurwe mu ntera ;abo bakandida bagomba kuba bujuje ibyangombwa byose bisabwa kandi bagaragaje gusumbya abandi ubumenyi bukenewe ku myanya basaba, kandi hitawe ku myifatire myiza yabo;

3° gushyiraho uburyo buboneye bwo gutoranya abakandida nta marangamutima, butabogamye, bunyuze mu mucyo kandi bumwe kuri bose;

CHAPITRE VI : DE LA COMMISSION DE LA FONCTION PUBLIQUE

Article 181

La Commission de la Fonction Publique est une institution publique indépendante chargée notamment de :

1° procéder au recrutement des agents des services publics de l’Etat et de ses institutions ;

2° soumettre, pour nomination, affectation et promotion par les autorités compétentes, les noms des candidats qui remplissent tous les critères exigés et qui sont jugés les plus qualifiés professionnellement pour occuper les postes postulés, sans préjudice des qualités morales requises ;

3° organiser un système de sélection des candidats objectif, impartial, transparent et égal pour tous ;

CHAPTER VI : THE PUBLIC SERVICE COMMISSION

Article 181

The Public Service Commission shall be an independent public institution. Its responsibilities shall include the following:

1° the recruitment and appointment of public servants in Central Government and other public institutions;

2° the submission of names of candidates to the institutions concerned for employment, appointment and promotion of candidates who fulfil all the required conditions and have the most suitable qualifications for the job for which they have applied, taking into account the record of their conduct;

3° the establishment of an appropriate system of recruitment of candidates which is objective, impartial, transparent and equitable for all ;

130

4° gukora ubushakashatsi ku mategeko, amateka, ubumenyi bukenewe, ibyangombwa bisabwa mu kazi n’ibindi byerekeye imicungire n’iterambere ry’abakozi no kugira Guverinoma inama;

5° gushyikiriza inzego zibishinzwe imyanzuro ku bihano bikwiye birebana n’imyitwarire y’abakozi hakurikijwe amategeko agenderwaho;

6° gufasha inzego n’ibigo bya Leta bigengwa n’amategeko yihariye ikoresheje ubumenyi ifite mu nshingano zivugwa muri iyi ngingo.

Abayobozi n’abakozi ba Komisiyo babujijwe gusaba cyangwa kwemera amabwiriza aturutse ku bantu cyangwa ku bategetsi batari abo muri iyo Komisiyo.

Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta ishyikiriza buri mwaka Inteko Ishinga Amategeko na Guverinoma porogaramu na raporo z'ibikorwa byayo, izindi nzego za Leta ziteganywa n’itegeko zikagenerwa kopi.

Itegeko rigena ibyerekeye imiterere n’imikorere y’iyo Komisiyo.

4° faire des recherches sur les lois, règlements, qualifications requises, conditions de service et sur toutes les questions relatives à la gestion et au développement du personnel et de faire des recommandations au Gouvernement ;

5° faire des propositions de sanctions disciplinaires suivant la législation en vigueur ;

6° assister techniquement les institutions de l’Etat dotées d’un statut particulier dans les activités mentionnées dans le présent article.

Il est interdit aux responsables et agents de la Commission de solliciter ou d’accepter des instructions de personnes ou autorités extérieures à la Commission.

La Commission de la Fonction Publique adresse chaque année le programme et le rapport d'activités au Parlement et au Gouvernement et en réserve copie aux autres organes de l'Etat déterminés par la loi.

Une loi détermine les modalités d’organisation, et de fonctionnement de la Commission.

4° carrying out research on the laws, regulations, human resource requirements, the terms of reference of posts and any other matters relating to the management and development of human resources and advise the Government accordingly;

5° submitting to the organs concerned proposals on appropriate disciplinary actions against employees in accordance with the law in force;

6° providing technical assistance to State organs and public enterprises governed by special statutes using the expertise which it has by virtue of its functions referred to in this article.

The management and personnel of the Commission are prohibited from seeking or accepting instructions from private persons or public officials from outside the Commission.

The Public Service Commission submits each year its program and activity report to the Parliament and Cabinet and provides copies thereof to other State organs determined by law.

The law shall determine the organization and functioning of the Commission.

131

UMUTWE WA VII : IBYEREKEYE URWEGO RW’UMUVUNYI.

Ingingo ya 182 (Ivugururwa n° 2 ryo ku wa 08/12/2005)

Urwego rw’Umuvunyi ni urwego rw’Igihugu rwigenga mu mikorere yarwo.

Mu byo rushinzwe harimo ibi bikurikira :

1° guhuza umuturage n’inzego z’ubutegetsi za Leta n’izigenga;

2° gukumira no kurwanya akarengane, ruswa n'ibyaha bifitanye isano na yo, mu Nzego z'ubutegetsi bwa Leta n'izigenga;

3° kwakira no gusuzuma, mu rwego rwavuzwe haruguru, ibirego by’abantu ku giti cyabo n’iby’amashyirahamwe yigenga, byerekeye ibikorwa by’abakozi ba Leta, iby’inzego zayo n’iby’abikorera ku giti cyabo, no gukangurira abo bakozi n’izo nzego gushakira umuti ibyo bibazo iyo rusanze bifite ishingiro;

Uru rwego ntirushobora kwivanga mu mikurikiranire y’ibyaha cyangwa mu miburanishirize y’imanza zerekeye ibirego byashyikirijwe inzego z’ubutabera uretse ko rushobora gushyikiriza inkiko cyangwa urwego rw’Ubushinjacyaha ibirego rwagejejweho, izo nzego zikaba zigomba guha urwo Rwego igisubizo;

CHAPITRE VII : DE L’OFFICE DE L’«OMBUDSMAN »

Article 182 (Révision n° 2 du 08/12/2005)

L’Office de l’« Ombudsman » est une institution publique indépendante dans l’exercice de ses attributions.

Il est chargé notamment de :

1° servir de liaison entre le citoyen d’une part et les institutions et services publics et privés d’autre part ;

2° prévenir et combattre l’injustice, la corruption et d’autres infractions connexes dans les services publics et privés ;

3° recevoir et examiner dans le cadre précité les plaintes des particuliers et des associations privées contre les actes des agents ou des services publics et privés et si ces plaintes paraissent fondées, attirer l’attention de ces agents ou de ces services en vue de trouver une solution satisfaisante.

L’Office ne peut pas s’immiscer dans l’instruction ou le jugement des affaires soumises à la justice mais peut soumettre les plaintes dont il est saisi aux juridictions ou aux servies chargés de l’instruction qui sont tenus de lui répondre.

CHAPTER VII : THE OFFICE OF THE OMBUDSMAN

Article 182 (Amendment n° 2 of 08/12/2005)

The Office of the Ombudsman shall be an independent public institution.

Its responsibilities shall include the following:

1° acting as a link between the citizen and public and private institutions ;

2° preventing and fighting against injustice, corruption and other related offences in public and private administration;

3° receiving and examining, in the aforementioned context, complaints from individuals and independent associations against the acts of public officials or organs, and private institutions and to mobilise these officials and institutions in order to find solutions to such complaints if they are well founded.

The Office shall not involve itself in the investigation or adjudication relating to matters which are subjudice except that it may submit to the courts or the prosecution service the complaints which it has received, in which case those organs are required to respond to the office.

132

4° kwakira buri mwaka inyandiko 4° recevoir, chaque année, la déclaration sur 4° receiving the faithful declaration of zigaragaza imitungo nyakuri y’aba l’honneur des biens et patrimoines des assets of the following: bakurikira: personnes suivantes:

a. Perezida wa Repubulika; a. le Président de la République ; a. the President of the Republic; b. Perezida wa Sena; b. le Président du Sénat ; b. the President of the Senate; c. Perezida w’Umutwe w’Abadepite; c. le Président de la Chambre des c. the Speaker of the Chamber of

Députés ; Deputies; d. Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga; d. le Président de la Cour Suprême ; d. the President of the Supreme Court; e. Minisitiri w’Intebe; e. le Premier Ministre ; e. the Prime Minister; f. Abandi bagize Guverinoma; f. les autres membres du Gouvernement ; f. other members of the Cabinet; g. Abasenateri n’Abadepite; g. les Sénateurs et les Députés ; g. Senators and Deputies; h. Abofisiye jenerali n’ Abofisiye bakuru h. les Officiers Généraux et les Officiers h. Generals and high ranking officers of b'Ingabo z'Igihugu ; Supérieurs des Forces Rwandaises de the Rwanda Defence Forces;

Défense; i. Abakomiseri n’Abofisiye bakuru ba Polisi i. les Commissaires et les Officiers i. Commissioners and high ranking officers y'Igihugu; Supérieurs de la Police Nationale ; of the National Police;

j. Abayobozi b’Urwego rw’Igihugu j. les dirigeants du Service National de j. Leaders of the National Security Service; rushinzwe umutekano; Sécurité ;

k. Abayobozi b’Inzego z’ibanze zifite k. les dirigeants des Entités administratives k. Leaders of local administrative entities ubuzima gatozi; locales dotées de la personnalité with legal personality;

juridique ; l. Abacamanza b’umwuga, Abashinjacyaha l. les Juges de carrière, les Officiers du l. Judges by profession and Prosecutors b’umwuga n’Abagenzacyaha; Ministère Public de carrière et les by profession and judicial police officers;

m. Abakira, abacunga n’abagenzura imari Officiers de Police Judiciaire ;

m. et organes spécialisés de l’Etat, dans les m. Those in charge of receiving, managing n’umutungo wa Leta, abatanga amasoko mu butegetsi bwite bwa Leta, muri za Komisiyo n’Inzego Zihariye za Leta, mu nzego z’ibanze za Leta, mu bigo bya Leta, mu bigo byegamiye kuri

receveurs, les gestionnaires et les contrôleurs des finances et patrimoines de l’Etat, les responsables des services des adjudications dans l’administration centrale, dans les commissions

and controlling the public finance and property, those responsible for public tenders in central administration, commissions and specialized public institutions, local administration, public

Leta, mu bigo bya Leta bicungwa l’administration locale, dans les institutions and parastatals, public nk’iby’abantu ku giti cyabo, mu bigo Leta ifitemo imigabane, mu mishinga ya Leta n’abayobozi b’izo nzego;

établissements publics et paraétatiques, dans les établissements publics à gestion privée, dans les établissements où l’Etat a des actions et dans des projets gérés

institutions with private management, institutions in which the government holds shares, state­owned projects and officials of those institutions;

par l’Etat ainsi que ceux qui assurent la direction de ces institutions ;

133

n. abashinzwe imisoro n’amahoro; o. abandi bakozi ba Leta cyangwa abandi bakozi bafite aho bahuriye n’umutungo n’imari bya Leta n’abandi bakora imirimo yabahesha inyungu ikomotse kuri ruswa n’ibindi bifitanye isano na yo itegeko ryagena.

Inyandiko igaragaza imitungo nyakuri y’abo bantu bavuzwe haruguru ishyikirizwa Urwego rw’Umuvunyi bitarenze tariki ya 30 Kamena ya buri mwaka n’igihe bavuye mu mirimo yabo.

Abantu bavugwa muri iyi ngingo, bagitangira imirimo, inyandiko yabo ya mbere igaragaza imitungo nyakuri yabo ishyikirizwa Urwego rw’Umuvunyi mu gihe cy’ukwezi nyuma y’uko batangiye iyo mirimo.

Urwego rw’Umuvunyi rushyikiriza buri mwaka Perezida wa Repubulika n'Inteko Ishinga Amategeko porogaramu na raporo z'ibikorwa byarwo, izindi nzego za Leta ziteganywa n’itegeko zikagenerwa kopi.

Itegeko rigena ibyerekeye imiterere n’imikorere y’urwo rwego.

n. les receveurs des taxes et impôts ; o. d’autres agents de l’Etat que la loi peut

déterminer, dont les activités ont rapport avec le patrimoine et les finances de l’Etat ainsi que ceux dont les activités peuvent mener à la corruption et aux pratiques connexes.

Les déclarations sur l’honneur des biens et patrimoines pour les personnes ci­haut citées doivent parvenir à l’Ombudsman chaque année au plus tard le 30 juin et chaque fois qu’elles quittent leurs fonctions.

Pour les personnes qui débutent leurs fonctions, la déclaration sur l’honneur des biens et patrimoines doit parvenir à l’Ombudsman pour la première fois endéans un (1) mois de leur entrée en service.

L’office de l’Ombudsman adresse chaque année le programme et le rapport d’activités au Président de la République et au Parlement et en réserve copie aux autres organes de l’Etat déterminés par la loi.

Une loi détermine les modalités d’organisation et le fonctionnement de l’Office.

n. those in charge of taxes and revenues; o. other civil servants or other servants that

are connected with public finance and property as well as those whose activities could lead to corruption and related practices as the law may determine.

The faithful declaration of assets of the above referred persons shall be submitted to the Ombudsman each year not later than June 30 and after they leave office.

For other persons beginning their career, their faithful declaration of assets shall be submitted for the first time within one month after assuming office.

The Office of Ombudsman shall submit each year its program and activity report to the President of the Republic and to Parliament and submit copies thereof to other State organs determined by law.

The law shall determine the organization and the functioning of the Office.

134

UMUTWE WA VIII : IBYEREKEYE URWEGO RW’UBUGENZUZI BUKURU BW’IMARI YA LETA

Ingingo ya 183 (Ivugururwa n° 1 ryo ku wa 02/12/2003)

Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta ni urwego rw’Igihugu rwigenga rushinzwe ubugenzuzi bw’imicungire y’imari n’umutungo bya Leta.

Rufite ubuzimagatozi n’ubwisanzure mu micungire y’imari n’abakozi barwo.

Urwo rwego ruyoborwa n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta wunganiwe n’Umugenzuzi Mukuru Wungirije ndetse n’abakozi ba ngombwa.

Mu byo rushinzwe, harimo ibi bikurikira:

1° kugenzura umutungo wa Leta kimwe n’uw’inzego z’ibanze, ibigo bya Leta, ibigo byegamiye kuri Leta n’imishinga ya Leta;

2° kugenzura umutungo w’inzego zose zavuzwe haruguru, hagenzurwa cyane cyane niba warakoreshejwe hakurikijwe amategeko n’amabwiriza ariho, niba byarakozwe neza kandi niba byari ngombwa;

3° kugenzura ibaruramari, ikoreshwa neza ry’umutungo n’igenzuramikorere ry’inzego za Leta n’ibigo byose byavuze haruguru.

CHAPITRE VIII : DE L’OFFICE DE L’AUDITEUR GENERAL DES FINANCES DE L’ETAT

Article 183 Révision n°1 du 02/12/2003)

L’Office de l’Auditeur Général des Finances de l’Etat est une institution nationale indépendante chargée de l’audit des finances et de patrimoine de l’Etat.

Il est doté de la personnalité juridique et de l’autonomie administrative et financière.

L’Office est dirigé par un Auditeur Général assisté d’un Auditeur Général Adjoint et d’autant d’agents que de besoin.

Il est chargé notamment de :

1° vérifier le patrimoine de l’Etat et des collectivités locales, des établissements publics, des organismes paraétatiques ainsi que des projets de l’Etat ;

2° contrôler le patrimoine des organes ci­haut cités en vérifiant notamment l’utilisation conforme à la loi et aux instructions en vigueur, la régularité l’efficience et le bien­ fondé des dépenses;

3° effectuer tout audit comptable, de gestion et contrôler le fonctionnement des organes de l’Etat et de tous les services ci­haut mentionnés.

CHAPTER VIII : THE OFFICE OF THE AUDITOR-GENERAL OF STATE FINANCES

Article 183 (Amendment n° 1 of 02/12/2003)

The Office of the Auditor General of State Finances is an independent national institution responsible for the audit of state finances and patrimony.

It is vested with legal personality and has financial and administrative autonomy.

The office is headed by the Auditor General assisted by a Deputy Auditor General and other necessary personnel.

The responsibilities of the Office include the following: 1° auditing state revenues and expenditures

of the State as well as local administrative entities, public enterprises and parastatal organizations and government projects;

2° auditing the finances of all institutions referred to above, particularly verifying whether the expenditures were in conformity with laws and regulations in force and sound management and whether they were necessary;

3° carrying out all audits of accounts, efficient management, control the functioning of state organs and all institutions mentioned above.

135

Nta wemerewe kwivanga mu mikorere y’urwo rwego, guha amabwiriza abakozi barwo cyangwa gutuma bahindura imikorere yabo.

Ingingo ya 184 (Ivugururwa n° 1 ryo ku wa 02/12/2003)

Haseguriwe ibivugwa mu ngingo ya 79 y’iri Itegeko Nshinga, Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta rushyikiriza buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko, raporo yuzuye ku ifoto y’umutungo wa Leta irimo imikoreshereze y’imari ya Leta y’umwaka ushize mbere y’itangira ry’igihembwe cyagenewe gusuzuma ingengo y’imari ya Leta y’umwaka ukurikiye. Iyo raporo igomba kugaragaza uburyo imari yakoreshejwe, amafaranga yakoreshejwe bitari ngombwa cyangwa hadakurikijwe amategeko, niba harabaye inyerezwa cyangwa isesagurwa ry’umutungo rusange.

Nul ne peut s’immiscer dans les opérations de l’Office, ni donner des instructions à ses agents ni chercher à les influencer dans leurs fonctions.

Article 184 (Révision n° 1 du 02/12/2003)

Sous réserve des dispositions de l'article 79 de la présente lConstitution, l’Office de l'Auditeur Général des Finances de l’Etat soumet chaque année, avant l’ouverture de la session consacrée à l'examen du budget de l'année suivante, aux Chambres du Parlement le rapport sur le bilan des finances de l’Etat qui comprend l’exécution du budget de l’Etat de l'exercice écoulé. Ce rapport doit notamment préciser la manière dont les comptes ont été gérés, les dépenses faites à tort ou irrégulièrement, ou s’il y a eu détournement ou dilapidation des deniers publics.

No person shall be permitted to interfere in the functioning of the Office or to give instructions to its personnel or to cause them to change their methods of work.

Article 184 (Amendment n° 1 of 02/12/2003)

Without prejudice to the provisions of Article 79 of this Constitution, the Office of the Auditor General for State Finances shall submit each year to each Chamber of Parliament, prior to the commencement of the session devoted to the examination of the budget of the following year, a complete report on the balance sheet of the State budget of the previous year. This report must indicate the manner in which the budget was utilized, unnecessary expenses which were incurred or expenses which were contrary to the law and whether there was misappropriation or general squandering of public funds.

136

Kopi y’iyo raporo ishyikirizwa Perezida wa Repubulika, Guverinoma, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga n’Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika.

Mu gihe kitarenze amezi atandatu (6) Inteko Ishinga Amategeko imaze gushyikirizwa raporo y’Umugenzuzi Mukuru ivugwa muri iyi ngingo, iyijyaho impaka ikanayifataho ibyemezo bikwiye.

Inzego n’abayobozi bagenerwa kopi ya raporo y’umwaka y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta bagomba gushyira mu bikorwa ibiyikubiyemo bafata ibyemezo bikwiye, ku makosa n’ibindi bitakurikijwe iyo raporo yerekanye.

Inteko Ishinga Amategeko ishobora gusaba urwo rwego gukora ubugenzuzi bw’imari mu nzego za Leta cyangwa imikoreshereze y’amafaranga yatanzwe na Leta.

Itegeko rigena imiterere n’imikorere y’urwo rwego.

Une copie de ce rapport est adressée au Président de la République, au Gouvernement, au Président de la Cour Suprême, et au Procureur Général de la République.

Dans un délai ne dépassant pas six (6) mois, à dater de la réception du rapport de l’Office de l’Auditeur Général prévu dans cet article, le Parlement, l’examine et prend des décisions appropriées.

Les institutions et autorités destinataires de la copie du rapport de l’Auditeur Général sont tenues d’y donner suite en prenant les mesures qui s’imposent en ce qui concerne notamment les irrégularités et manquements constatés.

Le Parlement peut charger l’Office d’effectuer toute vérification financière dans les services de l’Etat ou concernant l’utilisation des fonds alloués par l’Etat.

Une loi détermine l’organisation et le fonctionnement de l’Office de l’Auditeur Général.

A copy of the report shall be submitted to the President of the Republic, the Cabinet, the President of the Supreme Court and the Prosecutor General of the Republic.

The Parliament, after receiving the report of the Auditor General referred to in this article, examines the report and takes appropriate decisions within six (6) months.

The institutions and public officials to which a copy of the annual report of the Auditor General is addressed are obliged to implement its recommendations by taking appropriate measures in respect of the irregularities and other shortcomings which were disclosed.

The Parliament may request this office to carry out a financial audit of state institutions or with regard to the use of funds provided by the State.

The law determines the organization and the functioning of this Office.

137

UMUTWE WA IX : IBYEREKEYE URWEGO RUSHINZWE KUGENZURA IYUBAHIRIZWA RY’UBURINGANIRE N'UBWUZUZANYE BW'ABAGORE N'ABAGABO MU ITERAMBERE RY'IGIHUGU

Ingingo ya 185

Hashyizweho urwego rushinzwe iyubahirizwa ry'Uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagore n'abagabo mu iterambere ry'Igihugu.

Ni urwego rw’Igihugu rwigenga ; mu byo rushinzwe harimo ibi bikurikira:

1° gukurikirana no kugenzura ku buryo buhoraho iyubahirizwa ry’ingingo ngenderwaho za gahunda igamije kubahiriza uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagore n'abagabo mu iterambere ry'Igihugu no kuba urwego rutanga inzira zigomba gukurikizwa mu byerekeye uburinganire mu kugira amahirwe angana no kutarenganywa;

2° gushyikiriza inzego zinyuranye imyanzuro yerekeranye na gahunda igamije guteza imbere uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagore n'abagabo mu iterambere ry'Igihugu.

CHAPITRE IX : DE L’OBSERVATOIRE DU « GENDER »

Article 185

Il est institué l’Observatoire du «gender ».

L’observatoire du « gender » est une institution nationale, indépendante chargée notamment de :

1° faire le monitoring pour évaluer d’une manière permanente le respect des indicateurs "gender" dans la vision du développement durable et servir de cadre d’orientation et de référence en matière d’égalité de chance et d’équité ;

2° formuler des recommandations à l’endroit des différentes institutions dans le cadre de la vision « gender ».

CHAPTER IX : THE "GENDER" MONITORING OFFICE

Article 185

A Gender Monitoring Office is hereby established.

The Gender Monitoring Office shall be an independent public institution whose responsibilities include the following :

1° to monitor and supervise on a permanent basis compliance with gender indicators of the programme for ensuring gender equality and complementality in the context of the vision of sustainable development and to serve as a reference point on matters relating to gender equality and non discrimination for equal opportunity and fairness;

2° to submit to various organs recommendations relating to the program for the promotion of gender equality and complementality for national development.

138

Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagore n'abagabo mu iterambere ry'igihugu rushyikiriza buri mwaka Guverinoma porogaramu na raporo z'ibikorwa byarwo, izindi nzego za Leta ziteganywa n'itegeko zikagenerwa kopi.

Itegeko rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’uru rwego.

UMUTWE WA X : IBYEREKEYE URWEGO RUSHINZWE INTWARI

Z'IGIHUGU N'IMIDARI Y'ISHIMWE Ingingo ya 186

(Ivugururwa n°3 ryo ku wa 13/8/2008, ingingo ya 49)

Hashyizweho Urwego rw'Igihugu rushinzwe intwari z'Igihugu,'imidari n’impeta by'ishimwe.

Itegeko rigena inshingano, imiterere n'imikorere y'urwo rwego.

“Ingingo ya 186 bis (Ivugururwa n°3 ryo ku wa 13/8/2008, ingingo ya 51)

Hashyizweho Inama z’Igihugu zivugwa mu ngingo z’iyi Nteruro. Itegeko rishobora gushyiraho izindi Nama z’Igihugu zihariye igihe bibaye ngombwa. Iryo tegeko rinagena inshingano, imikorere by’izo Nama z’Igihugu n’imikoranire yazo n’izindi nzego za Leta”.

L’Obsevatoire du « gender » adresse chaque année au Gouvernement le programme et le rapport d'activités et en réserve copie aux autres organes de l'Etat déterminés par la loi.

Une loi détermine ses attributions, son organisation et son fonctionnement.

CHAPITRE X : DE LA CHANCELLERIE, DES HEROS ET ORDRES NATIONAUX

Article 186

(Révision n°3 du 13/8/2008 ,article 49)

Il est institué une Chancellerie des Héros et des Ordres Nationaux et des décorations honorifiques

Une loi détermine ses attributions, son organisation et son fonctionnement.

Article 186 bis (Révision n°3 du 13/8/2008 ,article 51)

Il est créé les Conseils Nationaux spécifiés dans les articles du présent Titre. En cas de besoin, d’autres Conseils Nationaux peuvent être créés par une loi qui en détermine la mission et le fonctionnement, ainsi que leurs rapports avec d’autres organes de l’Etat.

The gender Monitoring Office shall submit each year its program and activity report to the Cabinet and submits copies thereof to other State organs determined by law.

The law shall determine its functions, organization and operation.

CHAPTER X : CHANCELLERY FOR HEROS AND NATIONAL ORDERS

Article 186 (Amendment n°3 of 13/8/2008 ,Article 49)

There is hereby established a Chancellery for Heros ,and National Orders and decorations of honour.

A law shall determine its functions, organization

and operation.

Article 186 bis (Amendment n°3 of 13/8/2008, Article 51)

National Councils specified in articles of this title are hereby established. Other National Councils can be established by a law determining their attributions, functioning and relationship between them and other State organs.”

139

INTERURO YA IX

IBYEREKEYE INAMA Z’IGIHUGU (Ivugururwa n°3 ryo ku wa 13/8/2008, ingingo ya 50)

UMUTWE WA MBERE:IBYEREKEYE INAMA Y’IGIHUGU Y’ABAGORE

Ingingo ya 187

Hashyizweho Inama y’Igihugu y’Abagore.

Itegeko rigena imiterere, inshingano, imikorere, n’imikoranire yayo n’izindi nzego za Leta.

UMUTWE WA II : IBYEREKEYE INAMA Y’IGIHUGU Y’URUBYIRUKO

Ingingo ya 188

Hashyizweho Inama y’Igihugu y’Urubyiruko.

Itegeko rigena imiterere, inshingano, imikorere, n’imikoranire yayo n’izindi nzego za Leta.

TITRE IX

DES CONSEILS NATIONAUX (Révision n°3 du 13/8/2008 , article50)

CHAPITRE PREMIER : DU CONSEIL NATIONAL DES FEMMES

Article 187

Il est créé un Conseil National des Femmes.

Une loi détermine son organisation, ses attributions, son fonctionnement ainsi que ses rapports avec les autres organes de l’Etat.

CHAPITRE II : DU CONSEIL NATIONAL DE LA JEUNESSE

Article 188

Il est créé un Conseil National de la Jeunesse.

Une loi détermine son organisation, ses attributions, son fonctionnement ainsi que ses rapports avec les autres organes de l’Etat.

TITLE IX THE NATIONAL COUNCILS

(Amendment n°3 of 13/8/2008 , Article 51)

CHAPTER ONE : NATIONAL COUNCIL OF WOMEN

Article 187

There is hereby established a National Council of Women. A law shall determine its organization, functions, operation and its relations with other state organs.

CHAPTER II : THE NATIONAL YOUTH COUNCIL

Article 188

There is hereby established a National Youth Council.

A law shall determine its organization, functions, operation and its relations with other state organs.

140

INTERURO YA X TITRE X TITLE X

IBYEREKEYE AMASEZERANO MPUZAMAHANGA

Ingingo ya 189

Perezida wa Repubulika ni we ufite ububasha bwo gukora amasezerano mpuzamahanga no kuyemeza. Iyo amaze kwemezwa, ayo masezerano amenyeshwa Inteko Ishinga Amategeko.

Icyakora, amasezerano mpuzamahanga arangiza intambara, ay’ubucuruzi, ayerekeye imiryango mpuzamahanga, afite ingaruka ku mari ya Leta, ahindura amategeko y’Igihugu cyangwa yerekeye abantu ku giti cyabo ntashobora kwemezwa burundu atabanje kwemerwa n’Inteko Ishinga Amategeko.

Ntibyemewe gutanga cyangwa kugurana igice cy’u Rwanda cyangwa se komeka ku Rwanda igice cy’ikindi gihugu abaturage batabyemeye muri referendumu.

Perezida wa Repubulika n’Inteko Ishinga Amategeko bamenyeshwa amasezerano mpuzamahanga yose agitegurwa ariko atagomba kwemezwa na Perezida wa Repubulika.

DES TRAITES ET ACCORDS INTERNATIONAUX

Article 189

Le Président de la République négocie et ratifie les traités et accords internationaux. Le Parlement en est informé après leur conclusion.

Toutefois, les traités de paix, les traités de commerce, les traités ou accords relatifs aux organisations internationales, ceux qui engagent les finances de l’Etat, ceux qui modifient des dispositions de nature législative, ceux qui sont relatifs à l’état des personnes ne peuvent être ratifiés qu’après autorisation du Parlement.

Nulle cession, nul échange, nulle adjonction d’un territoire n’est permise sans le consentement du peuple rwandais consulté par référendum.

Le Président de la République et le Parlement sont informés de toutes les négociations d’accords et traités internationaux non soumis à la ratification.

INTERNATIONAL TREATIES AND AGREEMENTS

Article 189

The President of the Republic negotiates international treaties and agreements and ratifies them. The Parliament is notified of such treaties and agreements following their conclusion.

However, peace treaties and treaties or agreements relating to commerce and international organizations and those which commit state finances, modify provisions of laws already adopted by Parliament or relate to the status of persons, can only be ratified after authorisation by Parliament.

It is not permitted to cede or exchange part of the territory of Rwanda or to join to Rwanda part of another country without the consent of the people by referendum.

The President of the Republic and Parliament shall be notified of all negotiations relating to treaties and international agreements which are not subject to ratification by the President of the Republic.

141

Ingingo ya 190 Article 190 Article 190

Iyo amaze gutangazwa mu Igazeti ya Leta, amasezerano mpuzamahanga yemejwe burundu mu buryo buteganywa n’amategeko, agira agaciro gasumba ak’amategeko ngenga n’ak’amategeko asanzwe keretse iyo adakurikijwe n’urundi ruhande.

Ingingo ya 191

Birabujijwe gukora amasezerano mpuzamahanga yemera gutuza ingabo z’amahanga mu Gihugu.

Birabujijwe gukora amasezerano mpuzamahanga yemera kunyuza cyangwa kurunda mu Gihugu imyanda ihumanya n’ibindi byose byagira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu no ku bidukikije.

Ingingo ya 192 (Ivugururwa n° 2 ryo ku wa 0212/2003)

Iyo amasezerano mpuzamahanga afite ingingo inyuranyije n’Itegeko Nshinga, ububasha bwo kuyemeza burundu ntibushobora gutangwa Itegeko Nshinga ritabanje kuvugururwa.

Les traités ou accords internationaux régulièrement ratifiés ou approuvés ont, dès leur publication au journal officiel, une autorité supérieure à celle des lois organiques et des lois ordinaires, sous réserve, pour chaque accord ou traité, de son application par l’autre partie.

Article 191

Les accords d’installation de bases militaires étrangères sur le territoire national sont interdits.

Les accords autorisant le transit ou le stockage sur le territoire national de déchets toxiques et autres matières pouvant porter gravement atteinte à la santé et à l’environnement sont interdits.

Article 192 (Révision n° 2 du 02/12/2003)

Lorsque un engagement international comporte une clause contraire à la Constitution, l’autorisation de le ratifier ou de l’approuver ne peut intervenir qu’après la révision de la Constitution.

Upon their publication in the official gazette, international treaties and agreements which have been conclusively adopted in accordance with the provisions of law shall be more binding than organic laws and ordinary laws except in the case of non compliance by one of parties.

Article 191

It is prohibited to make international agreements permitting foreign military bases on the national territory.

It is prohibited to make international agreements permitting the transit or dumping of toxic waste and other hazardous materials capable of endangering public health and the environment.

Article 192 (Amendment n° 2 of 02/12/2003)

Where an international treaty contains provisions which are inconsistent with the Constitution, the authorisation to ratify the treaty or agreement cannot be granted until the Constitution is amended

142

INTERURO YA XI

IBYEREKEYE IVUGURURWA RY’ITEGEKO NSHINGA

Ingingo ya 193

Ububasha bwo gutangiza ivugurura ry’Itegeko Nshinga bufitwe na Perezida wa Repubulika bimaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri; bufitwe kandi na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko binyuze mu itora ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu by’amajwi y’abawugize.

Ivugururwa ryemezwa ritowe ku bwiganze bwa bitatu bya kane by'amajwi y'abagize buri mutwe w'inteko.

Ariko iyo iryo vugururwa ryerekeye manda ya Perezida wa Repubulika, ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo binyuranye cyangwa ku bwoko bw'ubutegetsi buteganyijwe n'iri Tegeko Nshinga cyane cyane ku butegetsi bwa Leta bushingiye kuri Repubulika n'ubusugire bw'Igihugu, rigomba kwemezwa na referendumu, rimaze gutorwa na buri Mutwe w'Inteko Ishinga Amategeko.

Nta mushinga w'ivugururwa ry'iyi ngingo ushobora kwakirwa.

TITRE XI

DE LA REVISION DE LA CONSTITUTION

Article 193

L’initiative de la révision de la Constitution appartient concurremment au Président de la République après délibération du Conseil des Ministres et à chaque Chambre du Parlement sur vote à la majorité des deux tiers de ses membres.

La révision n’est acquise que par un vote à la majorité des trois quarts des membres qui composent chaque Chambre.

Toutefois, lorsque la révision porte sur le mandat du Président de la République, sur la démocratie pluraliste ou sur la nature du régime constitutionnel notamment la forme républicaine de l'Etat et l'intégrité du territoire national, elle doit être approuvée par référendum, après son adoption par chaque Chambre du Parlement.

Aucun projet de révision du présent article ne peut être recevable.

TITLE XI

AMENDMENT OF THE CONSTITUTION

Article 193

The power to initiate amendment of the Constitution is vested concurrently in the President of the Republic upon the proposal of the Cabinet and each Chamber of Parliament upon a resolution passed by a two thirds majority vote of its members.

The passage of a constitutional amendment requires a three quarters majority vote of the members of each chamber of Parliament.

However, if the constitutional amendment concerns the term of the President of the Republic or the system of democratic government based on political pluralism, or the constitutional regime established by this Constitution especially the republican form of the government or national sovereignty, the amendment must be passed by referendum, after adoption by each Chamber of Parliament.

No amendment to this article is permitted.

143

INTERURO YA XII

IBYEREKEYE INGINGO Z’INZIBACYUHO N’IZISOZA

UMUTWE WA MBERE (WAKUWEMO)

(Ivugururwa n°3 ryo ku wa 3/08/2008, ingingo ya 54)

UMUTWE WA II : IBYEREKEYE INGINGO ZISOZA

Ingingo ya 200

Itegeko Nshinga ni ryo Tegeko ry’Igihugu risumba ayandi.

Itegeko ryose, icyemezo cyose binyuranyije na ryo nta gaciro na gato bigira.

TITRE XII

DES DISPOSITIONS TRANSITOIRES ET FINALES

CHAPITRE PREMIER (SUPPRIME)

(Révision n°3 du 13/8/2008 , article 54)

CHAPITRE II : DES DISPOSITIONS FINALES

Article 200

La Constitution est la loi suprême de l’Etat.

Toute loi, tout acte contraire à la présente Constitution est nul et de nul effet.

TITRE XII

FINAL AND TRANSITIONAL PROVISIONS

CHAPTER ONE (REPEALED)

(Amendment n°3 of 13/8/2008 , Article 54)

CHAPTER II : FINAL PROVISIONS

Article 200

The Constitution is the supreme law of the State.

Any law which is contrary to this Constitution is null and void.

144

Ingingo ya 201

(Ivugururwa n° 3 ryo ku wa 13/08/2008, ingingo ya 52)

Amategeko, amateka n’andi mabwiriza rusange areba rubanda ntibishobora gutangira gukurikizwa bitabanje gutangazwa mu buryo buteganywa n’amategeko.

Nta wushobora kwitwaza ko atazi itegeko iyo ryatangajwe mu buryo buteganywa n’amategeko.

Amategeko gakondo atanditse akomeza gukurikizwa gusa iyo atasimbuwe n’amategeko yanditse kandi akaba atanyuranyije n’Itegeko Nshinga, amategeko n’amateka cyangwa ngo abe abangamiye uburenganzira bwa muntu, ituze rusange rya rubanda cyangwa imyitwarire iboneye.

Article 201

(Révision n° 3 du 13/08/2008, article 52)

Les lois, les arrêtés et autres règlements de portée générale ne peuvent entrer en vigueur s’ils n’ont pas été préalablement publiés dans les conditions déterminées par la loi.

Nul n’est censé ignorer la loi régulièrement publiée.

La coutume ne demeure applicable que pour autant qu’elle n’ait pas été remplacée par une loi et qu’elle n’ait rien de contraire à la Constitution, aux lois, aux règlements ou ne porte pas atteinte aux droits de la personne, à l’ordre public et aux bonnes mœurs.

Article 201

(Amendment n° 3 of 13/08/2008, Article 52)

Laws, orders and other regulations of public interest can only enter into force after they have been duly published in accordance with the procedures determined by the law.

Ignorance of a law which has been duly published is not a defence.

Unwritten customary law remains applicable as long as it has not been replaced by written laws, is not inconsistent with the Constitution, laws and regulations, and does not violate human rights, prejudice public order or offend public decency and morals.

145

Ingingo ya 202

Iri Tegeko Nshinga rivanyeho kandi risimbuye Itegeko Shingiro rya Repubulika y’u Rwanda ryagengaga inzibacyuho nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.

Mu gihe atarahindurwa, amategeko akurikizwa ubu akomeza kubahirizwa mu ngingo zayo zose zitanyuranyije n’iri Tegeko Nshinga.

Ingingo ya 203

Iri Tegeko Nshinga ryatowe muri referendumu yo ku wa 26/05/2003, ritangira gukurikizwa ku munsi rishyiriweho umukono na Perezida wa Repubulika kandi ritangazwa mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y'u Rwanda.

Article 202

La présente Constitution abroge et remplace la Loi Fondamentale de la République Rwandaise régissant la période de transition telle que révisée à ce jour.

Aussi longtemps qu’elle n’est pas modifiée, la législation en vigueur demeure applicable en toutes ses dispositions qui ne sont pas contraires à celles de la présente Constitution.

Article 203

La présente Constitution, adoptée par référendum du 26/05/2003, entre en vigueur le jour de sa promulgation par le Président de la République et est publiée au Journal Officiel de la République du Rwanda.

Article 202

This Constitution abrogates and replaces the Fundamental Law of the Republic of Rwanda governing the transitional period as amended to date.

All legislation in force shall remain applicable as long as its provisions are not contrary to this Constitution.

Article 203

This Constitution, adopted by referendum of 26/05/2003 comes into force on the date of its promulgation by the President of the Republic and is duly published in the Official Gazette of the Republic of Rwanda.

146